Digiqole ad

IJORO RYIZA ni irihe? Gusinzira neza ni ikibazo kuri benshi!

 IJORO RYIZA ni irihe? Gusinzira neza ni ikibazo kuri benshi!

Gusinzira neza birinda umubiri wawe indwara nyinshi

Ku nshuro ya mbere hasohotse icyegeranyo ku gusinzira neza, cyatangajwe n’ikigo kitwa National Sleep Foundation  cyo muri Amerika.

Gusinzira neza birinda umubiri wawe
Gusinzira neza birinda umubiri wawe indwara nyinshi

Niba bigufata iminota 30 cyangwa kurenza kugira ngo usinzire mu gihe ugeze ku buriri, menya ko ufite ikibazo mu gusinzira.

Iyo ukangutse nijoro bikagufata iminota irenze 41 ngo wongere ushyirweyo menya ko nabwo ufite ibibazo mu gusinzira kwawe.

Icyegeranyo cyatangajwe kivuga ku bitotsi byiza no gusinzira cyagaragaje ko hari umubare munini w’abatuye isi bafite ibibazo mu gusinzira kurenza uko babitekereza.

Gusinzira niko kuruhuka k’umubiri, kutaruhuka k’umubiri niyo soko y’indwara z’umutwe, ubwonko n’ibindi bice by’umubiri kuko byose bigengwa n’umutwe.

Inzobere zakoze ubu bushakashatsi zasanze abantu bakanguka inshuro irenze imwe mu ijoro kandi bagasinzira munsi ya 85% by’umwanya bamara mu buriri baba bataruhutse neza.

Ingaruka ziba indwara z’umutima, diabetes n’izindi zose zishamikiye ku kitaruhuka neza nko kongera ibiro, umunaniro, umujagararo, umunabi ndetse no kugeza ku burumbuke ku barushinze batera akabariro ngo babone urubyaro bikanga.

National Sleep Foundation igaragaza mu buryo bwa gihanga ko ibitotsi bihinduka uko umuntu agenda akura, ikanerekana amasaha umuntu n’imyaka ye akwiye kuryama. Biri kuri iyi shusho;


Gusa ikavuga ko umuntu mukuru (adult) adakwiye kurenza iminota 30 atarasinzira mu gihe cyo kuryama, abashaje bo ngo iyo arengeje iminota 60 agihumbaguza ku buriri yabuze ibitotsi aba afite uburwayi mu byo kuruhuka.

Ibibazo nk’ibi usanga mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere bihari cyane, ariko bifatwa nk’ibintu byoroheje cyane gusa benshi ntibamenya ko bitera biriya bibazo bikomeye byavuzwe ruguru byibasira umubiri.

Dr Max Hirshkowitz, umuyobozi w’inama nkuru ya National Sleep Foundation avuga ko ibyo babonye bizafasha miliyoni z’abatuye isi kurushaho kugenzura ibitotsi byabo kugira ngo birinde.

Abantu bakuru ngo bakwiye kugenzura kuri iriya ndengabihe y’amasaha umuntu akwiye kuryama bakayubahiriza ariko bakanayareba cyane ku bana niba nabo babona uriya mwanya wo kuryama.

Abantu benshi mushobora kwisanga mutari ku kigero giteganywa n’ubu bushakashatsi, igisubizo cyabyo cyashakirwa ku baganga babugenewe babari hafi cyangwa se mu kwishyira ku murongo ngenderwaho (discipline) wagarura umubiri wawe ku bipimo bikwiye by’ubu bushakashatsi ku gusinzira neza.

Rinda umubiri wawe udasuzugura ibyo bamwe bita ibyoroheje kuko bibyara ibikomeye cyane! Gusinzira neza ni kimwe mu by’ingenzi cyane umubiri wawe ukeneye ngo ukomeze ukore neza.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish