Gahunda nshya ku baturage yo kuganira na Ministre Binagwaho buri wambere
Ubu ni uburyo bushya Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho yatangije bwo kuganira n’abanyarwanda bari mu Rwanda n’ahandi ku Isi, ku byerekeye n’ubuzima. Iyi gahunda yatangiye kuwa mbere tariki 12 Ukuboza, yiswe “Mondays with Minister”
Ibiganiro na Ministre Binagwaho bizajya biba buri wa mbere w’ibyumweru 2 mu kwezi, ibiganiro bizajya bimara amasaha 2, gusa atangaza ko amasaha ashobora guhinduka, hakazajya hatangwa ingingo cyangwa ikibazo cyo kuganiriraho.
Kuri uyu wa mbere tariki yua 12/12/2011, nibwo byatangiye, havuzwe ku ngingo y’imirire mibi, hifashishijwe cyane twitter, bikaba byaratangiye saa cyenda z’umugoroba birangira nyuma y’amasaha 2.
Uburyo buzajya bukoreshwa muri ibi biganiro na Dr Binagwaho ni butatu:
- Kuri twitter ye @agnesbinagwaho
- Kuri SMS: 0788 38 66 55
- Na Website: www.listen.nyaruka.com
Gahunda nshya ya Ministre Dr Binagwaho,ije isanga iya President Kagame aho asangira ijambo n’abamukurikira kuri Twitter, no kuri facebook, ndetse no kurubuga rwe rwa Internet rutanga amakuru ya gahunda ze.
Kagame akaba akunda gusaba bayobozi bayoborana gukora uko bashoboye ngo bagere kuri benshi, banifashishije ikoranabuhanga, ibi ariko bidakuyeho gahunda zo kujya kuri “Terrain”.
Dr Agnes Binagwaho yize ubuganga mu gihugu cy’Ububuligi n’Ubufaransa, ni inzobere mu buvuzi bw’abana ndetse n’uduhinja tuvuka tudashyitse cyangwa utuvuka dufite ibibazo(neonatology).
Dr Binagwaho kandi ni umwarimu muri Kaminuza ya Harvard (Massachusetts, USA) umurimo afatanya na Minisiteri y’Ubuzima akuriye mu Rwanda.
Corneille K. NTIHABOSE
UM– USEKE.COM
9 Comments
Dr Binagwaho yaba atanga ikiganiro mu kinyarwanda ko njye aricyo nisanzuramo?
byaragaragaye ko imbuga nkoranyambaga zigera kuri benshi kandi byoroshye,ibi bikaba byazafasha abaturage kungurana ibitekerezo na ministre bifashishije izi mbuga,ariko hari hanakwiye kureba ubundi buryo bwo kugera kubatazi kuzikoresha no kubadafite uburyo bwo kuzikoresha.
Dr Binagwaho ni umuhanga cyane rwose cyane ko yize ibintu bifitiye igihugu akamaro, ariko kuba yigisha muri kaminuza y’america,u Rwanda rwabuze akayabo ko mumuhemba ngo ubwo bumenyi aha abazungu abuhe ziriya mpuguke zabaganga ziga muri Kaminuza y’u Rwanda?
Ndumva ayo bazamwemerera nayo yabyigaho akayafata maze akigisha muri America no mu Rwanda kdi akabifatanya na Minisante kuko arabishoboye.
Tuzamusengera bicemo.
Good luck mama!
Iyo gahunda ni nziza, President akomeze abahe insipiration, twe twiganirira nawe kenshi kuri twitter, nawe we a waiting 4 you. Hari ibibazo byinshi, Faycal imaze kuba ikibazo par exemple, Service mbi bari gutanga zirababaje
Iyi gahunda ni nziza cyane n’ubwo itazorohera Minister dore ko mbona afite gahunda z’ibikorwa byinshi. Bisaba ubwitange bukomeye kabisa. Ariko ntakundi niko kuyobora nyine iyo ushyikirana n’abaturage umenya ibibazo byabo n’aho wahera ubishakira umuti. Turamushyigiye Minister muri iyi gahunda itoroshye.
DR.Binagwaho yamenye ikinyarwanda kugirango n’umunyarwanda utaragize amahirwe yokwiga ahabwe ibisobanuro bimunyuze ururimi rwe?
Kutamenya ikinyarwanda n’ingaruka y’amateka yacu kandi aho tugeze twari dukwiriye kumva ko ururimi sirwo rwangombwa ahubwo ubumenyi n’ubuhanga bwe nibyo umuturajye akeneye cyane ! ahasigaye abasemuzi barahari bahagije, twese tukiyubakira igihugu. Murakoze
nenese ushaka kuvuga ko ariwe munyarwanda wenyine w’umuyobozi utazi iknyarwanda ku mpamvu z’amateka?aho yabaye abandi ntibahabaye?
iyo gahunda ya ministri w’ubuzima ninziza kuba nyarwanda bose ahubwo azongere amasaha byarushaho kuba byiza gitagwa mukinyarwa kugirango buriwese yisangemo
Comments are closed.