Digiqole ad

u Rwanda rwagabanyije ubukene rute? na Los Angeles Times

Igihugu gito muri Africa mu minsi ishize cyavuze ko cyabashije kugabanya ubukene ku kigero cya 12% mu myaka itandatu gusa, kuva kuri 57% by’abakene kugera kuri 45%. Bivuze ko hafi miliyoni y’abanyarwanda bakize ingoyi y’ubukene. Ni igitonyanga gifatika ku Isi.

Icyaro n'amashanyarazi
Icyaro n'amashanyarazi

Ni ikintu gifatika cyagezweho n’u Rwanda, ruvuye mu ntambara z’amoko zabyaye Genocide muri za 90 (1994). u Rwanda rwabigezeho rute? Los Angeles Times yabajije Paul Collier, diregiteri wa Center for the Study of African Economies muri Kaminuza ya Oxford.

Ikibazo (LA Times), Igisubizo (Paul Collier)

==============

Nta mpungenge ko igitonyanga kivugwa koko ari cyo?

Nta mpungenge, nzi undi mu Professor wakoze data analysis, kandi abifitemo inararibonye. Ibivugwa ni ukuri.

 

u Rwanda rwabigenje rute kugabanya ubukene gutyo?

Hari ikintu kimwe cyangwa bibiri byabigizemo uruhare, navuga nko kuzamuka kw’igiciro cy’ikawa yabo, yatumye akayabo k’amafaranga kagera mu byaro. Muri rusange kuva mu 2005 Isi yahuye n’ikibazo cy’ubukungu, birumvikana ko bitari gufasha. Mu Rwanda bo ubukungu  bwazamutse kubera ingamba z’imbere mu gihugu cyabo.

u Rwanda rurasatira cyane urugero rw’ibihugu bya Aziya y’uburasirazuba. Leta ishyira imbaraga (serious) mu kuzamura ubukungu aho kandi President atwara ubwato butanaze burimo guverinoma ishingiye ku umusaruro n’abayobozi badakora uko bishakiye.

Hashyizweho ingamba mu gufasha kuzamura abatuye ibyaro bakennye. Abaturage bahabwa inka nta kiguzi ngo ibafashe kuva mu bukene, bashyizeho gahunda z’ubuzima zikomeye kandi zikurikiranwa.

Kuri ibyo, hiyongeraho ubukungu bwabo bacunga neza, agaciro k’ifaranga ryabo ntigahungabana nko mu karere barimo, ubukungu bushingiye kuri business n’ikoranabuhanga byatejwe imbere mu mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi mito ihari. Kuzamuka kwa Kigali bifasha n’ahandi mu gihugu ndetse no mu byaro. Uturere (districts) duhagaze neza mu bukungu ni utwegereye umujyi wa Kigali.

 

Iyo uvuze ngo ‘bacunga neza’ (ubukungu) urashaka gusobanura iki? Ni iki kigaragaza ko koko ubukungu bwabo bucungwa neza?

Ubundi, Kagame [President Paul K] yubatse umuco ushingiye ku gutanga umusaruro mu bakozi byibura bo hejuru mu Rwanda. Ba Ministre bahembwa neza, ariko bakiha intego. Iyo batazigezeho hari ingaruka. Buri mwaka guverinoma iricara ngo buri wese asubire mubyo yemeye gukora naho abigeze; abakoze neza bagashimwa, abatarakoze neza bagasabwa ibisobanuro bakanagawa nta kibazo.

Urugero ni uburyo u Rwanda rwiyemeje kuzamuka ku rutonde rwa Banki y’Isi muri business “Doing Business annual rating” mu myaka itandatu ishize icyo gihugu cyavuye ku mwanya wa 104 kigera ku mwanya wa 60 mu bihugu 187 bigize Bank y’Isi.

Impamvu; buri kintu gikurikizwa na Bank y’Isi mu gukora uru rutonde, cyashinzwe Ministre ubifite mu nshingano. Uko imyaka yagiye ishira babigezeho. Abayobozi mu Rwanda ntibashingira ku bumenyi gusa, ahubwo no kumva ko bashobora kubikora bikagerwaho.

Icyaro cya Nyamugari muri Kirehe n'amashanyarazi, imbarutso y'iterambere
Icyaro cya Nyamugari muri Kirehe n'amashanyarazi, imbarutso y'iterambere

Ni izihe mpinduka ureba mu Rwanda ubu?

Impinduka zigaragarira amaso nta bushakashatsi urinze gukora. Inzu zisakaye zidafite isakaro ry’ibyatsi. Ibyatsi bishobora kugaragara neza hano mu bihugu biteye imbere, ariko hariya kuva ku gisenge cy’ibyatsi bigaragaza intambwe isezerera ubukene.

