Digiqole ad

“Abanyarwanda bikuremo Gasana Meme Tchité ntazabakinira” – Abega

Mu ruzinduko Ntagungira Celestin (Abega) wa FERWAFA aherutsemo ku mugabane w’uburayi, yibonaniye na Gasana Meme, maze uyu amukurira inzira ku murima ko atazakinira Amavubi.

Meme Tchité/ Photo Internet
Meme Tchité/ Photo Internet

Abega muri uru rugendo yatangiye kuwa kane w’icyumweru gishize akagera mu Ububiligi no mu Ubufaransa, mu biganiro yagiranye na Tchité, avuga ko Meme yamubwiye ko yumva azakinira Ububiligi.

Nyamara ariko nubwo FIFA itaramwemerera gikinira Les Diables Rouges ya Belgique, Meme Tchité ngo aracyafite ikizere ko ariyo kipe y’igihugu azakinira.

Meme Tchité, 27, akaba yarabwiye Abega ko, “akunda igihugu cy’u Rwanda, ariko afite izindi nyungu zituma adakinira Amavubi

Tchité yavuye mu Rwanda (Mukura VS) mu 2003 ajya muri Standard de Liege, uyu rutahizamu yakomeje gushakishwa n’ibihugu ashobora gukinira kubera ubwenegihugu, birimo n’u Rwanda.

Tchité afite ubwenegihugu bw’Uburundi aho yavukiye akanakurira (yanakiniye ingimbi zayo), akagira ubwenegihugu bwa DRCongo kuko umubyeyi umwe ari umunye Congo, akanagira ubwenegihugu bw’u Rwanda bw’undi mubyeyi we, akaba kandi Umubiligi wemewe kuko yabyemerewe kuva muri Nyakanga 2008.

Meme Tchité, wari umaze iminsi ashakwa n’ikipe ya Al Shabab yo muri Arabia Saoudite, akaba yakuriye inzira ku murima Amavubi n’abandi banyarwanda bamwifuza mu Amavubi.

Muri uru rugendo rwa Abega, akaba yarabonanye kandi n’umubyeyi wa Kévin Monnet-Paquet ukina mu ikipe ya FC Lorient, ndetse anibonanira n’uyu mukinnyi ubwe.

Umubyeyi we wabaye mu Rwanda imyaka igera ku 10, yabwiye Abega ko yifuza ko umuhungu we yazakinira u Rwanda, ariko ko umuhungu we afite imyaka 23 bityo ko we wenyine ariwe wifatira imyanzuro.

Abega akaba yarahise ajya kwirebera Kévin Monnet-Paquet bagenzi be bita KMP, maze uyu musore amubwira ko akeneye igihe cyo kubiganiraho n’ababyeyi nawe ubwe akabifataho umwanzuro.

Abega ati: “Sinavuga ko ibya Kévin Monnet-Paquet   mu Amavubi ari iby’ejo cyangwa ejo bundi, dutegereje umwanzuro azafata, wo kuza cyangwa ntaze”.

Muri uru ruzinduko Ntagungira Celestin yarangije kuwa kabiri w’iki cyumweru, akaba yarasuye kandi abakinnyi Henry Munyaneza  ukina muri St Niklaas (Bel), Kabanda Bonfils wo muri AS Nancy (Fra) na Elias Uzamukunda  wa AS Cannes (Fra) babashije kuvugana kuri Telephone.

Mu ruzinduko rwa Abega kandi akaba yaranasuye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Belgique, mu rwego rwo kuba bagirana ubufatanye n’iryo mu Rwanda ayoboye.

Umva Abega avuka kuri Meme Tchité

Ange Eric Hatangimana
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • nibamureke yibereho amahoro,kuko natwe twaramuhemukiye kumakuru ndafitiye gihamya!niba ari byo GIRA SO YITURWA INDI!!!.

  • uyu meme nimwumwihorere ntacyo mubuze kuko asigaje igihe gito cyo gukina foot, ngo afite 27ans mwaretse kujya mubeshya? we azikiko ashobora gukinira ikipe yababirigi? izo ninkindoto kuko ikipe yababirigi muri ino minsi ikomeye cyane kuko ifite abakinnyi benshi babana bakina mumakipe akomeye kandi barusha kure meme? utirengagije imyaka ya meme igenda izamuka usibyeko ndeba yayishyize muri solide??

  • Burya kuba umuyobozi biragoye, ariko umuntu yeruye akavuga, navuga ko kwiruka ku mukinnyi ngo naze akinire igihugu aba ari uguta igiheariko nk’umuyobozi Abega agomba kubikora ejo u Rwanda rutazatsindwa akabiryozwa ngo ntiyitaye kuri kanaka na kanaka.

    Uko mbibona jye abakinnyi nka Meme, KMP na Bamuma ni abo kwibagirwa: babili ba mbere buri gihe bagaragaza ko bitabashishikaje. ese nk’ubwo baramutse baje noneho umutoza agasanga badashoboye akabicaza ku ntebe byagenda bite?. Uwa 3 aho atandukaniye nabo ni uko yishakira amahaho!

  • Ngo ni Umunyekongo, reka daaaa buriya ntakiri we kuko Kongo ntabwo ubwenegihugu bwayo bubangikanwa iyo ubonye ubundi ubwo ubwa Kongo uba uburetse burundu.
    Ariko n’ubundi ngo uriya muhashyi yarashaje gusa ni uburenganzira bwe bwo gukinira igihugu ashaka muri biriya 3.
    Ubwo rero twamwifuriza amahirwe masa ku uguhitamo kwe nk’umuwana wacu buriya azi inyungu ze aho ziri.

  • u Rwanda rutuwe n’abaturage barenga ten millions ntabwo Meme ntabwo ariwe igihugu cyubakiyeho please! mumureke rero.

    Thanks,

  • nagende bana urwanda ntirwibarutse bake!

  • Tumwikuremo se twigeze tumukenera nk’abanyarwanda, cg ni FERWAFA iba ishaka abanyamahanga uwo musaza nabireke rwose agende ni bundi ni ukuza akaturya amafaranga niyo yaba ari umuhanga yakina wenyine se? nagende ahubwo itangazamakuru niryo rimwamamaza cyane, ko atagiye se mu makipe akomeye kw’isi umuntu ukinira mu bubiligi

  • yego rwose nanjye ndunga murya mugenzi wanjye ibyo yavuze aha haruguru tumenye ko ngo bukya bwitwa ejo kuko ibyo twamukoreye ubuse twaba tubyirengagije aka kanya kuri njyewe ibi ndabivuga kuko nziko bibaza ubyumupira ndabizi kandi nanjye ndawukina rero ntagitangaza kuko imagine ari nkawe ibi byabayeho wowe wabyifatamo ute? ntampamvu rero yo kumutekereza dushakirize ahandi.murakoze.

  • nagende ara puuu yatesheje FERWAFA igihe na cash bamwiruka inyuma gusa. comment yuko abanyarwanda batamushaka ndayemera kuko ni FERWAFA yari yarashyuhagujwe

  • Ese ntabwo yanasuye umukinnyi w’isonga ITANGISHAKA IBRAHIM urwariye claire fontaine mu bufaransa n’igihe cyamubanye gito.

  • ntacyo ntago ariwe wenyine dufite hazaboneka nabandi kandi amavubi azageraho atere imbere

Comments are closed.

en_USEnglish