Umunyeshuri wa INES- Ruhengeri basanze umurambo we mu cyobo cy’amazi
Musanze – Umwe mu banyeshuri bigaga mu ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri, birakekwa ko yaba yariyahuye nyuma yo kumusanga yitabye Imana mu cyobo cy’amazi.
Nyakwigendera Elizabeth Nyiransabimana, 23, warokotse Genocide, wigaga mu mwaka wa kabiri, ngo yakundaga kugira ihungabana no kwiheba nkuko bagenzi be babitangaje.
Nyiransabimana wigaga mu ishami rya ‘Biotechnology’ ngo yari amaze iminsi avanywe mu bitaro by’uburwayi bwo mu mutwe bya Ndera, akaba yiteguraga gusubira mu masomo muri INES.
Umurambo we ngo wabonywe ku cyumweru mu cyobo cy’amazi cy’inzu ya nyirarume utuye mu murenge wa Remera. Ari naho yacumbikaga mu biruhuko.
Umwe mu nshuti ze, Jean Leon Mudatsikira yatangarije Newtimes dukesha iyi nkuru ko Elizabeth yakundaga kwicuza ko ari mu buzima, ko ubuzima bukomeye, bigatuma ahora yigunze.
“Twageragezaga kumuba hafi, mu cyumweru gishize yifashe amajwi na telephone aririmba indirimbo ngo ‘Mana wakire roho yanjye’” Mudatsikira.
Nyiransabimana wavukiye mu Karere ka Kirehe, yabuze ababyeyi be bose muri Genocide mu 1994. We yahungiye muri Tanzania aho yaburiwe irengero mu gihe cy’imyaka irenga itanu.
INES-Ruhengeri yatangaje ko Nyiransabimana iyo yabaga ari kwishuri yigaga cyane kandi yagaragazaga ko afite ubwenge mu ishuri.
Umwaka ushize yari yawurangije afite amanita 14/20. Mu miryango Gatolika yabarizwagamo ngo yari intangarugero, akaba kandi ngo yakundaga gusoma amsomo mu misa.
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM
0 Comment
Ariko ibi nibiki koko? Turashize mba ndoga Rwogera, ubonye ngo umwana wahungabanye bamujyane i Ndera nkaho ari umusazi koko!!! Niyigendere buriya ubuzima buzima amagara adashyitse, yirwanyeho nk’imfubyi abura gisigasira! RIP kuri we kandi umuryango wamureraga wihangane, AERG ibuze umunyamuryango witondaga! Tuzahurirayo….Turacyafite ibibazo rwose, IBUKA nibe ihagaritse politike ibanze yite ku bacitse kw’icumu! FORONGO ni wowe ubwirwa
ooooooooooh,arababaje rwose,ariko kwiyahura c’est une lachette.
uwomwari mwifuri iruhukoridashira Imana imwakire mubayo
Imana imwakire mu bayo
Imana imuhe iruhuko ridashira! simuzi ariko ibyo bisobanuro by’urupfu rwe ntibihagije.Nibyo byashoboka,kuko nibenshi bafite ihungabana kdi ubona ntangufu bishyirwamo nkuko bikwiye.Kurihirwa ishuri sicyo cyonyine cyangombwa mubuzima ,udafite ahuba wakwiga?Ushonje se?Udafite se uwomujy’inama?Ariko muziko nzi abana nibura barenga 30 bafite ibyo bibazo.Wowe uzi bangahe?Mugenzi azi bangahe?Kdi rwose biroroshye kumenya umubare wabo bantu muri buri mudugudu,apres 3jrs bakaba bazwi mugihugu.Nyuma Leta ikabaha ubwo bufasha bwose.Har’ibigega byinshi bya Leta bifite izo nshingano ariko nta ngufu bishyiramo.Uzi kuba Etudiant ukaba na Vagabond?Sans adresse?Wafata ute ibyo wigishwa?Ubuse uwo mwari yakorewe autopsie?Kwa muganga bemeje ko yiyahuye?Byakurikiranwe na nde? Always that’s luck of customer care nkuko H.E yasaraye abyigisha.None se hahembwa bangahe se babifite mu nshingano zabo?Mugire amahoro.
