Ingabo za Amerika zanyanye ku mirambo y’abantu zizabiryozwa

Ishami ry’igisirikare cya Amerika rya  US Marine Corps, ryatangaje ko rigiye gukora iperereza ku mashusho agaragaza abasirikari bane ba Amerika banyara ku mirambo itatu y’abanya Afghanistan b’aba Taliban bapfuye. Aya mashusho yagiye kuri Internet kuwa gatatu mu gitondo, agaragaza abasirikare bane banyara ku mirambo itatu, yambaye imyambaro gakondo yo muri Afghanistan. Iyi video kandi yumvikanisha […]Irambuye

“i Remera ahatewe grenade ntabwo hari mu kato” – MININTER

Kuri uyu wa kane Ministeri y’umutekano mu gihugu, yahakanye ko i Nyabisindu mu murenge wa Remera ahatewe grenade mu mpera z’umwaka ushize, hatari mu kato nkuko byari bibajijwe n’abaturage. Ibi byabajijwe mu muhango wo kumurika ibikorwa na MININTER kuri stade nto i Remera, aho abaturage babajije ibibazo bitandukanye bishingiye ahanini ku mutekano, bakabisubizwa n’abayobozi b’iyi […]Irambuye

Umuyobozi w’ibitaro bya Rwamagana yavanwe ku buyobozi kubera umwanda

Dr Ndagijimana Claude yavanywe ku buuyobozi bw’ibitaro bya Rwamagana azira umwanda wahagaragaye mu gihe Ministre w’Ubuzima yasuraga ibi bitaro kuwa gatatu w’iki cyumweru. Mu ngendo Ministre Dr Binagwaho akorera mu bitaro bitandukanye mu gihugu, kuri uyu wa gatatu yagendereye ibitaro bya Rwamagana mu ntara y’Iburasirazuba. Dr Binagwaho n’abari bamuherekeje batembereye mu ma servisi atandukanye y’ibi […]Irambuye

Kuki ibirangirire (superstars) byifuza kuyobora ibihugu?

Nubwo byinshi mu birangirire bitayobora ibihugu byabyo, ndetse ahubwo bigafasha ababiyobora kubugumaho, cyangwa ababushaka kubujyaho, nabyo birabwifuza ubwo buyobozi nkuko bimaze kugenda bigaragara ahatandukanye. Kuyobora igihugu, bikugira ikirangirire, mu birangirire bitayoboye hari ibyifuza icyo cyubahiro bitaboneye kuri ‘Scene’ cyangwa ku bibuga by’imikino. Ibi bitungura benshi, nubwo bidatangaje cyane. Uburyohe buba mu kuyobora igihugu, njye ntarumvaho, […]Irambuye

Emmanuel Mugwaneza yakoze insakazamashusho ya Television

Uyu ni umusore warangije mu ishuri rya Tumba College of Technology, wakoze insakazamashusho ya television muri iri shuri ribarizwa mu Karere ka Rulindo mu ntara y’Amajyaruguru. Uyu murimo nubwo umuntu atawita ubuvumbuzi ariko si benshi bawubasha. Mugwaneza yawugezeho nyuma y’uko yari yaranabashije gukora insakazamajwi muri iri shuri rikuru, usanga ivuga muri iri shuri no mu […]Irambuye

Zimwe mu ntandaro zo gutinda kurangiza ku bagabo

Gutinda gusohora ni ukumara igihe kirekire kirenze igisanzwe : 2-10min ( ≥ 30min kuva utangiye kugira ubushake (sexual stimulation) utarasohora. Uko abagabo bagenda bakura (basaza) ni ko n’igihe basohorera kigenda kirusha ho kwiyongera, (kiba kirekire) hakaba n‘ubwo gishobora kwiyongera kugeza ku minota 30 umugabo atarasohora uhereye igihe yatangiriye kugira ubushake. Bamwe muri bene abo bantu ntibaba […]Irambuye

Senegal yangiye Ububiligi icyifuzo cyo kuburanisha Hissène Habré

Kuri uyu wa gatatu nibwo urukiko rw’i Dakar muri Senegal rwanze ubusabe bw’Ububiligi bwifuzaga kuburanisha uwahoze ari President wa Tchad Hissène Habré. Ministeri y’Ubucamanza muri Senegal ibinyujije mu rukiko rukuru rwa Dakar, yavuze ko Ububiligi butujuje ibisabwa n’amategeko Senegal ivuga ko yakurikizwa mu kuburanisha uyu mugabo, bityo ko atakoherezwa muri kiriya gihugu cyo ku mugabane […]Irambuye

Ingabo z’u Rwanda n’iza Misiri mu bufatanye

Kigali- Kuri uyu wa kane ministre w’ingabo w’u Rwanda Gen James KABAREBE na Ministre w’Ububanyi n’Amahanga wa Misiri Mohammed Kamel Amr, bagiranye ibiganiro bigamije ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bijyanye n’igisirikare. Nyuma y’iyi nama yamaze umwanya muto ku kicaro cya Ministeri y’Ingabo, Mohammed Kamel Amr yatangarije abanyamakuru ko yishimira imibanire hagati y’ibihugu byombi ari myiza, ko […]Irambuye

Umusore yashyize Tatouage ku gitsina cye none gihorana umurego igice

Uyu muhungu w’imyaka 21 wo muri Iran ubu afite ikibazo cy’uko igitsina cye gihorana umurego igice kimwe cyayo, nyuma yo kugishyirishaho ‘Tatouage’. Abandika ibi bishushanyo ku mubiri, ngo bakoresheje udushinge twifashishwa mu kubikora, utwo dushinge ngo twinjiye cyane imbere mu gitsina cy’umusore maze bituma amaraso ngo atongera kubasha gusohoka mu gitsina (arteriovenous fistula) kugirango gituze. […]Irambuye

SIKANDALI: FERWAFA na MINISPOC ninde wanjyanye umukobwa muri Erithrea?

Ibi byabaye ubwo Amavubi  yerekezaga muri Eritrea mu mukino ubanza wo gushaka itike yo kujya mu matsinda yo gushakisha itike y’igikombe cy’isi cyo mu mwaka 2014. Abakinnyi, abatoza, abayobozi batandukanye, abanyamakuru ndetse n’abafana  bahagurutse ku kibuga cy’indenge i Kanombe kuwa Kane tariki ya 10/11/2011,  berekeza i Asmara, mu ndenge harimo abagabo gusa uretse umukobwa umwe! […]Irambuye

en_USEnglish