Ariko kandi impinduka ziri cyane cyane mu myumvire – kumva ko ibintu bigomba kumera neza, kumva ko umuntu, imiryango ikwiye kugira icyo ikora ngo ibintu bigende neza.

 

Ni iki ibindi bihugu byakwigira ku Rwanda – cyangwa se iyo nkuru yihariye abandi bareberaho?

Bakwiga byinshi. Niba u Rwanda rwarakoze neza gutya n’imbogamizi (disadvantages) zose rufite – kudakora ku nyanja, umurage w’inzangano wahahoze, kutagira ubukungu kamere – ibindi bihugu bya Africa byo rero byanarenzaho.

 

Uribaza ko u Rwanda ruzakomeza kugabanya ubukene kuri uwo muvuduko?

Leta yabo yihaye gahunda yo kugeza igihugu mu gice cya middle-income level (ibyiciro Bank y’Isi ishyiramo ubukungu bw’ibihugu, Low, Middle, High Levels). Bizasaba izindi mpinduka muri gahunda z’iterambere.

Kugeza ubu, ibihugu biri kugerageza gukora neza, u Rwanda rwo rwakoze neza. Kugera kuri Middle Level izindi ngamba zigomba gufatwa, ubukungu bugashingira ku bindi byinshi. u Rwanda rukeneye abashoramari bakomeye kugirango barufashe kubaka ibikorwa remezo, urebye barabihagurukiye kuko baborohereza kurusha ahandi henshi cyane, ndibaza ko bazababona benshi. Nibikomeza gutya, ni koko ubukene bazakomeza kubugabanura vuba.

================

Inkuru  ya Los Angeles Times
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • hamwe n’Imana tuzagera kuri byinshi bihambaye !
    Tera imbere RWANDA ! Imihigo y’Intore !

  • Iyo nkuru iranejeje cyane Imana niyo kwizerwa.

  • Mwite kuri ibi, iterambere cyane ni UGUHINDURA IMYUMVIRE, tukumva ko byose bishoboko, kuri buri wese, Hejuru yibibazo twarazwe n’amateke yacu n’ubujiji bw’abo dukomokaho nta bindi tugomba kwiyongereraho, ibi bigomba kuba intego ya buri wese. HOPE THAT abana bacu bazaba heza kuturenza, IT’S MY TARGET, nawe Ni uko?

  • IBYO TUVUGA NIBYO KUKO IYO UREBA UKO IBINTU BIMEZE NTA KIBAZO ARIKO BIRAKWIYE KO HAKIRI BYINSHI NANONE BYO GUSHYIRAMO INGAMBA CYANE IMIBEREHO Y’IMFUBYI N’ABAPFAKAZI NDETSE NITERAMBERE RIKABANZA KURI ABO BANTU NIBO BAFASHA NDETSE BIKUMVIKANA VUBA DUTERE IMBERE TUBANJE KURI ABO.

  • Imana ikomeze ifashe ubuyobozi bwacu n’abanyarwanda muri rusange gutera imbere twiyubakira igihugu.

  • Ndashimira Umuseke.com wabashije kutugezaho iyi inkuru ya Los Angeles Times.Ni byiza kumenya icyo hanze batuvugaho nta amarangamutima ahubwo bavugisha ukuri.Dukomeze dusabire igihugu cyacu kandi ibyo tugezeho birambe kandi byiyongere.Pourvu que ça dure.

  • Uyu musaza yabisesenguye neza rwose! Nibyo koko haracyari byinshi bikenwe gukorwa: guhindura imyumvire, kuvugurura ubuhinzi kandi bugakurikiranwa cyaneeee, tukihaza mubiribwa! Bikunganirwa n’umutekano uhamye no kugira abatekereza(Planers) bashimitse! Umupira uri mumaboko yacu kabisa, tuwuconge neza tuboneze mu izamu.

  • iyi nkuru ni nziza cyane,mudufashije mwanya mutugezaho nyinshi zimeze nkiyi kandi ngirango umuntu iyo ayisomye biramufazha cyane .bravo!!!!!

  • Iyi nkuru irashimishije niba koko basigaye bavuga ibyo babonye kandi mukuri twakwiha agacupa. ariko, dufatirehooo ntakuregeza ntakindi bisaba rero icyambere nukubyunva kimwe tukabyishimira tugahaguruka tugakoraaa kandi koko kugezabu izibika zaramagi!

