Ineza yavukanye indwara y’umutima n’ubu ataravurwa
Mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere zimwe mu ndwara biragorana cyane kuzivura. Iyo ubyaye umwana akavukana uburwayi bukomeye kuvurwa mu bihugu byacu, ni ikibazo gikomeye.
Iki nicyo kibazo ababyeyi ba Ineza Mugisha Angel bahuye nacyo kuva muri Mutarama 2011 babyara aka kaziranenge.
Uyu mwana yavukanye indwara y’ubusembwa ku mutima we (malformation cardiaque) ituma amaraso yivanga n’umwuka ku buryo budasanzwe mu mutima, biturutse ku mutsi uyatwara utajya mu nzira yawo isanzwe.
Se wa Ineza yitwa Jean Baptiste Tuyizere, niwe kenshi uba umuriho mu bitaro bya Karongi mu burengerazuba bw’u Rwanda, ari naho atuye.
Nyina, Alice Vumiriya, uyu mubyeyi ukiri muto kenshi aba ari i Kigali aho akiri umunyeshuri mu mashuri yisumbuye.
Kenshi cyane, Ineza Angel ahura n’ikibazo cyo guhumeka, agashyirwa mu bitaro kenshi ngo ahabwe oxygen. Mu mezi 12 agiye kumara, ni gake aba atari mu bitaro.
“Angel ntiyigeze agira ubuzima bwiza, kenshi amara ijoro ryose akanuye arwana no guhumeka neza” ni amagambo ya Alice Vumiriya yatangaje ababaye cyane.
Alice avuga ko ahora yibaza niba umwana we ari bugeze ku munota ukurikiye akiriho, ibi bituma uyu mubyeyi muto agaragara nk’utarigeze yishimira ubuzima bw’umubyeyi wibarutse.
Iyi ndwara y’umutima yatumye Angel akura nabi. Umurebye ugirango afite amezi ane cyangwa atanu, nyamara azuzuza umwaka tariki 21 Mutarama.
Se, Tuyizere we, avuga ko kenshi bagiye bagirango yapfuye. “ Umunsi umwe nabonaga afite ubuzima ho gato, ndamuterura ndamusimbiza ngo twishimane nk’abandi bana n’ababyeyi mubone aseka, maze ahita ahwera, iki gihe twirukiye kwa muganga ariko narinzi ko birangiye”.
Ubu busembwa Angel Ineza yavukanye, butuma umujyana w’amaraso arimo ‘Oxygene’ ugenda ukivanga mu gice cy’umutima cy’ iburyo kitarimo ‘Oxygene’.
Igitera iyi ndwara ntigisobanuka neza, abahanga bavuga ko ishobora kuba uruhererekane mu miryango cyangwa igaterwa n’ikirere (environmental). Abana 9 ku 1000 ngo bavukana ubu burwayi ku isi.
Ineza Angel, bisaba kumukurikirana ku buryo buhagije, iyi ndwara iravurwa igakira, kenshi irabagwa, ubundi ikavuzwa imiti ikomeye (diuretics), nyamara ababyeyi ba Angel bavuga ko nta bushobozi babona bwo kumuvuza ku buryo bukomeye.
Dr Joseph Mucumbitsi muganga w’indwara z’umutima ku bitaro by’umwami Faycal, yabwiye Newtimes dukesha iyi nkuru ko hari gahunda ibi bitaro biri gutegura yo kuvura abantu bafite indwara z’umutima.
Yasobanuye ko hari itsinda ry’abahanga mu ndwara z’umutima bazajya baza buri mwana kuri biriya bitaro kubaga indwara z’umutima cyane cyane ku bana.
Ababyeyi ba Ineza bavuga ko izina ry’umwana wabo riri mu bambere bazafashwa na Leta mu kujya kubwagwa no kwivuza hanze.
Abaganga ariko bakabwira aba babyeyi ko umwana wabo ashobora kubagwa gusa amaze kugira imyaka itatu. Ese azabasha kuyigezaho ko ahumeka bigoranye? Umunyarwanda yise umwana we ati: “Nahimana”.
Ibyo gutegereza kugera ku myaka itatu ariko ntibivugwaho rumwe, muganga Mucumbitsi we avuga ko igihe cyo kubaga umwana nkuriya giterwa n’uburyo amerewe.