IMANA imwakire mubayo, ariko sibyumva kweri aba bahanya baraduhemukiye cyane ubonye batumareho abacu nibyacu none ingaruka yibyo bakoze zikomeje kutugendaho,umva rero WAMANAWE niba utabera uzahane aba bahutu kuko baraduhemukiye cyaneeeee!!! kuko nyuma yimyaka 18 batwisha ntanubwo baratwaka imbabazi batubeshyako abatwiciye bacuye niba koko barapfuye niwowe ubuzi kora akazi kawwe utariye ruswa.Elizabeth ruhukira mumahoro.
ARIKO BURIYA NTAWAGOMBAGA KUMWITAHO AKABA ATARABIKOZE ARI YO MPAMVU YIYAHUYE? BIRABABAJE KUBONA IKINTU NK’IKI KIBA MU RUGO RUBAMO ABANTU NTIBABIMENYE MBERE Y’uko biba.
niyitahire gusa ajyiye atararanjyiza ikivi bamusigiye imana imuhe iruhuko ridashira.gusa nibamenye ko icyo kibazo kiriho bagikumire nabandi batarajyenda.imana imwakire.
Birababaje kabisa!RIP Elizabeth!
Ibyaribyo byose kwiyahura si umuti byongeye
ku etudiant,ubu se imfubyi zikiri mu myaka cumi na zibayeho nabi zingana iki?
Igikorwa nka kiriya gifatwa nko guha intege aba genocideurs. plz there is no excuse mu kwiyahura.ahubwo abanyamadini badufashe kugirango abantu batsinde intambara yo kwiyakira .
uyu mwana arababaje inama ni uko abakora counselling yarushaho gukorwa cyane cyane ubu amashuri atangiye kuko abana bava mu biruhuko bafite ibibazo byinshi abava mu mafamille abarera babafashe nabi abibana bahura ningorane nyinshi uuiiiih ni byinshi
bantu barokotse ku’icumu ndabasabye mureke kwiyahuta ntago ariwo muti,Imana yabarokoye ibafitiye umugambi mwiza kandi irabakunda.mbere yo gutekereza kwiyahura ujye ubanza wibaze ibi bibazo:niki watanze ngo bo ku kwica?nuko warimwiza kuruta abo bishe muri kumwe se?Imana yakurinze igufitiye umugambi mwiza cyaneeeeeeee,wirambirwa bitewe n’umbuzima urimo isaha yawe ntiragera,kandi ibyiza biri mbere ihangane kandi uharanire kubigeraho.Rero iyo wiyahuye uba ugaye Imana yakurinze ikakurokora,kandi uba ugiye habi cyane kuruta uko warumeze kandi ukazabaho nabi iteka ryose,koko kwiyahura n’icyaha.haranira kubaho neza kandi uharanire no kuzabaho neza iteka ryose ukora Ibyimana ishaka.Murakoze
WARI UZIKO?….
IYO WEGEREYE UGATEGA N’AMATWI UWARI AFITE GAHUNDA YO KWIYAHURA, ASHOBORA KUBIREKA!
Nyagasani amwakire mu ntore ze
Elisabeth NYIRANSABIMANA,
urabeho mwana w’u Rwanda. Urabeho mwana wacu…..
IMANA-RUREMA ikwakire mu bayo, maze wiruhukire, ugire amahoro, ubuziraherezo…….
++++++++++++++++++++++++++++++++++++++++++
Uru rupfu rurambabaje kurenza. Uriya mwana w’imyaka 23, atashye imburagihe rwose. Birandenzeeeee…….
Kandi ndashimira abandi Banyarubuga bose banditse kimwe n’abatanditse(!), kuko ndemeza ndashidikanya ko benshi ubu bumiwe, babuze icyo bavuga, ISHAVU N’AGAHINDA byabarenze……
IBIBAZO BY’UBUZIMA. Jyewe wandika iyi comment, ndabizi neza sawa sawa. Ibibazo birahari mu miryango yasigaye irera impfubyi. I wanjye naho birahari. Rero ntabwo ari inkuru mbalirano.
