Ububiligi bwahaye u Rwanda miliyari 8,7Frw yo gukwiza amashanyarazi
Kuri uyu wa kane u Rwanda rwakiriye inkunga ya miliyari hafi 8,7 z’amanyarwanda (€ 10 million) yo gushyira mu mushinga wo gukwirakwiza amashanyarazi biciye muri Rwanda Energy Group. Muri uyu mushinga Ububiligi bwatanze miliyoni 10€ u Rwanda rurashyiramo miliyoni ebyiri (2) € nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’imari n’igenamigambi.
Inkunga y’Ububiligi izongera uburyo bwo kugeza ku bantu amashanyarazi biciye ku nsiga ziyajyana kugera ku ngo za rubanda no ku nzego za Leta. Iyi nkunga ngo izakoreshwa cyane cyane mu bice bibiri;
1.Kuvugurura imiyoboro isanzwe
Iyi nkunga izafasha kuvugurura ubushobozi busanzwe bwo gutwara 6.6kV kuri kilometer 12 zigere kuri 30kV. Ndetse bavugurure kabine (cabins) 10 zo ku muyoboro wa Rubavu. Azanakoreshwa kandi kuvugurura ahakoreshwaga umuyoboro wa ‘mono-phasé’ ibe ‘tri-phasé’ ku ntera ya 200Km mu Ntara y’Iburasirazuba.
2.Kongera ubumenyi
Iyi nkunga kandi ngo izakoreshwa mu bikorwa byo kongerera ubumenyi abakozi bo mu kigo cya ‘Electricity Development Corporation Limited’ (EDCL) mu igenamigambi no gucunga imikoreshereze y’ibikorwa bikwiza amashanyarazi.
Minisitiri Claver Gatete ku by’aya masezerano y’inkunga yavuze ko nk’uko igihugu cyitaye cyane ku kongera amashanyarazi mu gihugu ari nako ari ingenzi kongera ubushobozi bwo kuyakwirakwiza mu banyarwanda.
Ambasaderi Pauwels Arnout w’Ububiligi mu Rwanda we yatangaje ko bishimiye cyane guha inkunga u Rwanda mu mushinga w’ingenzi cyane mu iterambere ry’igihugu.
UM– USEKE.RW
1 Comment
#iterambere,mibaturage…100%
Comments are closed.