Digiqole ad

Ethiopia: ba mukerarugendo 5 bishwe 4 barashimutwa

Mu gihugu cya Ethiopia ba  bakerarugendo batanu b’Abanyamahanga bivuganywe n’abantu bitwaje intwaro bakomeretsa abandi 2. Ibi bikaba byatangajwe kuri uyu wa gatatu n’umuvugizi wa  leta ya Etiyopiya Bereket Simon.

Mu gace ka Afar niho aba bakerarugendo biciwe
Mu gace ka Afar niho aba bakerarugendo biciwe

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko abo bamukerarugendo 5 bishwe bari abo mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’Uburayi, barimo Umudage, umunya Hongiriya, Ububirigi, Umutariyani ndetse n’umunya Otrishiya.

Muri iki gitero   kandi, abandi bantu babiri  muri abo bamukerarugendo bakaba   bakomeretse bikabije abandi bane bo bashimuswe n’uwo mutwe.

Umuvuvizi wa Leta ya Etiyopiya Bereket Simon yatunze agatoki igihugu cya  Eritereya agishinja kuba aricyo cyihishe inyuma y ‘icyo gitero cyibasiye abo bamukerarugendo.

Bereket Simon, akaba yavuzeko ko ubutegetsi bwa Eritrea ari bwo bwatoje bunaha intwaro iryo tsinda ryishe aba bantu rikanashimuta abandi.

Igihugu  cya Eritereya cyo cyikaba cyahakanye cyivuye inyuma kugira uruhare urwo ari rwo rwose muri icyo gitero cyahaye isura mbi Ethiopia.

Uhagarariye igihugu cya Eritereya mu muryango w’ubumwe bw’ Afurika (UA) ambasaderi Girma Asmerom, akaba yavuzeko  bimaze kuba akamenyero ko Leta ya Etiyopiya ishinja igihugu cye ibibera muri Etiyopiya byose.

Iki gitero cyagabwe kuri aba bakerarugendo b’abanyamahanga cyabereye mu majyaruguru ya Ethiopia mu gace kitwa Afar.

Ubusanzwe aka gace ka Afar kakaba gafatwa nk’indiri y’imitwe irwanya ibihugu bya Ethiopia na Eritireya.

Jonas MUHAWENIMANA
UM– USEKE.COM

en_USEnglish