Ubuhamya bwa Ruzibiza kuri Bruguiere bwari bugamije kwibonera VISA
Nyuma yo kwisubira ku buhamya Abdul Ruzibiza yari yahaye umucamanza Jean Louis Bruguiere mu 2008, ubuhamya yari yatanze mbere ngo bwaba bwari bugamije kwibonera Visa yo kwerekeza ku mugabane w’Uburayi kuri Ruzibiza.
Muri raport y’abacamanza Trevidic na Natalie iherutse gusohoka, Ruzibiza yabajijwe aho yari tariki 6 Mata 1994 saa mbili z’ijoro, yiyemerera ko yari mu Ruhengeri n’izindi ngabo za RPA (RDF ubu)
Mu gitabo yanditse mu 2005 “Rwanda. L’histoire secrete” no mu buhamya yahaye Jean Louis Bruguiere i Paris mu 2003, Ruzibiza yavugaga ko kuri iriya tariki yari i Kigali mu mupango wo kurasa indege ya Habyarimana.
Ruzibiza yanditse mu gitabo cye ko kurasa indege byakozwe n’abantu bane, umushoferi, abarashi babiri, n’umusirikare wo kubarinda, ngo uwarashe akaba ari Captain Eric Hakizimana warashe iyi ndege ku ibaba ry’iburyo, maze Lieutenant Frank Nziza aba ariwe urasa iryafashe ku ndege. Akavuga ko yabyiboneye n’amaso ye kuko yari ahari.
Mbere yo kwitaba Imana muri Nzeri 2010 muri Norvege, Ruzibiza yari yabwiye Trevidic ko igihe cy’iraswa ry’indege ya Habyarimana yari mu Ruhengeri, amwemerera ko umuntu witwa Frank Nziza yabwiye Bruguiere yaba ataranabayeho.
Abajijwe impamvu yandikaga ibi binyoma yitaga amabanga yagize ati: “ Nashakaga guhungira i buraya, kandi nari nemerewe Visa muri ambassade y’Ubufaransa muri Uganda niba nari kwemera kuvugana na Bruguiere i Paris”
Ruzibiza yongeyeho ati: “twaje kumvikana, ko kandi nzajya mvuga nk’umuntu wari uhibereye mu gihe indege yaraswaga” ni ibiri muri raporo yasohowe n’abacamanza b’abafaransa Trevidic na Nathalie Poux mu cyumweru gishize.
Nyuma yo gukora iperereza imyaka itanu, Bruguiere yaba ngo atarabonye ibimenyetso bihagije byerekana ko indege yarashwe n’abasirikare ba RPA, bityo agahitamo kwifashisha umwe muri bo, Ruzibiza Abdul, nawe wiyemereye mbere yo kwitaba Imana ko yagizwe igikoresho na Bruguiere.
Ruzibiza yisubiye ku buhamya yatanze bwambere ubwo Rosa Kabuye wari mu bashinzwe Protocol ya President, yatabwaga muri yombi kubera impapuro z’umucamanza Bruguiere.
Icyo gihe mu 2008 Ruzibiza yabwiye RFI ko Rose Kabuye arengana, avuga ko yatangajwe n’amakosa yakozwe n’umucamanza wo mu gihugu giteye imbere.
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM
0 Comment
Mutekereze ko abazungu bamwe bafata abirabura.Baragukoresheje ngo ugambanire ingobyi yaguhetse!!!
Imana imuhe iruhuko ridashira!Nibura yajyanye umutima wera ntawe ageretseho icyaha! Naho kuba yarabeshye ntabwo namurenganya kuko atarazi icyo ibwitwaga ubuhamya byari bukoreshwe! Nyuma y’intambara ni bake bakekaga ko u Rwanda rwakongera kuba igihugu, buri wese yakoraga ibishoboka ngo aruvemo!
@ Nameless,
great, very great indeed, my dear brother and countryman. HUMILITY * HUMILITY * HUMILITY!!!
Mu by’ukuri, nibwo bwa mbere mbona umunyarwanda wandika atandikana ubwibone=arrogance kimwe n’ubukana=aggressivity, ku bintu bjyanye n’iriya dossiye ya RUZIBIZA……
Urakoze muvandimwe, urakoze cyane. Uragahorana IMANA……
Uwawe Ingabire-Ubazineza.
