Digiqole ad

England: yishe umugore n’abana be babiri nawe ariyahura

Richard Smith,37, aheruka kugaragara ku cyumweru mugitondo yoza imodoka ye, nyamara ngo yari amaze gukora ibara ryo kwica umuryango we, nyuma gato nawe yahise yiyambura ubuzima. Byabereye mu Ubwongereza mugace ka  West Yorkshire hafi y’umujyi wa Leeds.

Richard yishe umugore we n'abo bana be nawe ariyahura
Richard yishe umugore we n'abo bana be nawe ariyahura

Smith, yishe umugore we Clair,36, abana be Ben w’imyaka 9 na Aaron ikibondo cy’umwaka umwe gusa.

Imibiri y’uyu muryango wa bane, yabonetse ku cyumweru nimugoroba mu cyumba kimwe, umugore n’abana be babiri imibiri yabo ikaba yari yatemaguwe bikomeye.

Richard Smith ubusanzwe akora akazi ko gupakira amaduka, ubusanzwe yari umugabo mwiza, akaba yanatozaga umupira w’amaguru abana bo munsi y’imyaka 9 barimo n’uwe Ben.

Garry Tempest, mubyara wa Richard Smith yatangarije Dailymail dukesha iyi nkuru ko nubu atumva icyatumye Smith akora aya mahano

Ati : « simbyumva, Smith turangana, ndamuzi kuva turi bato, sinigeze mubona nk’umuntu wakwiyicira umuryango we nawe akiyica »

Birakekwa ko Smith yishe umuryango we kuwa gatandatu nijoro, we akiyahura ku cyumweru akoresheje umuriro, aho yakinze matera (Matelats) ku madirishya ngo umwotsi udasohoka.

Abaturanyi ntibumva ibyabaye
Abaturanyi ntibumva ibyabaye

Abaturanyi bahuruje Police nyuma yo guhamagara Clair muri Week end yose bakamubura. Kugeza ubu nta muntu numwe ucyekwa kugira uruhare mu rupfu rw’uyu muryango.

Mubyara wa Smith, Garry, yakomeje avuga ko usibye ikibazo cy’amafaranga nyakindi cyaba cyateje aya mahano yakozwe na Smith nawe akiyica, kuko ngo uyu muryango wari ufiye akazi keza, yaba Clair cyangwa Smith.

Richard Smith, yikundiraga cyane ikipe ya Leeds United, yari umugabo w’umunyamahoro nkuko byatangajwe n’abaturanyi, umuryango we ngo ntakibazo na kimwe wagaragazaga cyatera aya mahano.

Umwana wabo Ben nawe wishwe na se, ngo yakundwaga cyane n’abandi bana kuko se yabatozaga umupira w’amaguru, ku ishuri ribanza ryaho, uyu mwana ngo yari azwi cyane kubera se, utoza akanafana cyane Leeds United.

inzu yari ituwemo n'umuryango wazimye wishwe n'umugabo
inzu yari ituwemo n'umuryango wazimye wishwe n'umugabo
Iperereza riracyari gukorwa
Iperereza riracyari gukorwa

Photo: Ben Lack Ltd, gettyimage

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

8 Comments

  • Bitewe ubwoba pe!RIP

    • birababaje pe!!! Imana ihe izo nzira karengane iruhuko ridashira.

  • iyi ni imperuka, shitani yakoze ikiraka gishyushye pe.God’s plan can never change

    • uravuga ukuri mba ndoga rwanyonga twataramye.r.i.p

  • RIP. ni ikibazo gikomeye cyane

  • iyisi irashaje ntakabuza ubwose konshimye nibura ko uwomugabo yari afite icyo apfa n’umugorewe, bariya bana bo bazize iki?Imana ibahe iruhuko ridashira.

  • Imana iturinde ibibi nk’ibi kuko birababaje jyewe rero ukombibona aba bantu bari bagenderewe na satani ubwo rero ntimwirengagize ko iyisi satani nawe ayifiteho umugabane inama rero nuguhungira mumana.

  • IMANA IBAHE IRUHUKIRO RIDASHIRA

Comments are closed.

en_USEnglish