Digiqole ad

Lady GaGa niwe muntu wambere ukurikirwa n’abantu Miliyoni 18 kuri Twitter

Umuririmbyikazi Lady Gaga ubu niwe muntu ukurikirwa n’abantu benshi kuri Twitter ye (Twitter followers) kuko ageze ku bamukurikira miliyoni 18 zirenga.

Lady Gaga
Lady Gaga

Mu mpera z’icyumweru gishize, Lady Gaga yashimiye bikomeye umufana we wujuje umubare wa Miliyoni 18 watumye aza imbere ya Justin Bieber ho miliyoni 2 dore ko iyi nsoresore yo ikurikirwa n’abagera kuri miliyoni 16.

Mu kwishimira aka gahigo, Lady Gaga yahise yandika kuri Twitter ye ati: “ Siniyumvisha uburyo mfite miliyoni 18 z’ibikoko binkurikira kuri twitter, birashamaje, mu myaka micye cyane ishize nari mfite hafi ya nta n’umwe

Hari abandi ba ‘Star’ bakomeye muri Amerika bakurikirwa na za miliyoni z’abasura twitter ku isi, abaza imbere bavugwa mu kugira aba “followers’ benshi harimo Katy Perry, Shakira, Kim Kardashian n’abandi.

Lady Gaga akaba yatangaje ko agiye gukora kuri Album ye nshya muri uyu mwaka wa 2012, yagize ati: “Nzi izina rya Album yanjye nshya, ariko sindaritangaza

Muri uru rugamba rw’abakurikirwa cyane kuri twitter, mu 10 bakurikirwa na benshi ku isi, harimo abagabo 2 gusa (Justin Bieber na Barack Obama ), abandi umunani bose ni igitsina Gore

Dore 10 bambere uko bakurikirana kuba ‘Followers’

1. Lady GaGa – 18m followers

2. Justin Bieber – 16.4m followers

3. Katy Perry – 13.9m followers

4. Shakira – 12.6m followers

5. Kim Kardashian – 12.5m followers

6. Britney Spears – 12.4m followers

7. Rihanna – 11.9m followers

8. Barack Obama – 11.9m followers

9. Taylor Swift – 10.4m followers

10. Selena Gomez – 9.6m followers

 

Twandika iyi nkuru ubu, Lady Gaga ageze ku ba ‘Followers’ 18 140 945 bakomeza kwiyongera.

 

11. Ashton Kutcher   9,218,494

12 Ellen DeGeneres  8,964,833

13  Oprah Winfrey  8,872,588

14 YouTube Twitter  8,542,150

15 Nicki Minaj           8,433,015

16 Marshall Mathers (Eminem)  8,408,003

17 Kaka (Ricardo Reite)  8,015,630

18 Justin Timberlake  7,890,854

 

Abandi bazwi bakurikirwa cyane:

24  Cristiano Ronaldo  6,415,664

37  50cent   5,606,217

42  Bill Gates  5,120,934

47 Shaquille O’Neal   4,856,442

62  Wiz Khalifa   4,292,685

63  Jennifer Lopez  4,284,409

85 Dalai Lama  3,442,188

92  LeBron James    3,246,348

96  Lance Armstrong  3,216,029

105  Neymar   3,114,379

124  Ronaldinho Gaúcho  2,830,232

130  Beyonce Knowles   2,744,243

140  SEAN KINGSTON   2,642,941

157  Hugo Chávez  2,468,304

189  Arnold Schwarzenegger  2,231,293

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ibi nibyo bigaragaza ko Laddy gaga akunzwe cyane kurusha abandi ba star bose kandi nawe niko ashyiramo imbaraga muri muzika yiwe kabisa akomereze aho njyewe ndamwemera

  • ibyo mwemera se nibiki? LGG AKORA IBIKORWA BY’UBUSHITANI WAPIWAPIWAPI??????

  • Impamvu yemerwa ni uko ari umu eliminate none se ko akoreshwa n’umwuka w’abadayimoni arabuzwa ni iki?ubihakana azarebe film ya ba eliminates aarebe ko atari mu bisonga,ahahhhaaaaaaa ahubwo ndumva ari nkeya zakagombye kuba nka 100milions

  • so ntibitangaje kuko muri zo miriyoni wabona harimo miliyoni nyinshi za madayimoni amukurikira

Comments are closed.

en_USEnglish