Ministre w’Ubutabera mu Rwanda Tharcisse Karugarama mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri, yavuze ko byanze bikunze Leon Mugesera bizarangira aje kuburanira mu Rwanda. Mugesera bivugwa ko yakoze ibishoboka byose ngo atoherezwa mu Rwanda amasaha make mbere yo kurizwa Indege, izanwa rye ryahise rihagarikwa n’akanama gashinzwe iby’iyica rubozo mu muryango w’abibumbye. Kuwa gatanu tariki 20 […]Irambuye
Yerry Yang na David Filo nibo batangije Yahoo! Mu 1995, Yang yayibereye umuyobozi mukuru kuva mu 2007 kugeza mu 2009. Kuri uyu wa gatatu akaba yasezeye mu kigo yashinze mu myaka 16 ishize. Kwegura mu nama y’ubuyobozi bwa Yahoo! Abitewe no kuba Yahoo! iherutse kuzana uwahoze ari umuyobozi wa Pay Pal ngo aze kuba umuyobozi […]Irambuye
Musanze – Umwe mu banyeshuri bigaga mu ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri, birakekwa ko yaba yariyahuye nyuma yo kumusanga yitabye Imana mu cyobo cy’amazi. Nyakwigendera Elizabeth Nyiransabimana, 23, warokotse Genocide, wigaga mu mwaka wa kabiri, ngo yakundaga kugira ihungabana no kwiheba nkuko bagenzi be babitangaje. Nyiransabimana wigaga mu ishami rya ‘Biotechnology’ ngo yari amaze iminsi avanywe […]Irambuye
Mu 2009 inama njyanama y’Umurenge wa Kageyo mu Karere ka Gicumbi yafashe icyemezo cyo gutanga ibibanza ku baturage bashakaga gutura mu midugudu, maze irabitanga abaturage babihawe batangira kubaka, ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi nyuma bwaje gufata icyemezo cyo guhagarika aba baturage ngo kuko ubuyobozi bw’Umurenge butakurikije amategeko mu gutanga ibibanza. Muri Kanama 2010, aba baturage bahagaritswe […]Irambuye
Nyuma yo kwisubira ku buhamya Abdul Ruzibiza yari yahaye umucamanza Jean Louis Bruguiere mu 2008, ubuhamya yari yatanze mbere ngo bwaba bwari bugamije kwibonera Visa yo kwerekeza ku mugabane w’Uburayi kuri Ruzibiza. Muri raport y’abacamanza Trevidic na Natalie iherutse gusohoka, Ruzibiza yabajijwe aho yari tariki 6 Mata 1994 saa mbili z’ijoro, yiyemerera ko yari mu […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri imitwe yitwaje intwaro yo mu bwoko bw’aba Touareg barimo benshi barwaniraga Col Mouammar Khadaffi, bateye imijyi itandukanye muri Mali. Ababonye ibitero by’izi ngabo bahamyako hakoreshejwe imbunda nini ndetse na za kajugujugu ubwo ingabo za Leta zinjiraga mu mirwano. Nyuma y’ihirikwa rya Col Mouammar Khadaffi muri Libya, aba Touareg yari yarazanye ngo […]Irambuye
Umuririmbyikazi Lady Gaga ubu niwe muntu ukurikirwa n’abantu benshi kuri Twitter ye (Twitter followers) kuko ageze ku bamukurikira miliyoni 18 zirenga. Mu mpera z’icyumweru gishize, Lady Gaga yashimiye bikomeye umufana we wujuje umubare wa Miliyoni 18 watumye aza imbere ya Justin Bieber ho miliyoni 2 dore ko iyi nsoresore yo ikurikirwa n’abagera kuri miliyoni 16. […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere, umushinjacyaha mukuru w’ u Rwanda, Martin Ngoga yashyikirijwe dosiye ikubiyemo urubanza rwa pasteri Jean Bosco Uwinkindi ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside n’ ibyaha byibasiye inyoko muntu kuri ubu akaba agiye kuburarishirizwa mu Rwanda. Muri kiganiro n’abanyamakuru kitamaze igihe kiri hejuru y’amasaha 2, umushinjacyaha w’ urukiko mpuzamanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) Aboubakal akaba […]Irambuye
Umuhanzi kazi Knowless na Anita Pendo umenyerewe cyane muri showbiz mu Rwanda, bimukiye mu nzu shya Kicukiro ahitwa mu murenge wa Niboye. Iyi nzu bakodesha, ariko batadutangarije ayo bayishyura ku kwezi, ngo bayijemo kuko babona yujuje ibyo bifuza. Knowless yatangarije UM– USEKE.COM wageze aho bimukiye ko bishimiye iyi nzu cyane, ngo iri ahantu hatuje kandi […]Irambuye
Ngidi Msungubana wishimishaga ku mucanga (beach) akora ibyitwa “Surfing” yishwe n’ibikomere byinshi yatewe n’ifi y’inkazi yo mu bwoko bwa ‘Shark’. Ngidi uyu, 25, yapfuye kuri iki cyumweru gishize nyuma yo kurumagurwa n’iyi fi mu gihe yacakiranaga nayo agendera ku miraba (surfing on waves) kuri beach y’ahitwa Port St Johns . Ngidi, ubusanzwe ngo umenyereye cyane […]Irambuye