ABAKURU TUGOMBA GUHAGURUKA TUGAKENYERA TUGAKOMEZA!!!
Ariko ntabwo mbabeshya: Biraruhije cyane kwita ku bana “Teenagers”. Kuko ibibazo bafite ni insobe. Kandi rimwe na rimwe ntabwo buri kibazo jyewe ngiha agaciro gikwiye. Erega na njye, n’ubwo ndi MUKURU, mba niriwe muri byinshi.
Ndetse jyewe nsanga, natwe abenshi “Abakuru-Abarezi”
dukeneye inkunga…..
“ABATOYA-URUBYIRUKO”, mbere ya byose mujye mutugirira ikigongwe wa mugani w’Abarundi. Mujye, mutugilira imbabazi iyo musanze imirimo dushinzwe tutayitunganya uko bikwiye…..
Ndangije iyi message nsaba Nyirarume wa Elisabeth, kimwe n’umuryango wose, kwihangana……
SO DEAR FORUMISTS, LET ME STOP HERE. LET ME HOLD MY TONGUE. LET ME PRAY, PRAY AND PRAY.
MUrakoze, uwanyu Ingabire-Ubazineza.
imana imwakire mu bayo.nibyo ubuzima tubamo buragoye abasigaye tugire ubutwari kandi duhumurizanye.
ibibazo byo mubacitse kwicumu byo nibyishi.
bayobozi ba IBUKA ni mugire icyo mukora mureke siniteranya, muve mumvugo za politique muvugire abo mushinzwe
jye ndibaza ko atiyahuye ahubwo hashobora kubahari uwmuroshye muri uwo mwobo.
imana umuhereze iruhuko ridashira kdi abavugako arukwiyahura nukumubeshera ahubwo birashobokako yagiriwe nabi nabantu.
My God!
Uyu munyeshuri imana imuhe iruhuko ridashira.Ariko iyo urebye usanga uyu munyeshuri yaba yarazize kutamuba hafi cyane ko ibibazo bye byari bizwi
Uwiteka amwakire muntore ze.bantu mufite infubyi murera mube maso kandi mugire igihe gihagije cyo kubegera no kubatega amatwi kuko burya twarasenzekaye sinzi impamvu mutabibona.ni agahindagusaaaaaaaaa
erisabeth erisabeth imani ikwakire mubayo bavandimwe,ibibyose twabitewe nabavandimwebacu bigiz;inyamanswa bakatumarira imijyango turecye guheranwa,nagahinda.
Nshuti z’Imana ,nimureke kwiyahura kuko hari mpanvu yatumye urokoka.Turabakeyee
niba mutanabizi muzabimenya.
Uyu mwana arambabaje birenze.
ntukiyahure kuko hari impanvu yatumye urokoka.Turabakeneyeeee.
Uyumwana arambabaje birenze.
nkhuuuuuuuuuuu,nifanije n’umuryango we mukababaro,ariko birababje kubona umwana nkuriya yiyahura hari abantu bakamufashije,none se ko muvuga ngo ibuka nive muri politic itwiteho kdi na let iyikeneye murumva yakwigabanya ite?ahubwo nimureke turebe uburyo twe ubwacu twakwiyitaho kuko bavuga mukinyarwanda ngo nyir’umupfu niwe ufata ahanuka,mwa babyeyi mwe kugabura no gucumbikira umuntu nibyiza ariko bikaba akrusho iyo byiyongereyeho conversation hati yanyu nabo murera kuko bitwereka ko babandi aho batari hari abandi,ngaho nawe mbwira ugize amahirwe akabona aho afasha umusaya ,akabona niryo funguro akabura uwo abwira ibimuri kumutima,inama ibi mubabaje cg bishimishije,imishinga ndetse n’ibindi aho umutima we utatekereza nabi ni he?erega niyo watekereje nabi ukabona uwo muganira bigear aho bigashira ukagaruka kumurongo.
