Digiqole ad

Impanga zatanze miliyoni 210Frw ngo zise nk’intobo none ziricuza

 Impanga zatanze miliyoni 210Frw ngo zise nk’intobo none ziricuza

Anna na Lucy DeCinque batanze akayabo mu bavuzi kugira base nk’intobo

Anna na Lucy DeCinque bo muri Australia baramamaye cyane ku isi kubera uburyo basa cyane akantu ku kandi, ariko ngo byabatwaye agera ku 250 000 USD (ni arenga miliyoni 210 Frw) mu kubagwa kwa hato na hato ngo base neza neza. Uyu munsi baricuza ndetse barakora igishoboka ngo basubire uko baremwe.

Anna na Lucy DeCinque batanze akayabo mu bavuzi kugira base nk'intobo
Anna na Lucy DeCinque batanze akayabo mu bavuzi kugira base nk’intobo

Aba bakobwa b’ahitwa Perth batanze amafaranga menshi mu kwibagisha iminwa, amabere, amazuru, ibice bizengurutse amaso, amatama n’ibindi kugira ngo base hose hose.

Bakoze ubundi buvuzi buhambaye bugezweho bwitwa ‘Intense Pulsed Light’ (IPL) bwo gutunganya uruhu uko nyirarwo abishaka.

Ikinyamakuru NewIdea kivuga ko ubu bari kwicuza ibi byose, bakibwiye ko ubu bari no kugerageza gusubira uko Imana yabarembye kuko ari byo byari bifite ubuzima.

Bavuga ko ibyo batekerezaga ko ari byiza ubu basanze ari bibi.

Aba bakobwa ngo bamaze igihe bafata imiti igabanya kubyimbagatana cyangwa gufobagana kw’ibice bimwe na bimwe by’umubiri.

Aba bakobwa b’imyaka 31 bafite umuhungu w’inshuti yabo bombi witwa Ben, nawe uherutse gusetsa abantu avuga ko ashobora gusoma igitabo akakirangiza mu mwanya nabo bari kwita ku mubiri wabo.

Bati “Ubu dutewe isoni n’ibyo  twikoreye, ariko ni ibyacu turakomeza kugerageza kubikira.”
ubusanzwe aba bakobwa bahoraga bagira inama abandi ngo batinyuke bibagishe bahindure indoro n’uko bateye bimere uko babyifuza.

Ariko ubu imvugo si yayindi….

Bafite umugabo umwe ngo bifuza ko ari nawe uzabarongora bombi
Bafite umugabo umwe ngo bifuza ko ari nawe uzabarongora bombi
Ubu baricuza uko bihinduye
Ubu baricuza uko bihinduye
Barifuza gusubira uko bahoze cyera
Barifuza gusubira uko bahoze cyera

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • yoooo baribeze bariyangiza disi

  • mbega abakobwa bari beza cyera!!!! none barasa nka AVATAR neza neza, ubwo barungutse

  • EGOKO SUKO MUPFA MUZIZE AGAKUNGUUUUUUUUUUUU AGAKUNGU GAKONA YAMNYAMAS

Comments are closed.

en_USEnglish