Gukira indwara nk’iyi wavukanye akenshi ni igitangaza, benshi mu bana bavukana bene izi ndwara bigoranye bageza ku myaka itanu. Abenshi bitaba Imana.
Ababyeyi ba Ineza Angel bategereje bafite icyizere ko umwana wabo nawe yazaseka nk’ibindi bibondo.
Daddy Sadiki Rubangura
UM– USEKE.COM
33 Comments
Birababaje sana,kandi ndumva na hakwiriye intervation plus rapide,kimwe nasaba abo babyeyi nukwegera umuganga uriho utraita umwana akabaha transfert bakaza muri Roi Faycal ko kenshi dr Mucumbitsi yamuha direction ziri parfaite kandi dis moins bakamenya iyo myaka 3 est ce que ashobora kuyirindira.nsabe abanyarwanda dushyire hamwe uwo mwana abeho.
ibi byose biraterwa nubushobozi(amikoro) bucye,uyu mwana atwawe mubuhinde(INDIA), yaherako akira kuko hari aba SPECIALISTS ba bahanga cyane kuko tuzi abantu benshi bari bafite CASES,ziruta zizuyu mwana kandi barakize
Akarere abarizwamo nibakore ibishoboka bageze umwana kubitaro bizwi neza ko bifite icyakorwa, Umuseke.com ukore uko ushoboye ugigeze kubuyobozi bwakarere erega siko bose basoma site yanyu namwe mureke kugarukira aho.
uyu mwana ni angel nkizina rye koko none se umuntu yakora iki ngo uwo mwana uvurwe ibyi myaka 3 ntawamenya babaze muganga neza maze bumve muduhe amakuru ahagije tuzakora uko dushoboye uwo mwana avurwe kandi babyeyi be nibasenga cyane kuko I mana niyo muvuzi wambere
Mana ishobora byose, fasha abanyarwanda kumenya gufasha abatishoboye,bahekumenya kubabarana nabababaye,gusangira nabadafite,kuvuza abarwayi cyane cyane abo batazi.Ibi mbisabye niringiye ko abanyarwanda twese usanzwe ubidukorera ntakiguzi tuguhaye.Amen.
bazasenge cyane cyangwa bazamujyane mu ruhango kwa yezu ny’iri mpuhwe azamukiza ikindi bazatange itangazo dukore fandarazingi abanyarwanda hari abafite imitima myiza tumuvuze
oh uyu mwana ni uw’i wacu vraiment!ni uko ntari hafi mba nshishikarije abantu bo ku Kibuye bakarushaho gufasha aba babyeyi.Gusa na hno kuri Net,ijwi rigera ku isi yose…reka Ntabarize uyu mwana…nk’uko Jessica(n’ubwo yaje gupfa) bari baramukoreye blog kuri facebook..abantu bakabasha kumufasha reka nanjye nyishinge(blog) ndebe ko hari abantu badufasha gutabara.Ariko kandi nanone abo babyeyi barebye ukuntu bashyiraho compte d’aide muri banki runaka byatuma foundrising ishoboka
Uyu mwana ndamusabira gukira. Imana ibasha gukora ibirenze ibyo twibwira
Uwo mwana nuwo gusengera Imana ikaba iriyo ibyiberamo. Naho nyina ntakajye yiheba n’Imana itanga imibereho. Kandi Imana itera amapfa itanga naho bahahira
Niyemeje gufatanya n’abandi babishaka tugakorera uyu mwana campain yo kumushakira amafaranga yo kwivuza. Nsabye nkomeje ko uwaba afite contacts z’ababyeyi be yazimpa. Murakoze cyane
Email yanjye ni [email protected]
Bonjour,
Il faut sauver ce bébé . On doit se mobiliser et trouver la solution pour que cet enfant soit soigné au Rwanda ou à l’étranger dans les meilleurs délais. En France il existe une ONG, qui s’appelle “la chaîne de l’espoir” et qui s’occupe des cas comme celui là. leur site internet est le suivant: http://www.chainedelespoir.org. Il y a un mail par lequel on peut envoyer le lien. Ils prennent en charge la totalité des frais liés à l’hospitalisation de l’enfant. Il faut que tout le monde fasse tout son possible pour mobiliser les autres quitte à donner de l’argent . Merci
Yo! niYIHANGANE CYANE imana imufashe acyire ababyeyi bihangane!