Reka tugerageze kwegerana turebe ko twahuza intekerezo maze tugire icyo dukora kijya mbere.
OH lORD,Ibibazo by’imfubyi ni illimite rwose pe, ngaho nyirikiniga, nyiramarira adakama ahora abunga mu maso, nyiragahinda, nyirashavu,nyirikwigunga, nyiribibazo bitagira igaruriro ni imfubyi. Man Mana buriya koko 94 wari uri he?? njya nibaza icyo kibazo nkabura uwo tu dealinga.So,iherezo rya byose ni ku Mana niyo mucamanza mukuru, nta wapfuye ngo agaruke atubwire uko bimeze wenda gupfa nibyo byiza kuko najye nta kamaro ko kubaho mbona na gato nubwo tubikunda.Uwagize uruhare wese mu ntambara yabaye mu Rwanda cg uwo ariwe wese wishora mu bikorwa by’intambara azishyura factures z’ingaruka z’iyo ntambara, abakoze genocide niyo mwakaraba citroiya na vim, imitima yanyu izahora ibacira imanza, n’ababakomokaho bose ingaruka z’intambara ntiziri kuri victims gusa ahubwo murarembye kubarusha.ntawuzi ikishe Elisabeth Imana niyo irebakandi ikamenya byose ariko urupfu rwe rufitanye isano ya bugufi n’ingaruka za genocide, nyuma ya autopsie tuzamenya icyo yazize.RIP my Sister.
oooh,IMANA imwakire mubayo ,kandi tube hafi imfubyi.
Imana imwakire kandi ifashe n’abandi bake basigaye batadushiraho uruhongohongo.RIP Elisabeth
Uyu mwana arambabaje cyane.Ndagirango mbwire bagenzi be basigaye ngo ntibakiyahure.Turabakunda,turacyabakeneye,mwari benshi bose barapfa wowe urasigara,none se utekerezako imana itari ibizi?Wasigaye kugira ngo utuganye ibyo abawe batatunganije dear.Nta mpamvu yo kwiyaka ubuzima.Ni kenshi babishe none aho icumu ryunamuriwe,nimureke kwiyica dear,nimureke ababicaga kiriya gihe nabo bapfe ariko.Yes nibo bakwiye kwiyahura bitewe no kwibuka amabi babakoreye.Elisabeth yariteguye niyigendere,sha, urambabaje n’ubwo ntakuzi.Ndasaba umuseke ko badushyiriraho photo ye.
Birabaje cyane, twifatanyije n’umuryango w’uwo mwana muri ako kababaro. Abana b’imfubyi ni mukomere mwikwiyahura nimuharnire kubaho nibwo butwari nabwo byoroshye nimube abagabo mwikwiyahura kuko bishimisha abashatse ko mushira ntibabigereho.
Ohh sad news, Imana imwakire!
Imana iguhe iruhuko ridashira nshuti
Elisabeth Imana ikwakire mubayo kdi natwe tuzagusanga kandi amaherezo yacu tuzahataha kumara imyaka 18 ntamuntu ukubwiye ngo mwana wanjye vayo hano tuganire birababaza ngaho Imfubyi nizo zarenganye noneho izitagira imiryango ikomeye nizo zarenzwe n’agahinda banyarwanda banyarwandakazi mwareka tukajya tubaganiriza nabo bavuka ko bari bafite ababyeyi?
ARIKO UBUNDU IBUKA NA FARG BAKORA IKI KWELI?UMUNTU ARINDA YIYAHURA BAHARI KOKO?HARYA NGO NI UKWANGA KWITERANYA AHAAAAAAAAAAAAA,NZABA NBARIRWA.
Mwese abarokotse genocide mwikwiheba
haracyari ibyiringiro byo kubaho kandi
ibyo byose bishimisha abashatse ko mutabaho gusa Imana yakire uriya mwana wari ukiri muto kandi abarokotse twese twihangane.
