Digiqole ad

Aba Tuareg bahoze barwanira Khadaffi bateye Mali

Kuri uyu wa kabiri imitwe yitwaje intwaro yo mu bwoko bw’aba Touareg barimo benshi barwaniraga Col Mouammar Khadaffi, bateye imijyi itandukanye muri Mali.

Abarwanyi b'aba Touareg bashaka ko Azawad iba igihugu kigenga
Abarwanyi b'aba Touareg bashaka ko Azawad iba igihugu kigenga

Ababonye ibitero by’izi ngabo bahamyako  hakoreshejwe imbunda nini ndetse na za kajugujugu ubwo ingabo za Leta zinjiraga mu mirwano.

Nyuma y’ihirikwa rya Col Mouammar Khadaffi muri Libya,  aba Touareg yari yarazanye ngo bamufashe intambara bahise bimanukira muri Mali bajya mu mutwe wa NMLA uharanira ubwingenge bw’intara ya Azawad mu majyaruguru ya Mali, washinzwe mu Ukwakira umwaka ushize.

Ibi bitero bigabwe nyuma y’imyaka ibiri agace k’amajyaruguru ya Mali gafite amahoro. Moussa Acharatoumane yabwiye AFP ko biteguye guhangana n’ingabo za Leta ya Bamako kugeza agace bashaka bazikavanyemo.

Moussa yatangaje ko ngo bagomba gufata umujyi wa Maneka bidatinze, imirwano ikaba yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri, aba barwanyi bagerageza kurasa ku birindiro by’ingabo za Mali muri ako gace.

Iyi mirwano ngo yagejeje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri maze abaturage babona gusubira mu mihanda no mu mirimo yabo dore ko bari baheze mu mazu yabo.

Ministeri y’Ingabo ya Mali ndetse na Leta iyobowe na Amadou Toumani Touré ntacyo baratangaza kuri iyi ntambara yashojwe n’uyu mutwe w’ingabo.

Azawad, ni agace gatuwe n’abantu bo mu bwoko bw’aba touareg, bakaba bavuga ururimi rwabo, batungwa n’ubworozi bwo kugendagenda. Babarizwa mu butayu bwo majyaruguru ya Mali, mu majyaruguru ya Niger no mu majyepfo ya Algeria.

Bamwe mu barwanyi b’aba touareg bakaba bafite amahugurwa ya gisirikare yo ku rwego rwo hejuru bahawe n’igisirikare cya Mouammar Khadaffi akiri ku buyobozi bwa Libya.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

0 Comment

Comments are closed.

en_USEnglish