Aya makuru kuri iriya raporo technique yaba ariyo avumbuye aya magambo yose? ko tuzi neza ko iyi raporo ntaho iragera, turatanguranwa n’iki? Njye nize gutegereza nkanga gushyuhaguza! Nyamara iyi dosiye ishobora kuba igiye kujya yashyuha! Imizinga igiye kujya yajya ahagaragara ubundi imyibano tukayibona! Ruzibiza yaripfiriye, nyamara hari noneho abamurushaga ama rank dutegerejeho amakuru asesuye! Nabo se tuzavuga ko bashaka Visa? Tubitege amaso.
Really?
Reka dutegereze imanza zitabera zizatangwa n ‘IMANA. ubundi twe twicecekere .
Ingabire nawe ushobora kuba uri umwana mwiza, gusa ibya politic ya Africa n`abazungu ni ibyo kwitonderwa kuko namaze kubona ko abazungu batwanga urunuka. Guharanira gukora tukihesha agaciro rero nibyo bishobora kuzatugobotora mubwirasi bw`abazungu. Gusa baturusha intege kuko nugerageje baramwica:Kadhafi n`abandi
Impala zararimbye ngo IBYISI NI AMABANGA.nanjye mu myaka mike maze kuri iyi si niko nabibonye niyo mpamvu nzarya bike nkaryama kare. naho abategereje ukuri n,ubutabera byo kuri iyi si barambabaje.mureke twerekeze amaso yacu ku Uwiteka wenyine niho gutabarwa kwacu kuzaturuka.
kuba yarivuguruje ntibimuvanaho ubugwari n’ubugambanyi agamije inyungu ze bwite!
ABAROMA 12:19
barutuku batugize agatebo ariko uzi iyo bigira abanyempuhwe abacamanza bukuri batabogama sha amayeri yabo yose amaherezo azajya agaragara nubwo ntacyo twabatwara ariko byibuze ubugome bwabo tukajya tubumenya erega ibibazo abanyafurika duhuranabyo byose byaba ibyintambara inzara n’ibindi barutuku nibo babidutera bajye bakomeza babatere umwiryane mumarane ubwo se inyungu zabo ntizigaragaye ubwo tuvugeko briguere urwo arurukundo yarazaniye abanyarwanda.
n’amaco y’inda mon cher.
sha ndabarahiye uyu mugabo ahubwo yaraguzwe cg se aterwa ubwoba. Naho kuvugango yashakaga VISA? Ni mundangire njye mvuge ko ari njye nishe HABYARA maze banyihere VISA sha.
Ndi kumva ko na Rwigema(P.Celestin), ndetse ubu ngo na GASASIRA w’UMUVUGIZI bashobora kuba baraguzwe. Niwumva rero umuntu yivuguruza ntibiba bivuze ko ….
Ese na PC Rwigema yaba yarashakaga VISA ma?
Bantu bo kumuseke, nagirango nunganire inkuru yanyu mbamenyesha ko mbere gato ko apfa yongeye guhura nuriya mucamanza mushya, akamubwira yivuguruje kubera abantu bamuteye ubwoba. Murebe kuri video ibyo nyakubahwa president yavuze ngo yabonye hari abishimye! Ati jye sinishimye kuko ibintu bikomeye uko mutabikeka.
Murabona ubuhamya bwose bwa Ruzibize yatanze 15.06.2010 à 12h00, twemere ubuhe tureke ubuhe?
Nagende n’inda mbi RUZIBIZA,ubwo wagambanira u Rwanda n’Abanyarwanda Imana ikabyemera ko imivu yongera gutemba?Baduhe amahoro abantu nka:Ruzibiza,Bruigiere,Elinda,Kanziga n’umupfubuzi we Gahima,j.Luc Habyara,Rudasingwa,BEM Habyara,n’abandi banzi b’amahoro bose bicajwe iyo za BURAYI.turi tayari yo gukumira ikibi cyose muba mwifuza kuturohamo.Ntituzatesha agaciro amajora ya Shonga,Kabuga,Mutojo,Kaborogota….Naba narataye igihe kiki?
Ko numvise se Mwene Kinani akibyizeye [ubuhamya bwa Ruzibiza] aho bizamuhira!!
Ariko mwabaye mute? mwagiye mureka gukabya!!! ubuse ababonye visa bose ni ko batangaje amakuru y’ibinyoma!!! Time will tell the truth. Reka tubitege amaso
Comments are closed.