  • Iyi nkuru irashimishije cyane kuba dushikama tugakora abanyamahanga nabo bakabibona.Reka dukomeze tuzirikane kandi dukomeze ubusobanuro nyabwo bw’aya magambo:
    1. Agaciro
    2. Intore
    3. Imihigo
    4. Urukundo
    Ubusobanuro nyabwo bw’aya magambo bukomeze butwakemo maze murebe ngo turinjira mu bihugu bikize ku isi. Birashoboka cyane kuko Imana yaturemanye imbaraga n’ubwenge bwinshi. Nimuhaguruke tubyubakishe igihugu cyacu.
    Ndashimira cyane President Wacu uturangaje imbere muri uru rugamba .
    Nshimire namwe mwatugejejeho iyi nkuru.
    Rwanda jya mbere.

  • B azumirwa ahubwo Imana izakomeze kuturindira Nyakubahwa naho ubundi nibitaribi azabitugezaho.take courage our president

  • mandela yaravuze ngo” don’t expect to see the change in the world but be the change taht you want in the world”
    then it’s up to us to make rwanda the most powerfull country of the earth. let’s join together to make it happen

  • Sha UM– USEKE muri abantu b’abagabo, ureke babandi barundarunda kuri web n’ibidafite umumaro! iyi nkuru kuba mwayidutunganyirije ni byiza pe! ndabashimiye

  • Ee bwana!Turashima cyane ubufatanye bwabanyarwanda bose.Cyane cyane Mukuru w’Igihugu cyacu Exellence Paul Kagame,kuko atuyobora neza kandi akanadukunda.Natwe abanyarwanda dukomereze aho!!!N’ibindi tuzabigeraho mu gihe gito. Imana niyo Nkuru!!

  • Iyi nkuru niyo pe.Njye ndi umubyeyi,nagize amahirwe yo gukandagira muri kaminuza,ariko intego yanjye ni uko umwana wanjye agomba kuziga ibyo nize X2.
    U Rwanda ruratera imbere koko,kuko nkiyo urebye uko Premier Ministre ndetse na gouvernement ayoboye bakora,ntabwo washidikanya kwemera ko umuco wo gukora utekereza ko hari uzakubaza ibyo wakoze watashye mu bayobozi bacu.bityo natwe mu miryango dusigaye dukora iyo bwabaga ngo abana bacu batazatubaza ibyo twakoze tukabibura kubera kwicwa n’inzara,kutiga n’ibindi.
    Dufite ubuyobozi bwiza,bwita ku burezi,ubuzima kandi kwita ku bana bose bakiga,bizafasha abaturage kumva neza gahunda bashyirirwaho kubera nyine ko bajijutse.
    Ntuye mu cyaro cya Butaro,akarere ka Burera,ariko nta rungu na mba,Dufite umuriro,dufite ibitaro,mbese kuhaba numva merewe neza nk’abandi bose baba mu mujyi.
    Rwanda we tuzagukorera,tuzakugira Paradizo kuko twe abagore twumva neza ibyo dusabwa ngo dufatanye n’abo twashakanye guteza imbere urwatubyaye.
    Ibyiza biri imbere.U Rwanda ruraryoshye!

  • thx at all& good analysis!!!

  • Gusa nisabire muzehe wacu adukize ibijura bike by’inda nini bisigaye mu rwagasabo. kandi buriya bidindiza ubukungu bw’igihugu cyacu.

  • @ Mjuju,

    thank you Lady-Sister Mjuju. I thank you very much indeed, for the deep meaning of your comment, for your forward looking and thinking….

    Muri make, na njye ndi umubyeyi, usibye nyine ko ndi umugabo. Na njye mfite inshingano zo kurerera IGIHUGU ingabo kimwe n’abageni. Twese turabizi ni umurimo utoroshye, ariko utera amahirwe n’ishema. Ibitekerezo wanditse rero ni impamo, byanyuze kugeza hasi k’umutima….

    URWENYA. Urandika ngo “….nagize amahirwe yo gukandagira muri kaminuza”. Humura ntacyo bitwaye gukandagira yo, kuko KAMINUZA NYAYO ni buzima bwo m’urugo, kurera abana, gusegura MURINDABIGWI=UMUGABO, akaba inkingi y’urugo, akaba umwugaliro mw’irembo!!!Iyo kaminuza nyayo rero ndemeza ndashidikanya ko wayiteye imboni, wateye amatako ushinga imizi, uri NYAMPINGA, uri GAHUZAMIRYANGO, uri umutima w’urugo!!!….

    UMWANZURO. Byanshimisha ugiye ugaruka kenshi hano kuri runo rubuga, maze tukungurana ibitekerezo. IMANA ikurinde hamwe n’umuryango wawe….

    Murakoze mugire amahoro. Uwanyu Ingabire-Ubazineza.

Comments are closed.

en_USEnglish