Digiqole ad

Ambassade ya Amerika i Kigali yibutse Martin Luther King

Kuri uyu wa gatatu ku kicaro cya Ambassade y’Amerika i Kigali bakoze igikorwa cyo kwibuka no kwerekana film kuri Dr Martin Luther King warwanyije cyane ivangura rishingye ku ruhu muri Leta z’unze ubumwe za Amerika. Akibukwa buri wa mbere wa gatatu wa Mutarama buri mwaka. 

Madame Rose Jackson umukozi wa American Embassy/Photo Daddy Sadiki
Madame Rose Jackson umukozi wa American Embassy/Photo Daddy Sadiki

Madame Jackson Rose ushinzwe ububiko bw’ibitabo muri ‘American Embassy’ yasobanuye ibihe Amerika yarimo mu gihe cya Martin Luther King, ndetse aza no gutanga umwanya ku bari bitabiriye uyu muhango ngo babaze ibibazo, nyuma ya Film kuri Luther King.

Uyu muhango wari witabiriwe kandi n’abanyeshuri bo mu ishuri rya Lycee de Kigali, babajije ibibazo byinshi bishingiye ku irondaruhu Martin Luther King yarwanyaga, bamubajije impamvu Abirabura ngo bafungwa cyane muri Amerika.

Mme Rose Jackson yababwiye ko mu by’ukuri nta gisubizo kuri iki kibazo yabona ariko ko abafungwa ari abakora amakosa, badafungirwa kuko ari abirabura. Abari aho kandi bamubajije niba bishoboka ko abirabura baba muri Amerika bashobora kuza muri Africa kumenya imico yaho.

Mme Jackson akaba yabashubije ko bishoboka cyane, dore ko benshi muri aba birabura bazi neza ko Africa ariho bakomoka, ndetse baba bashaka kumenya ibyaho, nubwo ubuzima budatuma benshi babona umwanya wo kwita ku mico yo muri Africa.

Umwe mu banyeshuri barangije amashuri yisumbuye wari aho witwa Nshuti Leonce, nyuma yo kureba iyi film kuri Martin Luther King, yatangarije UM– USEKE.COM ko yumva igihe isi igezemo umuntu atakagombye kureberwa mu ibara ry’uruhu rwe.

« kugira ngo dutere imbere ntibikwiye kwita ku ibara ry’uruhu cyangwa ubwoko bw’umuntu, ahubwo umuntu yareberwa mu byiza akora cyangwa se ibibi bye niba hari ibyo akora » Nshuti.

Tumubajije niba abona Martin Luther King nk’ikitegererezo, yatubwiye ko atari ngombwa ko Luther King amubera urugero kuko amubwirwa gusa ariko atamuzi.

« Si ngombwa Luther King, Paul Kagame niwe kitegererezo cyanjye, uburyo afata abanyarwanda atitaye ku moko yabo n’ibindi bimpa urugero rw’uko ngomba kubana n’abandi » Nshuti Leonce.

Martin Luther King wari ufite inzozi z'uko abirabura bazagira uburenganzira nabo
Martin Luther King wari ufite inzozi z'uko abirabura bazagira uburenganzira nabo

Martin Luther King Jr. yari umwirabura w’umupasitori mu itorero ry’aba ‘Baptist’, yavukiye Atlanta muri  Leta ya Géorgie tariki  15 Mutarama 1929, azakwitaba imana y’ishwe  4 Mata 1968  mu mujyi w’itwa Memphis Leta ya Tennessee, azizwa ibitekerezo bye.

Yarwanyije ihohoterwa rikorerwa abirabura ndetse ashaka uburenganzira bw’abirabura muri Leta z’unze ubumwe z’Amerika, abinyujije mu mahoro ndetse no kurwanya ubukene.

Yayoboye igikundi cya  ‘boycott des bus de Montgomery’  cyari kigamije kubona uburenganzira bwo gutora, no kurwanya ivangura ry’uruhu mu ngendo rusange z’abantu.

Tariki 28 Kanama 1963 mu myigaragambyo yabereye kuri Lincoln  Memorial, yavuze ijambo ryamenyekanye cyane ku isi, « I Have a Dream » akaba yarasobanuraga ko afite inzozi z’uburyo ibintu bizahinduka, umwana w’umwirabura acarana mu ishuri n’uw’umuzungu ko abanyamerika bazabona uburenganzira bungana. Ibi byaje kugerwaho nubwo we atabonye amahirwe yo kubibona.

Martin Luther King yabonye igihembo cy’Amahoro (Prix nobel) mu 1964, kubera ibikorwa bye byarimo no kurwanya intambara amerika yariho muri Vietnam.

Nyuma y’urupfu rwe, Martin Luther King nibwo yabonye ibihembo byinshi birimo icyo yahawe na President Jimmy Carter mu 1977, umudari wa Zahabu yahawe na Congres ya Amerika mu 2004.

Kuwa mbere wa gatatu w’ukwezi kwa mbere buri mwaka (troisième Lundi de Janvier) ni umunsi wagenewe kwibuka Martin Luther King, kuri uyu wa gatatu rero kikaba cyari ikiruhuko muri Amerika, no ku bakozi ba Amabassade zayo aho ziri ku isi. Ariyo mpamvu iyo mu Rwanda yakoze iki gikorwa cyo kumwibuka.

Abanyeshuri bari mu bari bitabiriye iki gikorwa
Abanyeshuri bari mu bari bitabiriye iki gikorwa
Nyuma ya Film kuri Luther King basobanuriwe byinshi na Mme Rose Jackson
Nyuma ya Film kuri Luther King basobanuriwe byinshi na Mme Rose Jackson
Byabereye ku kicaro cya Ambassade ya Amerika ku Kacyiru
Byabereye ku kicaro cya Ambassade ya Amerika ku Kacyiru

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Martin Luther atubere ikitegererezo

  • Hahahahahahahhaahahahahahahhahahahahhaahahahahahahahhahah!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!11

Comments are closed.

en_USEnglish