Ni byiza gushyira gutera akabariro kuri gahunda y’umunsi
Kubera guha agaciro igihe ndetse n’inshingano abashakanye baba bafite, usanga akenshi imibonano mpuzabitsina batayigenera umwanya muri gahunda zabo.
Ingo nyinshi ziba zifite gahunda y’ibiri buze gukorwa buri munsi, kuva babyutse kugeza bagiye kuryama, icyo gikorwa cyo ngo ni ingo nke zigishyira kuri gahunda.
Ikinyamakuru The Frisky, kivuga ko gushyira gutera akabariro mu muryango kuri gahunda ari kimwe mu bisubizo benshi batazi cyatuma ingo zibana neza.
Muri USA, mu 2009 ubushakashatsi bwakozwe ku bantu bagera ku 1000, bwagaragaje ko 45% aribo bashyira gutera akabariro kuri gahunda zabo zibyo bari bukore.
Aba 45% ingo zabo ngo zimeze neza cyane kurusha iza bagenzi babo bo batera akabariro nta gahunda. Impamvu nta yindi, iyo gahunda mwihaye yegereje impande zombi ziba zifuza cyane kuyubahiriza.
Iyi gahunda ituma ngo nta kibazo abashakanye bagirana mu buriri, kuko uzasanga ingo nyinshi zipfa guhatirana gukora imibonanompuzabitsina nyamara yenda hari uruhande rutabishaka. Iyo mwihaye gahunda rero usanga izi mbogamizi zitabaho.
Dr. Eli Coleman umuyobozi w’ishami ryigisha iby’imibanire y’abantu muri Kaminuza ya Minnesota, USA, avuga ko guteganya cyagwa gukora gahunda yo gutera akabariro murugo bituma ubushake bw’imibonano mpuzabitsina bwiyongera, kuko umuntu aba ategereje icyo gihe ko kigera maze urugo rukishimana.
Uyu mwarimu avuga ko kuba mwapanga igihe cyo kuzuza ziriya nshingano z’urugo bitavuze gufunga umutwe kuri umwe mubuzuza izo nshingano, bishatse kuvuga ko hari igihe hashobora kuba impinduka ariko buri ruhande rukabimenyeshwa mbere.
Kumvikana kuri gahunda kandi, bisaba kuba mwembi muri indakemwa, mwubahiriza gahunda zanyu no mu buzima busanzwe.
Mushyire ibyo mukora byose kuri gahunda!
Solange UMURERWA
UM– USEKE.COM
7 Comments
Iyo gahunda yashoboka gake ku % kuko hari byinshi byayihindura, haba guhinduka iza imbere cg guhinduka ijya inyuma.
Nibyo gahunda ningombwa pe!
Nibyo gahunda ningombwa pe!mukomeze mutwigishe umuseke .vu
yeah
ur right
kuko gukora ibyo ukora byose durant la journé uvuga uti a un moment donnée ndaza “kurya akantu”(veillez m’excuser kuko iyi ni terme dukoresha mu badjama/ i mean kwiha akabyizi) ntegereza ko deja bigira icyo byongera kuri preparatif y’igikorwa nyirizi plutot ke kuza kubikora wagirango bibaye par hazard.
reka iyi nama nyandike quelque part ejobundi muri 2018 ninimarria ndabona nzayikenera.
Big up umuseke.com ur my prefered source of every thg
Ariko uzi gukora ibintu mwumvikanyeho?ariwe biramushimisha nawe ubwawe biragushimisha ubwo nibwo muba muhaye agaciro ibyo mukora ikindi kandi byubaka urukundo rudasanzwe mumuryango bityo umwe kuwundi agahora arebana na mugenziwe akana ko mujisho bigatuma ibihe byanyu bimera nk’ibyo mubusore murirusange muhora muryoheranye ibi mbivuze mbihagazeho n’amguru abiri
ibi nibyiza kabisa ubu bushakashatsi nibwo ndamwemeye 100% kuko ubusanzwe iyo ntagahunda iri yagenewe iki gikorwa usanga umugabo ariwe ufata iya mbere mu gutereta naho umugore we ntacyo bimubwiye ariko hariho gahunda izwi n’umugore icyo gihe cyajya kigere yiteguye neza mu mutwe nkeka ko byanarushaho kubaryohera
uri umuntu w’umugabo tu kuko ibyo nibyo bituma ingo nyinshi zisentuka kubera kutagira gahunda thx so much my friend may God bless you!!!!
Comments are closed.