Murakozwe mwese mwagize ikiniga kuri uyu mwana. Erega ntawahindura imigambi y’Imana nyabusa, ubwo niko byagombaga kugenda. Ninde wasomye umwandiko wa Ruhinyuza rwashatse guhinyuza Imana? agire icyo abivugaho. murakaram
Mwana w’Imana , Nyagasani akwakire. Burya buri muntu wese afite umunsi azatahiraho, kandi akagira nicyo azazira. gusa agahinda nukwiyahura kuko ujya kubikora biba byamurenze. Uwo mwana ndumva intambara yarabaye afite imyaka hafi itanu, umva ko yahunze akamara indi itanu arindagira, ubwo muribaza ibyo yaciyemo.Ntawe ncinja ariko abana benshi bazira kuitabona affection ikwiye kubaba biyemeje kubakira. None bavandimwe uwiyemeje kurera imfubyi ajye ayikunda, kuko nuwo wibyariye ntabwo kurya no kwambara n’amashuli aribyo bihagije gusa, kwereka umuntu ko umwitayeho nicyo kingenzi ibindi biza nyuma. Muzumve indirimbo ya Kizito yitwa UMUTIMA WA KIMUNTU nibwo muzamenya abarokotse icyo bakeneye nuko babitaho , bakabereka urukundo naho ubundi kwiyahura rwose byashoboka cyane. Ba vandimwe rero nyamuneka tugerageze kuba abantu naho ubundi Imana izatubaza byinshi cyane cyane kubyerekeye imfubyi n’abapfakazi.
Abacitse ku icumu bari bakwiye kugira urubuga rw’aho bahurira bakavuga ibibazo byabo bari kumwe naba canceler. Imana imwakire mu bayo
oh, birababaje pe Imana imuhe iruhuko ridashira kandi imwakire mu bayo, birakwiye ko Umuryango w’abanyeshuli barokotse muri INES bagira igihe cyo kumva ubuhamya bwa bagenzi babo kuko birafasha. Sorry AERG tubuze uwacu.
yooooooo!! Mana turagusaba ngo umwakire mu iruhuko ridashira! turasabwa kuba hafi ya bagenzi bacu tugabaganiriza, bakabona ko batari bonyine;ko tubari hafi.ndumva hakorwa iperereza hakamenyekana neza impamvu kuko wasanga hari uwamukomerekeje! Nyagasani amushyire mu mababa ye kandi tuzahora tumwibuka.
Ndababaye cyane! Ejo nabonye ifoto y’uyu mwana imanitse kuri tableau d’affichage muri INES ariko nta details batanga ku rupfu rwe. Mbajije abanyeshuri banjye, bambwira ko yiyahuye, maze nkeka ko ari indi mpamvu yabimuteye! None rwose ndababaye cyane! Bana bacu mwarokotse jenoside, mwari mwarihanganye imyaka 18 yose. Mwanyuze mu bihe bibi muri bato, none ubu mumaze gukura sibwo mwakwiyambura ubuzima! Hakwiye kwiyahura abishe impinja! Ntimukwiye na gato kwiheba. Nimukomeze muharanire kubaho!
ite dangerous this is the consequences of genocides my God takes ur child u know every thing about us
imana imwakire!!!
erega hari igihe ubona kwiyahura aribyo byoroshye aho kugirango ukomeze ubabare
keretse imana iguhaye ubutwari hari igihe
imbaraga zari zimushiranye. kandi erega mujye mwibuka ko abatureraatari n’inshingano
ahubwo ari ubuntu batugirira kubw’ibyo ndabasaba kwihangana.
NYASANI AMWAKIRE MU BE
Sha nange rwose ndumva ariyonzira.twariziritse twiga turangije tubura akazi.ubundi kubaho ntamuryango bitumariye iki?ururwara ugahokera munzu,nibyo bashatse abagome nibishime.kuku nabenewacu twasigaranye baraturiye
Banyarubuga Bavandimwe,
ndabaramutsa mwese, muraho ni amahoro…..
Cyane cyane ndasuhuza kandi ndashimira buri wese wanditse akababaro ke, buri wese wanditse ibibazo yibaza, buri wese wanditse atanga UMUTI w’iki kibazo…….
