Digiqole ad

Khizz yajyanye igikombe cya SALAX mu nshuti ngo zikishimire

Uyu musore uherutse kwegukana Salax Award nka Best New Artist (2011), igikombe yabonye, kuri uyu wa kabiri tariki 03 Mata ku mugoroba yakijyanye mu nshuti ze z’i Muhanga ngo bakishimire.

Khizz na zimwe mu nshuti ze bishimira igikombe cya Salax
Khizz na zimwe mu nshuti ze bishimira igikombe cya Salax

Khizz (Kizito) iwabo ni muri uyu mujyi wa Muhanga ahitwa ‘mu cyakabiri’ ari naho umuryango we utuye, ubu we akaba aba i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali.

Uyu muhango muto, akaba yabwiye UM– USEKE.COM ko wari ugamije gushimira inshuti ze zo mu bwana ku bwitange bwazo mu kumutora no gushishikariza abandi kumutora.

Yagize ati: “Igikombe nagikuye mu bagabo, kuko abo twahatanaga uriya mwaka bose barakoze, niyo mpamvu  naje kucyereka byibura izi nshuti zanjye z’igihe cyose ngo tukishimire

Uyu musore yaboneyeho kutubwira ko ngo iyi ari intambwe ya mbere mu ntambwe 100 yifuza gutera. Abakunzi b’umuziki we ngo abahishiye byinshi.

Aha i Muhanga kandi, uyu musore akaba ari nabwo yajyanye iki gikombe mu rugo iwabo kukimurikira nabo mu rugo.

Inshuti ze nawe mu byishimo
Inshuti ze nawe mu byishimo
N'inshuti mu byishimo
N'inshuti mu byishimo
Inshuti ze mu byinshimo
Inshuti ze mu byinshimo byo kwakira Salax murugo
abari ibumoso n'iburyo ni bakuru (abavandimwe) ba Kizito
abari ibumoso n'iburyo ni bakuru (abavandimwe) ba Kizito

Plaisir Muzogeye
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Intarumikwa z’imuhanga ndazibona kabisa:clement,cyriaque,fuckman,kitoko,jpaul etc ewana i miss ma hood nkunda ko munywa Mutzig hahahahaha,many congz kumusore wacu KIZZ!

  • Haaaaaaaaaa ndabona mwari mwaberewe LOLO LOLO ndabona yari akeye kabisa mwarabyihereranye sha

  • Komereza aho.

  • Mumfashe mumare amatsiko ese ibyo bikombe bahabwa hari irindi shimwe ribiherekeza nk’amafaranga cyangwa ni ugutwara igikombe gusa? Murakoze

  • mbaga akabari?????

  • Khizz nawe arabaduteje kweri, umuntu super star nkawe ukajya mukabari gasa kuriya? I Muhanga haba ahantu henshi hasobanutse rwose ntampamvu yo kwisuzuguza. Gusa turarakwemera bro, uri numuntu wumugabo.

  • MUHANGA Oyyyyéééé, OMG, ndabakumbuye les gars! Ndabona arinjye wahabuze! Maurice and Adolphe, Khizz’s brothers are also realy COOl… Miss u

Comments are closed.

en_USEnglish