Ineza yavukanye indwara y’umutima n’ubu ataravurwa

Mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere zimwe mu ndwara biragorana cyane kuzivura. Iyo ubyaye umwana akavukana uburwayi bukomeye kuvurwa mu bihugu byacu, ni ikibazo gikomeye. Iki nicyo kibazo ababyeyi ba Ineza Mugisha Angel bahuye nacyo kuva muri Mutarama 2011 babyara aka kaziranenge. Uyu mwana yavukanye indwara y’ubusembwa ku mutima we (malformation cardiaque) ituma amaraso yivanga […]Irambuye

Amashusho ya ‘Porn’ hagati mu kiganiro cya Politiki kuri TV

Kuri uyu wa gatatu, agace gato k’amashusho ya ‘Porn’ kagaragaye kuri Television hagati mu kiganiro kuri Pilitiki ya Ed Miliband ushaka kuzasimbura David Cameron mu Ubwongereza. Abakurikira television batunguwe cyane no kubona inyuma ya Television barebaga (background) amashusho y’umugore uri mu mibonano mpuzabitsina, mu gihe bari hagati mu kiganiro kuri politiki “News Debate” Mu gihe […]Irambuye

“Abanyarwanda bikuremo Gasana Meme Tchité ntazabakinira” – Abega

Mu ruzinduko Ntagungira Celestin (Abega) wa FERWAFA aherutsemo ku mugabane w’uburayi, yibonaniye na Gasana Meme, maze uyu amukurira inzira ku murima ko atazakinira Amavubi. Abega muri uru rugendo yatangiye kuwa kane w’icyumweru gishize akagera mu Ububiligi no mu Ubufaransa, mu biganiro yagiranye na Tchité, avuga ko Meme yamubwiye ko yumva azakinira Ububiligi. Nyamara ariko nubwo […]Irambuye

APR FC na Police FC zo mu Rwanda ku rwego

Ntawakekaga ko aho bigeze mu Rwanda amakipe agiye kujyayigondera abanya Brazil, iwabo w’umupira, ibi APR na Police bamaze kubigeraho. Douglas Lopes Carneiro yaje muri APR avuye iwabo mu ikipe ya Real Noroeste Capixaba FC yo mu kiciro cya kabiri muri Brazil. Naho mugenzi we Diego Oliveira Alves we yasinye muri APR avuye muri Esporte Clube […]Irambuye

Dr Margaret Chan yongerewe manda ya 2 yo kuyobora OMS

Dr Margaret Chan yongeye kugirirwa icyizere kuri uyu uwa gatatu tariki ya 18/01 n’akanama nyobozi k’uyu muryango ko kongera kuwuyobora imyaka 2. Umuyobozi mukuru w’uyu muryango areba ibijyanye na tekiniki ndetse n’ubuyobozi bwawo ndetse agakurikirana na gahunda z’ubuzima ku isi hose. Nubwo yatowe nako kanama, azemezwa burundu n’inteko rusange izaterana mu nteko yayo ya 65 […]Irambuye

Isonga FC yahuye n’abagabo ba APR bayitsinda 2-1

Umukino wahuzaga APR FC na Isonga FC, igizwe n’insoresore zahoze mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 , kuri stade Amahoro warangiye iyi kipe y’ingabo yeretse aba bana ko bagifite byinshi byo gukora.  Umutoza mushya w’Isonga FC Eric Nshimiyimana, nawe akaba yabigarutseho nyuma y’uyu mukino aho yavuze ko aba bakinnyi bakibura icyo yise “Efficacité” bakaba bari […]Irambuye

Kuhira ahantu haciriritse,imwe muri gahunda za MINAGRI ziri gutanga umusaruro

Ibi ni ibyagaragaye mu rugendo Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yateguriye abanyamakuru b’ibitangazamakuru bitandukanye rwatangiye kuva ku itariki ya 10 rukarangira tariki ya 14 Mutarama 2012 mu rwego rwo kwirebera ibyo abaturage bo mu duce tunyuranye tw’igihugu bamaze kugeraho babifashijwemo na Minagri,ahasuwe uturere 5 mu ntara zose z’igihugu. Mu bantu twasuye harimo Ndahayo Sylivain utuye mu mudugudu […]Irambuye

Ambassade ya Amerika i Kigali yibutse Martin Luther King

Kuri uyu wa gatatu ku kicaro cya Ambassade y’Amerika i Kigali bakoze igikorwa cyo kwibuka no kwerekana film kuri Dr Martin Luther King warwanyije cyane ivangura rishingye ku ruhu muri Leta z’unze ubumwe za Amerika. Akibukwa buri wa mbere wa gatatu wa Mutarama buri mwaka.  Madame Jackson Rose ushinzwe ububiko bw’ibitabo muri ‘American Embassy’ yasobanuye […]Irambuye

MINADEF: Aba 'GENERAL' batatu bahagaritswe bafungirwa mu ngo zabo

Ministeri y’ingabo z’u Rwanda yahagaritse mu mirimo yabo ndetse inafungira mu ngo zabo Lt Gen Fred Ibingira, Brig Gen Richard Rutatina, Brig Gen Wilson Gumisiriza na Col Dan Munyuza nkuko tubikesha itangazo ryasohowe na MINADEF. Aba basirikare bakuru byatangajwe ko bahagaritswe kubera imyitwarire mibi (indiscipline) kuva kuwa 17 Mutarama uyu mwaka. Aba basirikare ngo bakaba […]Irambuye

Ethiopia: ba mukerarugendo 5 bishwe 4 barashimutwa

Mu gihugu cya Ethiopia ba  bakerarugendo batanu b’Abanyamahanga bivuganywe n’abantu bitwaje intwaro bakomeretsa abandi 2. Ibi bikaba byatangajwe kuri uyu wa gatatu n’umuvugizi wa  leta ya Etiyopiya Bereket Simon. BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko abo bamukerarugendo 5 bishwe bari abo mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’Uburayi, barimo Umudage, umunya Hongiriya, Ububirigi, Umutariyani ndetse n’umunya […]Irambuye

en_USEnglish