KUBAHO NTA RUKUNDO * KWIHEBA * ISHAVU * DEPRESSION * KWIYAHURA…….
Mu by’ukuri nkunda kuza kuri runo rubuga kuko mpasanga amakuru nyakuri y’ingirakamaro. Ariko iyi nkuru ijyanye n’urupfu rw’uriya mwana wacu Elisabeth NYIRANSABIMANA niyo nkuru ya mbere insizemwo imvune, kugeza hasi ku ndiba y’umutima.
Nicyo gituma, nshaka kubwira buri wese ko, kuri jyewe, uru rupfu ruzagira impindura-matwara arambye…..
Ariko kandi “Kubaho nta rukundo”: Biratangaje kandi birababaje cyane.
Buri muntu wese uzi u Rwanda rw’ubu, buri munyamahanga uje aho iwacu, iteka atangazwa no gusanga, muri rusange(!) URUKUNDO * INEZA * HOSPITALITY nyinshi iteye ubwuzu, iri mu Gihugu rwagati. None murambwira ko IMPFUBYI ZACU, IMPFUBYI ZA GENOCIDE zirimwo zishenguka kubera kubura URUKUNDO=AFFECTION……
Aha rero hari ikibazo gikomeye cyaneeeeee.Umuntu ashobora kwibazaho byinshi….
Mu magambo make, ndashaka gushimangira ibitekerezo bya bagenzi banjye aribo Kazungu, Jose Mary, Mira, Donatha, Mira, NiweGusa, Kaliza, n’abandi n’abandi…..
“Ibitekerezo byanyu mwese bifite ishingiro. Ariko ntabwo ABAREZI, cyangwa IBUKA, cyangwa LETA tuzabishobora twenyine. Usibye nyine UMUGISHA MWINSHI W’UHORAHO, dukeneye inkunga y’ABATOYA ubwanyu. Mwese abo iki kibazo kireba mwari mukwiye guhaguruka, maze mukagira icyo bita SELF-INITIATIVE…..
FIRST PLEASE STOP THE STIGMATIZATION OF THE CONCERNED. SECOND PLEASE TRY GENUINE COMMUNICATION AMONG YOURSELVES.
Mu by’ukuri, namwe nimwirebere maze niba mbeshya munyomoze.
Bene biriya bibazo Jose MARY yibaza ni ingorabahizi. Bene biriya bibazo rero kubyihererana ntabwo ari byiza na gato. Bene iriya myiyumvire ya KALIZA jyewe inteye ubwoba. Iriya mpfubyi yacu igeze hamwe umwana alira nyina ntiyumve. Uriya ishavu n’agahinda byamwaritsemwo. Kwikura muri ruriya rwobo rero ntabwo ari ikintu cyoroshye na gato.
Please believe me. I know exactely what I am speakiing about……
UMWANZURO. Mu muryango-nyarwanda, mu gihugu cyacu, ndasanga hariho ikintu kibura kandi gikenewe cyane. Dukeneye inzobere nyinshi muri psychology, dukeneye abantu babyize, abantu bashoboye koko gutabara IMPFUBYI ZACU. Kuri jyewe, ni ikibazo kihutirwa……
Murakoze muragahorana Imana.
Uwanyu Ingabire-Ubazineza.
igihugu nicyo kibuze umunyarwabda muri rusange naho abavuga ngo umuryango we wihangane kdi ntamuryango yari afite sinzi ibyo balimo?birababaje kubona yaguye murugo kwa nyirarume ntihagire numenya ko hali iki giye kuba,bigaragaza ko ntamuntu numwe warumwitayeho rwose,abakora ankete nibabaze nyirarume uwo impamvu umwana arinda yiyahura nacyo kiraho kigaramye!mumbabarire n’agahinda numva kansabye
Ariko ubundi iryo shuri rigira AERG? Rikwiye kwegera n’abandi cyane ko hari igihe iyo association ibigo bitayitaho mu kuyitera inkunga moralement et financierement bigatuma nabayirimo bahungabana kurushaho kuko baba bavuga ngo ni babandi. Mugerageze amazi atararenga inkombe.
Comments are closed.