Digiqole ad

Babangamiwe n’icika ry’umuhanda Nyamagabe – Rusizi

Abagenzi n’abashoferi bakoresha umuhanda uva i Huye – Nyamagabe – Rusizi, bamaze iminsi bafite ikibazo cy’iyangirika ry’igice cy’uyu muhanda wa kaburimbo mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Tare mu kagali ka Nyamigina, hafi y ‘ahitwa mu Gasarenda.

Uyu muhanda uburyo watengutse buteye impungengej

 

UM– USEKE.COM uganira n’abakoresha uyu muhanda, bavuga ko bahura n’ibibazo byo gukerererwa bikomeye, bitewe n’uko agace k’umuhanda gasigaye kanyuramo imodoka imwe, bityo iyo zihahuriye ari nyinshi habaho gutinda bikomeye kuko hatambuka imwe imwe.

Uyu muhanda  watenguwe n’imvura, igice cyawo kinini kikaba cyaramanutse munsi y’umuhanda.

Gatete Tacien, umuyobozi wa Sotra tours agence ya Rusizi, avuga ko icika ry’uyu muhanda rikerereza abagenzi cyane, bikanatera ubwoba abantu mu gihe imodoka iri kuhatambuka kuko baba bafite ‘ risques’ zo kubirinduka munsi y’umuhanda.

Mutabazi Venuste umushoferi w’Impala, yatangarije UM– USEKE.COM ko mu gihe uyu muhanda wacikaga, mu cyumweru gishize, ingendo za Kigali Rusizi zabayemo impunduka zitunguranye cyane kubera gukerererwa.

Police yo mu muhanda kugeza ubu, ntiva aho hantu ikora akazi ko gutambutsa imodoka nta kavuyo kabayeho

Nzabonimana Emmanuel, umuturage waho hafi mu Gasarenda, avuga ko bafite ikizere kuko babonye ibimodoka bikora umuhanda byatangiye gukora imirimo yo gusana uyu muhanda, avuga ko bashimishijwe no kuba Leta ibatabaye amazi atararenga inkombe ngo uyu muhanda ucike burundu.

Habayeho n'iyangirika ry'ibidukikije
Habayeho n'iyangirika ry'ibidukikije
Imodoka ihaca yigengesereye
Imodoka ihaca yigengesereye
Imbere naho, bigaragara ko umusozi ushobora gutengukira mu muhanda
Imbere naho, bigaragara ko umusozi ushobora gutengukira mu muhanda
Police ntiva aho ku manywa ngo amamodoka atambuke nta kavuyo
Police ntiva aho ku manywa ngo amamodoka atambuke nta kavuyo

Photos:Muhawenimana J.

Jonas Muhawenimana
UM– USEKE.COM

5 Comments

  • Batabaranye bawukore naho ubundi byaba ari ibibazo, cyangwa bihutishe, Uwa Rusizi-Nyamasheke-Karongi why not Rubavu.

  • Ese mwaba mujya mwibaza kubyo bavuga mucyongereza ngo “every blessing comes with a challenge”?. Niwitegereza ukuntu imihanda icika kubera imvura,urasanga nanone icika kubera fibre optic imaze iminsi itabwe kumihanda. Go to Burera,you will prove me right. This comes as an eye opener to ministries in charge to think of a remedy.Ben

  • biragaragarako n’ubundi ubuhaname bw’uyumusozi ubwawo buteye impungenge. nonese aho gusana ibizahita bisenyuka nanone ntibyashoboka ko bawuhindurira ahandi murwego rwo kurengera ubuzima bw’abantu n’ibintu byabo? mwibuke kandi ko byavuzwe ngo amagara araseseka ntayorwa.ubwo rero abo mugasarenda n’abandi bakoresha uyu muhanda nibihangane.

  • UM– USEKE muri abagabo cyane, mukomeze mugere hose aho iwacu mutubwire habari. Aha ni hafi y’iwacu rwose nabyumvaga ariko ntazi neza uko byifashe

  • i agree with Setaha kuko urebye neza ahantu hose imuhanda iri kwangirika biba bitewe n’ukuntu baguye bacukurira inzira za fibre optic maz nyuma ntibahasubiranye neza maze amazi akinjiramo bityo bigashegesha umuhanda kugeza utembye,please leta igomba kureeba nibanayo ma company akora imirimo ya fibre optic isubiraanya neza imigende ba yacukuye kugirango barinde ibi bibazo byose.tks

Comments are closed.

en_USEnglish