Kuki Gisagara iza imbere mu kurwanya ruswa ikaba iyanyuma mu

Akarere ka Gisagara n’ubwo kaje ku mwanya wambere mu kurwanya ruswa n’akarengane, kakanabihererwa igikombe, icyegeranyo cya Minisiteri y’Ubuzima gikorwa buri cyumweru kigaragaza ko aka karere kaza ku mwanya wanyuma mu turere twose  mu kugira umubare w’abaturage bakoresha kandi bakanivuriza ku bwisungane mu kwivuza(mituelle de santé). KAREKEZI Léandre, Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara aganira n’UM– USEKE.COM, yawutangarije […]Irambuye

Inzu za 1$ campaign icyiciro cyambere zigeze he zubakwa?

Amazu y’umushinga one dollar campaign ari kubakwa mu murenge wa Kinyinya akagari ka Kagugu mu karere ka Gasabo, imirimo yo kuyuba irakomeje, biteganyijwe ko icyiciro cya mbere kizarangira kubakwa muri Gashyantare 2012. Iki kiciro cyambere kizakira abana b’impfubyi 200, guhitamo abazakirwa ku ikubitiro bikaba byaratangiye nkuko twabitangarijwe na bamwe mu bayobozi ba AERG (Association des […]Irambuye

Ni byiza gushyira gutera akabariro kuri gahunda y’umunsi

Kubera guha agaciro igihe ndetse n’inshingano abashakanye baba bafite, usanga akenshi imibonano mpuzabitsina  batayigenera umwanya muri gahunda zabo. Ingo nyinshi ziba zifite gahunda y’ibiri buze gukorwa buri munsi, kuva babyutse kugeza bagiye kuryama, icyo gikorwa cyo ngo ni ingo nke zigishyira kuri gahunda. Ikinyamakuru The Frisky, kivuga ko gushyira gutera akabariro mu muryango kuri gahunda […]Irambuye

“Hanga Umurimo” gahunda yatangajwe na Ministre Kanimba

Kuri uyu wa kabiri i Musanze, nibwo MInistre w’Ubucuruzi n’Inganda Francois Kanimba yatangije ku rwego rw’igihugu gahunda igamije gushishikariza abanyarwanda kwihangira imirimo. Iki ni igikorwa cyo gukangurira abanyarwanda gushaka umurimo udashingiye kubuhinzi n’ubworozi gusa, kuko ubuhinzi n’ubworozi bigize 80% by’imirimo itunze abanyarwanda. Ministre Kanimba akaba yabwiye abaturage bari muri uwo muhango ko, kugirango uhindure imibereho […]Irambuye

Umwuzure wibasiye uruganda Inyange Industries n’abayituriye

Ubuyobozi bw’uruganda Inyange rukora ibinyobwa ruherereye mu murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro  na bamwe mu baturage  bo muri  uwo murenge, barasaba ko ikibazo cy’amazi menshi mu gishanga cya Somasi, cyashakirwa igisubizo kihuse kandi kinoze kuko ubwinshi bw’ amazi buri kurushaho gusatira uru ruganda  bukaba kandi bumaze no kwangiza ibihingwa by’abaturage bitari bike. Iki […]Irambuye

Gahunda nshya ku baturage yo kuganira na Ministre Binagwaho buri

Ubu ni uburyo bushya Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho yatangije bwo kuganira n’abanyarwanda bari mu Rwanda n’ahandi ku Isi, ku byerekeye n’ubuzima. Iyi gahunda yatangiye kuwa mbere tariki 12 Ukuboza, yiswe “Mondays with Minister” Ibiganiro na Ministre Binagwaho bizajya biba buri wa mbere w’ibyumweru 2 mu kwezi, ibiganiro bizajya bimara amasaha 2, gusa atangaza ko […]Irambuye

Kunyara ku buriri bigira ingaruka no kubagukomokaho

Kunyara ku buriri ni ibisanzwe ku bana. Bagenda banabicikaho ku myaka itandukanye. Ibi biterwa n’uko umwana aba ataramenyera kumenya  ko uruhago rwe rwuzuye ngo ajye kunyara.  Kwinyarira bizaba ikibazo iyo umwana urengeje imyaka itanu anyara ku buriri inshuro zirenze ebyiri mu kwezi. Iki kibazo twagishyira mu bice bibiri . Hari abana baba bararetse kunyara ku […]Irambuye

Ubufasha bw’ibanze waha umuntu urwaye igicuri (epilepsy)

Igicuri(epilepsy) ni indwara igaragaza ikibazo cy’ubwonko, irangwa no kuraba kenshi bishobora kumara kuva ku masegonda kugera ku minota mike. Uyirwaye ashobora guta ubwenge, akagagara, akumva atameze neza mu mubiri, mu bitekerezo cyangwag akagira imyitwarire idasobanutse mu gihe cy’akanya gato, abantu bafatwa uburyo butandukanye. Indwara y’igicuri ishobora guterwa n’ibintu bitandukanye harimo uburwayi nka mugiga, gukomereka k’ubwonko, […]Irambuye

England: yishe umugore n’abana be babiri nawe ariyahura

Richard Smith,37, aheruka kugaragara ku cyumweru mugitondo yoza imodoka ye, nyamara ngo yari amaze gukora ibara ryo kwica umuryango we, nyuma gato nawe yahise yiyambura ubuzima. Byabereye mu Ubwongereza mugace ka  West Yorkshire hafi y’umujyi wa Leeds. Smith, yishe umugore we Clair,36, abana be Ben w’imyaka 9 na Aaron ikibondo cy’umwaka umwe gusa. Imibiri y’uyu muryango […]Irambuye

Babangamiwe n’icika ry’umuhanda Nyamagabe – Rusizi

Abagenzi n’abashoferi bakoresha umuhanda uva i Huye – Nyamagabe – Rusizi, bamaze iminsi bafite ikibazo cy’iyangirika ry’igice cy’uyu muhanda wa kaburimbo mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Tare mu kagali ka Nyamigina, hafi y ‘ahitwa mu Gasarenda. Photos:Muhawenimana J. Jonas Muhawenimana UM– USEKE.COMIrambuye

en_USEnglish