Digiqole ad

Amashusho ya ‘Porn’ hagati mu kiganiro cya Politiki kuri TV

Kuri uyu wa gatatu, agace gato k’amashusho ya ‘Porn’ kagaragaye kuri Television hagati mu kiganiro kuri Pilitiki ya Ed Miliband ushaka kuzasimbura David Cameron mu Ubwongereza.

Amashusho yagaragaye mu gihe uyu munyamakuru yavugaga ibya Politiki
Amashusho yagaragaye mu gihe uyu munyamakuru yavugaga ibya Politiki

Abakurikira television batunguwe cyane no kubona inyuma ya Television barebaga (background) amashusho y’umugore uri mu mibonano mpuzabitsina, mu gihe bari hagati mu kiganiro kuri politiki “News Debate”

Mu gihe havugwaga kuri politiki ya Ed Miliband kuri Ecosse, nibwo mu masegonda atari menshi amashusho y’uyu mugore yacaga kuri imwe muri ‘Screen’ nyinshi zari inyuma.

Umunyamakuru wa STV wari kuvuga igihe ibi byabaga, byabaye ngombwa ko kuri uyu wa kane asaba imbabazi abari bakurikiye iki kiganiro, nyuma y’uko umwe mu barebaga Television atanze ikirego ku buryo bwemewe.

Umwe mu bakozi ba STV, yabwiye Dailymail dukesha iyi nkuru ko aho abanyamakuru batunganyiriza amakuru “Newsroom” nta numwe wabonye aya mashusho mu gihe yacagaho.

Uwasabye imbabazi we yagize ati: “ muri kiriya cyumba (newsroom) buri wese aba ahuze, kandi hari ‘monitors’ zerekana ama ‘channels’ ya za television zindi zitandukanye

Yavuze ko nubwo aya mashusho yaciyeho koko, ariko yizeye ko nta bantu benshi babashije kuyareba kuko yamaze umwanya muto.

Umuvugizi wa STV, nawe akaba yasabye imbabazi abareba iyi Television, yavuze ko bibabaje ariko yizeye ko abari bakurikiye batitaye cyane kuri ariya mashusho kuko yagaragaraga inyuma (background)

Mu myaka ibiri ishize, umukobwa usoma amakuru kuri  BBC TV muri Ecosse, Catriona Shearer, yafashwe na za Camera yashyize akaboko imbere mu ijipo ye yikorakora.

Nyamara we ntiyari yabonye ko biri guca kuri Television Live.

Abajya mureba bene aya mashusho, muramenye mutazayereka n’abandi yenda batabishaka.

Egide RWEMA
UM– USEKE.COM

7 Comments

  • ubwo nuburangare bukabije

  • ariko no mukazi se karebana na politique naho?
    isi niyisazire ntagisigaye, nareke ubwo bupolitique kuko ntacyo yazageza kugihungu yayobora.

    • at xxxxx: none se uwavugaga niwe wakinnye iyo pics? i dont think so. ahubwo go go go campain,

  • Turi mubihe bya nyuma,abo nibo bayobora isi,musenge cyane kuko satani yamaze kutugira ingwate! Icyo ni ikimenyetso kitari kiza kigaragaje uwo mugabo uhatanira kuyobora.

  • birarenze nonehoo tuu!!!

  • ni danger! iyo ni politique cg ni ikindi, i dont know wenda niko bimeze iwabo gusa RTV ibyirinde. PEACE

  • ntabwo byumvikanape niba barabuze abakandida nibambwire ariko gusebya igihugu oya

Comments are closed.

en_USEnglish