Imana ibe hafi y,uyu muziranenge kuko leta nidashyiramo imbaraga ngo avuzwe ntabwo bizorohera famille ye.
Imana dusenga irumva, gusa ababyeyi nibarebe ubururyo bamusabira transfer aze ikigali noneho abanyarwanda bagifite umutima utabara nababwirikimuze nukuri dutabare uyu muziranenge nababyeyi nabo banezererwe imbuto yabavuyemo
Muraho neza,yemwe mwo kabyara mwe,nimumbabarire mumpe numero ya telephone y’uymubyeyi umwe muri bariya.ndabinginze nimuyishyire kuri uru rubuga.murakoze cyane.
umuntu yabona number ya bariya ba byeyi.thanks
muduhe terefone zababyeyibe tumutere ingabomubitugu uwo mumarayika abeho
mwashyiraho number ya telephone cg uburyo bworoshye ukeneye kugira icyo yabunganira mu buryo bw’ubuterankunga
njye ndashaka gukomeza uwo mubyeyi kuko nziko hari akandi kana kitwa nishimwe nako kavuka karongi kari gafite icyo kibazo,ariko ubu kakaba karakize nyuma yo kubagwa na za nzobere zijya ziza muri faysal buri mwaka,iby’imyaka itatu sibyo kuko nako kari gafite umwe n’igice kandi karavuwe,ushaka numero ya maman we nayimuha akabimwibwirira
wampaye numero zababyeyi buyu mwana niba uzifite ?
Bakomeze bihangane. Ariko ikibazo nikimwe iyo bavuze ikibazo nkiki kuki batavuga nuko umuntu yababona , ndashaka kuvuga nka Telephone zabo.
numero za tel zababyeyi be turebe icyo twakora twese nkabanyarwanda
icyo nabwra ababyeyi ba Ineza ni ugukomeza kwihangana mugasenga Imana kuko niwe muganga wukuri, ikindi nasabaga ko bibaye byiza mwashira kuri uru rubuga Number zabo hanyuma uwashaka kubatera inkunga akabahamagara, ikimdi uriya wavuze ko yashiraho blog kuri facebook nabigire vuba hanyuma dutabarize uyu mwana. Imana ibahe umugisha…
Yoooo ndumiwe koko. Ababyeyi b’uyu mwana Imana ibahe inema yo kwihangana nta kindi narenzaho.
Ni ukuri iki ni ikibazo gikeneye ubuvugizi.Muganga umuvura rwose nakore uko ashoboye amwohereze i Kgli (Faycal) noneho abone ubufasha bwisumbuyeho.Imana ishobora byose ifashe uyu mwana abeho.leta y’URwanda nayo ishobora gukoresha amafr ya Mutuelle de sant’e kuko atangwa ni menshi uyu mwana akaba yajyanwa kuvurirwa hanze rwose.
Murakoze
mana utabare uy’umwana. twese abanyarwanda dushobora kumufasha akajya kuvurwa. umuseke nabasaba ko mwakwegera ababyeyi b’uyumwana mukareba igikenewe agavuguza compte nizeye ko twakora ibishoboka uriya mwana akazabaho.
ihangana yesu ashobora byose azamukiza kandi Imana ifite ubushobozi bwo kumukiza. ababyeyi bihangane kandi bizere Imana ntijya inarirwa.
Babyeyi ba Angel, nimwihangane mutegereze mwizeye, nk’uko Yezu yakoze ibikomeye namwe azabakorera ibitangaza. Banyarwanda, banyarwandakazi nimucyo dusengere Angel akire byihuse.
Angel Ineza Mugisha, ndasaba Imana mbikuyekumutima ngo igukize ubwo burwayi, ariko kandi Imana yabinyuza mubaganga kandi ntamikoro ababyeyi be bafite, none mwatanga uburyo umuntu ufite umutima utabara yamufasha kuko nta phone number cyangwa compte mwadushyiriyeho,ariko byaba nabyiza ahawe transfert iva district hospital ijya nka King Faisal hospital, ubwo staff médical Karongi izareba icyogukora turabizeye
YEGO SHA NGAHO IMPA NUM YA MAMAN INEZA
nukuri uwomwana byakabaye byiza abashizwe umuzima kurwego rwigihugu bagafasha uyu muryango
Nashaka kumenya niba uwu mwana akiriho kandi niba mushobora kunshira en contact n’ababyeyi.
Comments are closed.