Mourinho yemera ko ashobora gusubira muri Inter Milan
Jose Felix Mourinho ubu ubarizwa mw’ikipe ya Real Madrid, yatangaje ko ashobora kuzasubira mu ikipe ya Inter de Milan yahozemo mbere yo kuza muri Espagne muri Real Madrid.
Inkuru dukesha ikinyamakuru cyandikirwa mu gihugu cy’Ubutaliyani cyitwa “colliera della sela” kivuga ko Mourinho yivugiye ko akunda cyane ikipe ya Inter Milan, ndetse ko i Milan ni mu rugo kuri we.
Abajijwe niba ashobora kongera gutoza Nerrazzuri (Inter Milan) yarasubije ati: “Yego, niryari ntavuze ibi koko? Nta mpamvu yo kuganira buri gihe imbere hanjye, ndacyafati contrat y’imyaka ibiri na Real Madrid, ariko Nerrazzuri nyihoza ku mutima.
Uyu mugabo wanatoje ikipe ya Chelsea mu Ubwongereza, yaboneyeho kwivuga ibigwi ko mu myaka icumi ishize nta mutoza wari watwara ibikombe nkibyo yatwaye, ati: “Umutoza muzima si utsinda gusa, ni ukora amateka”.
Jose Mourinho,49, yavuze ko afite intego eshatu; kuba umutoza wa mbere kw’isi ufite championsleague eshatu mu makipe atatu atandukanye, gutwara ibikombe bitatu bya shampiyona mu makipe atatu atandukanye kandi yo mu bihugu bitandukanye, no guhesha ikipe ye y’igihugu ariyo portugal igikombe mpuzamahanga, ibi ngo nabigeraho nibwo azashira inyota.
Umwaka ushize, José Mário dos Santos Mourinho Félix yari yasabwe gutoza Os Navegadores ikipe ya y’igihugu Portugal ariko yari yaramaze kwerekeza muri Real Madrid.
Source: Goal.com
Wanzagh
UM– USEKE.COM
0 Comment
ndakwemera cyane ahubwo niyi champions li
gue azayitwara.
subirayo tureko twazaza muri championsligue yomuri2013
Mourinho rwose ninde se utamwemera kweli, Imana izamufashe ibyo yufuza azabigereho!
Comments are closed.