Digiqole ad

Jerry Yang, umwe mu batangije Yahoo! Yeguye ku buyobozi bwayo

Yerry Yang na David Filo nibo batangije Yahoo! Mu 1995, Yang yayibereye umuyobozi mukuru kuva mu 2007 kugeza mu 2009. Kuri uyu wa gatatu akaba yasezeye mu kigo yashinze mu myaka 16 ishize.

Jerry Yang weguye mu kigo yashinze
Jerry Yang weguye mu kigo yashinze

Kwegura mu nama y’ubuyobozi bwa Yahoo! Abitewe no kuba Yahoo! iherutse kuzana uwahoze ari umuyobozi wa Pay Pal ngo aze kuba umuyobozi mukuru wa Yahoo!

Yang yagoye cyane abafite imigabane yabo muri Yahoo! ubwo akiri umuyobozi mukuru  yangaga ko Microsoft igura imigabane ifite agaciro ka Miliyari 47.5$ mu 2008.

Ibi byateje kutumvikana mu buyobozi bwa Yahoo! Kugeza ubu ku isoko ry’imigabane Yahoo! ifite agaciro ka Miliyari 20$ mu gihe yanze 47.5 mu 2008. Ibi babifata nk’amakosa ya Jerry Yang

Yang yatangaje ko avuye muri Yahoo! Ngo kuko “Igihe kigeze ngo ashakishe izindi nyungu hanze ya Yahoo!”

Inararibonye muri ubu bucuruzi bwo kuri Internet zivuga ko Jerry Yang, umunyamerika wavukiye muri Taiwan, yari intambamyi kuri Yahoo! mu bucuruzi bwayo.

Si ukuva muri Yahoo! gusa kuko Yang yahise anareka izina ry’icyubahiro yahabwaga nk’uwatangije Yahoo! rya “Chief Yahoo”

Yahoo! yatangijwe na Jerry Yang na David Filo ubwo bari bari kurangiza muri Kaminuza ya Stanford muri Amerika, Yahoo! (Yet Another Hierarchical Officious Oracle), amakuru yemeza ko isurwa n’abantu miliyoni 700 ku kwezi.

Yang na Filo, batangaje ko bahisemo kwita urubuga rwabo yahoo! kubera uburyo iri jambo ryakoreshwaga cyane muri Leta ya Louisiana (aho David Filo avuka) mu rwego rwo gutangarira ikintu kidasanzwe, abantu baho bakaba bariyamiraga bati: Yahoo!

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • may be it’s his second chance to create alone another fumous website.

  • Yeah!!! This is the world of Interest! if you want to be developed in terms of money and goodwill.

Comments are closed.

en_USEnglish