Digiqole ad

Umwuzure wibasiye uruganda Inyange Industries n’abayituriye

Ubuyobozi bw’uruganda Inyange rukora ibinyobwa ruherereye mu murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro  na bamwe mu baturage  bo muri  uwo murenge, barasaba ko ikibazo cy’amazi menshi mu gishanga cya Somasi, cyashakirwa igisubizo kihuse kandi kinoze kuko ubwinshi bw’ amazi buri kurushaho gusatira uru ruganda  bukaba kandi bumaze no kwangiza ibihingwa by’abaturage bitari bike.

Inkengero z'uruganda ziribasiwe/Photo UM-- USEKE.COM
Inkengero z'uruganda ziribasiwe/Photo UM-- USEKE.COM

Iki gishanga cya Somasi kiri mu murenge wa Masaka mu kagali ka Gitaragaga umudugudu wa Nyange, ku nkombe z’iki gishanga  ni naho kandi  hubatse uruganda rw’Inyange Industries.

Ubu uru ruganda rwibasiwe n’amazi menshi mabi kandi menshi ari kurusatira, aya mazi amaze kandi kwangiza ibihingwa bihingwa muri icyo gishanga ku buso butari buto.

Munyamasizi Celesitin umuhinzi muri iki gishanga, yatangarije UM– USEKE.COM ko aya mazi yatangiye kuza buhoro buhoro aturutse mu gace ka Bugesera gusa.

hashize   iminsi atatu aya mazi aje, kugeze kuwa mbere (12/12)  inzira ica muri icyo gishanga yari ikiri nyabagendwa, ariko kuva kuri uyu wa kabiri nta kinyabiziga nta n’umugenzi wahaca kuko amazi yabaye menshi asiba inzira” Munyamasizi

Abaturage baha kandi bavuga ko bakeka ko haba hagiye kuvuka ikiyaga. Iki gishanga nyamara kikaba cyagaburiraga imiryango myinshi ndetse umusaruro w’ubuhinzi ukabafasha gukemura ibindi bibazo.

Mukama Eugene, umuyobozi ushinzwe amasoko mu ruganda Inyange industries, avuga ko bamenye iki kibazo mu  ijoro ryo  kuwa kane w’ icyumweru gishize.

Uhagaze mu busitani bw'uruganda Inyange  ureba hakurya mu gishanga
Uhagaze mu busitani bw'uruganda Inyange ureba hakurya mu gishanga

Bakaba ngo  barahise bakimenyesha umunyamabanga nshingwabiikorwa w’akarere ka Kicukiro. Mukama avuga ko hari impungenge y’uko aya mazi uko akomeza gusatira uruganda ashobora no kurusenyera.

Igishanga cya Somasi ubusanzwe gihingwamo ibigori, inanasi zikoreshwa muri urwo ruganda, amashu n‘insenda. Ibi bihingwa  byose bikaba bimaze kurengerwa n’amazi.

Kuri uyu wa kabiri, Ingabo za RDF zatangiye igikorwa cyo kugerageza kuzibira aho aya mazi aturuka, zikoresheje imifuka irimo igitaka izibira aya mazi aturuka mu mugezi wa Nyabarongo

Twagerageje kuvugana na bamwe mu bakozi bo muri minisiteri y’ Ibiza kuri iki kibazo ariko ntibyadukundira.

Amayira yamaze gusibama
Amayira yamaze gusibama
Celestin ati: "aya mazi yatwangirije imyaka"
Munyamasizi Celestin ati: "aya mazi yatwangirije imyaka"
Imirima imaze kwangirika
Imirima imaze kwangirika

 

Photos:Muhawenimana

Jonas MUHAWENIMANA
UM– USEKE.COM

12 Comments

  • Amazi arajya muyandi mwana! Ahubwo bashake ama moteri yo kuyavoma ubundi bayatunganye kuburyo bwa gihanga ntabacike bafite aba engineers benshi! iyi mpeshyi igiye kuza ntibazaduhende ngo amazi yabuze.

  • Aya mazi avuyemo ikiyaga ntibyaba bibi, ikibi n’uko yangirije abaturage.
    Uruganda INYANGE rwo rwakwimurwa.
    Bite se by’umuhanda ujya i Kabuga?
    Ariya mazi ntiyibeshye ngo awangize kuko icyo gihe twayarwanya twivuye inyuma.

  • URWO RUGANDA RWUBATSE MU GISHANGA RUGOMBA KWIMURWA MU RWEGO RWO KURENGERA IBISHANGA N’URUSOBE RW’IBINYABUZIMA.

    • aho inyange yubatse ni kuri metero ziteganwa n’amategeko uvuye ku nkuka y’igishanga? ibi bibaye rero ni ibiza kamere bitajya biteganwa n’ikiremwamuntu cyangwa ngo abyirinde.

  • Poor planning, amakosa yakozwe ku bwa Kinani bahubaka uruganda rwari gukora ibikoresho byo gusakaza, n’abandi niyo barimo kwivurugutamo bahashinga uruganda kandi ruhenze ! ubu se ntibabona ko ari mu gishanga rwagati!! uriya se we wahashyize Bambino cg uwamuhaye autorization we ntiyabonaga ko ari mu gishanga, umunsi amazi yabishatse azahisubiza !!??

    Jye ndabona Inyange yareka iby’amazi ahubwo igashyiraho indi ligne yo gutunganya amafi, kuko yaba inayaroba hafi yayo !

  • NGE NDABONA NIBADAKORA VUBA NGO BAYOBYE ARIYA MAZI NUNDI MUHANDA UJYA MASAKA NAWO UZAPFA UBUNDI ABANTU BABURE AHO BANYURA, NDABONA LETA IKWIYE GUTABARA VUBA
    MURAKOZE.

  • jyewe rero ndabona uko ingabo z’urwanda zari zagerageje gukumira umwuzure wari wateye nyabugogo nubundi urugendo ruracyari rurerure ubworero reta niyunganire ingabo bayahashye kuko bitabaye ibyo uruganda rurarengerwa n’umuhanda nawo urengerwe ubundi hasigare arahabasare n’ubwato

  • mubaze REMA icyo ibivugaho mutange umwanzuro

  • U guys u are so funny, ndabakunze rwose. Inyange Industries nihindure objectives ikore iby’ubworozi kandi ntagitangaza kirimo tout est possible sauf rien

  • ABIZE IBY’UBUTAKA N’IMIHINDAGURIKIRE Y’IKIRERE BASHYIRE MU BIKORWA IBYO BIZE BAREKE KUTUVUNISHIRIZA INGABO Z’IGIHUGU.

  • Nkunze comments zanyu cyane peee kuko abantu ntibakajye bakora amakosa ngo bitabaze leta ari uko bibashobeye ikibabaje gusa n’imyaka y’abaturage naho uruganda rw’inyange rwo rwaje rusanga igishanga gihari,ese ko duheruka REMA itemerera abanti kubaka mu gishanga cyangwa muri za metero runaka uvuye ku gishanga buriya inyange industry yo byagenze bite ngo bayemerere kubaka mu gishanga?

  • ngewe mbona ariya mazi yarakenewe ariko akaza ari ikiyaga kuko cyagirira abanyakigali akamaro

    murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish