Dr Margaret Chan yongerewe manda ya 2 yo kuyobora OMS
Dr Margaret Chan yongeye kugirirwa icyizere kuri uyu uwa gatatu tariki ya 18/01 n’akanama nyobozi k’uyu muryango ko kongera kuwuyobora imyaka 2.
Umuyobozi mukuru w’uyu muryango areba ibijyanye na tekiniki ndetse n’ubuyobozi bwawo ndetse agakurikirana na gahunda z’ubuzima ku isi hose.
Nubwo yatowe nako kanama, azemezwa burundu n’inteko rusange izaterana mu nteko yayo ya 65 izabera i Geneva mu Ubusuwisi ku matariki ya 21–26/05/ 2012.
Naramuka yemewe niyo nteko,ubuyobozi bwa Dr. Chan muri manda yabwo ya 2 buzatangira ku mugaragaro ku itariki ya 1 /07 /2012 ageze kuri 30/6/2017.
Dr. Chan, ukomoka mu Ubushinwa, niwe mu kandida rukumbi wari kuri uwo mwanya.Dr Margaret Chan kandi yize ibijyanye n’ubuvuzi muri University of Western Ontario (Canada). Aho yaje gusubira muri Hong Kong, akora mu ishami ryaho rijyanye n’ubuvuzi mu 1978.
Mu 1994, Dr Chan yagizwe umuyobozi w’ubuvuzi muri Hong kong. Mu myaka 9 yakoze nk’umuyobozi, yashyizeho gahunda nshya zibuza ikwirakwizwa ry’indwara.Yashyizeho kandi n’ingamba zo guhashya indwara zikwirakwizwa n’abantu .Yahanganye kandi bikomeye n’icyorezo cya virusi z’ibiguruka.
Muri 2003, Dr Chan yaje gukora muri OMS nk’umuyobozi w’ishami ririnda ibikikije muntu. Muri 2005 yagizwe umuyobozi wo guhangana n’indwara zihererekanwa (Communicable Diseases ).
Dr Chan yatowe ku mwanya w’umuyobozi mukuru w’uyu muryango bwa mbere ku itariki ya 9/12/2006. Manda ye yari kuzarangira mu kwa 6 kw’uyu mwaka.
Margaret Chan Fung Fu-chun yavukiye mu mujyi wa Hong Kong mu 1947, yabanje kwiga ibijyanye n’Ubukungu (Home Economics) muri Hong Kong, aza gukomereza amashuri ye muri Canada aho yabonye impamyabumenyi y’ikirenga (Dr)mu buvuzi mu 1977. Aza no kubona Masters mu buzima bw’abantu (Public Health) yavanye muri National University of Singapore.
Corneille k.Ntihabose
UM– USEKE.COM