Umukobwa atwara inda akaba igicibwa uwayimuteye we nta nkurikizi…byose ni

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango arasaba abanyarwanda guhagurukira uburere bw’abana b’igihugu kuko ngo ibibazo umuryango nyarwanda ufite bituruka ahanini ku burere bubi abana baherwa mu miryango. Avuga ko nko kuba umwana w’umukobwa aterwa inda akaba igicibwa ariko uwayimuteye ntihagire inkurikizi agira byose biva ku burere bubi. U Rwanda ruritegura kwifatanya n’isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore kuri uyu […]Irambuye

Episode 34:Nelson na Gasongo bakiriwe na Aliane i Kigali

John-“Ooooh! Muraho mumeze neza?” Twese-“Turaho turakomeye!” Mama Brown-“Kalibu urisanga iwawe!” John-“Si wumva se murakoze cyane rwose!” Gaju-“Tonto! Twari tubakumbuye!” John-“Uuuuh! Nibyo?” Gasongo-“Yego rwose ntago ababeshye!” John-“Ni byiza cyane rwose ndishimye kongera kugaruka, Kiki se ari hehe?” Gaju-“Ari gutunganya ibya nimugoroba” John-“Nta kibazo mwagize se yabafashe neza?” Mama Brown-“Rwose nta kibazo twagize yafufashe neza cyane!” John-“Ok! […]Irambuye

Nyamagabe: Abaturage bafashe ‘umujura’ baramukubita arapfa

Kuri uyu wa mbere ahagana saa tanu z’amanywa bamwe mu baturage bo mu kagari ka Manwari mu mudugudu wa Kigarama mu murenge wa Mbazi bafashe uwitwa Jean Bikorimana ngo avuye kwiba inkwavu kwa Birori Vedaste baramukubita bimuviramo gupfa. Bamwe mu batuye aha mu mudugudu wa Kigarama babwiye Umuseke ko uyu Bikorimana yari mu bajura babajujubije […]Irambuye

Evode IMENA yavuze ko atiteguye kuburana mu bujurire kuko yatunguwe

Evode Imena wahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, muri iki gitondo yagaragaye ku rukiko rukuru aburana ku bujurire bwatanzwe n’Ubushinjacyaha  ku kuba yarasabiwe gukurikiranwa ari hanze. Imena yavuze ko atiteguye kuburana kuko ihamagazwa mu rubanza ryamugezeho ritinze. Evode Imena yavuze ko kuwa gatanu ari bwo yabonye ihamagazwa mu rubanza uyu munsi, avuga […]Irambuye

Derek Sano (Active) usibye muzika anafite indi mpano

Derek Sano azwi cyane muri muzika mu itsinda Active, ariko yabwiye Umuseke ko anafite impano yo guhanga imideri (fashion design). Amaze imyaka itandatu mu muziki n’itatu mu itsinda Active kuko mbere yabanje kuririmba ku giti cye. Derek ariko avuga ko anafite impano yo guhanga imyambaro. Ati “Akenshi kwambara neza birahenda kandi bisaba kubyitondera, uretse guhaha imyambaro […]Irambuye

Kunywa urumogi ntibizongera kuba icyaha muri Israel

Ku cyumweru, Leta ya Israel yatoye umushinga wo kureka guhana gukoresha urumogi. Benjamin Netanyahu uyobora Guverinoma yaho avuga ngo bari gufungura igihugu ku imbere hazaza, ariko ku rundi ruhande banareba ingaruka zabyo. Ati “tuzakomeza kugereranya hagati ya byombi.” Iyi politiki nshya igomba kubanza kwemerwa n’Inteko yabo irimo ko ufashwe anywa urumogi azajya ahabwa ihazabu yoroheje […]Irambuye

Ba ‘underground’ bashinze ishyirahamwe ngo bazamurane

Gicumbi –  “N’izibika ngo zari amagi” abahanzi benshi tutaramenya bakunze kwitwa ‘underground’ kuko batarazamuka ngo bamenyakane, babangamirwa n’amikoro ngo bajye muri studio kuko abenshi usanga bavuga ko impano zo bazifite. Ishyirahamwe ribahuza ngo bafatikanye ryaraye rivutse mu karere ka Gicumbi, baryise ‘Rwandan New Talent Assocation’. Kumenyakanisha ibitaramo byabo, gutumira abafana, gusohora indirimbo zose bafite mu […]Irambuye

Rwanda: Menya bamwe mu bagore n’abakobwa bashinze inzu z’imideri

‘Fashion industry’ iri gukura mu Rwanda  abayirimo bagerageza gushaka icyakorwa ngo abanyarwanda barusheho kwambara neza kandi bambara ibyakorewe iwabo. Buri mwaka umubare w’abakora imyambaro uriyongera ndetse usanga abagore n’abakobwa aribo bakunze kugaragaza ubushake n’imbaraga muri aka kazi. Nta myaka myinshi ishije abanyarwanda batangije uburyo bushya bwo gushinga inzu z’imideri, ni uburyo kandi bwafashije ba rwiyemezamirimo […]Irambuye

Amakimbirane, kunyereza umutungo n’imisoro….mu ishuri Indangaburezi mu Ruhango

*Komite nyobozi  irashinjwa kunyereza miliyoni  zigera kuri 400 bavanye mu masoko bihaye *Ishuri rikuru Indangaburezi rirakekwaho kudatanga imisoro ya Leta *Abanyamuryango bashinja  Komite nyobozi kwiha amasoko no guhombya ikigo Mu ishuri rikuru nderabarezi ryigenga ‘Inderabarezi College of Education’ riherereye mu Karere ka Ruhango haravugwa amakimbirane, ubwumvikane buke, kunyereza umutungo w’ikigo no kudatanga imisoro ya Leta. […]Irambuye

{nka EAC} Twahombera mu gukora duhanganye- Kagame

*Abadepite ba EALA baramara iminsi 14 bateranira mu Rwanda *Baziga ku mishinga itatu y’amategeko harimo n’uw’ibidukikije Kimihurura – Atangiza inama z’Inteko Ishingamategeko y’Umuryango w’ibihugu by’Uburasirazuba (EALA) igiye kubera i Kigali kuva none, Perezida Kagame yongeye kuvuga ko u Rwanda rukomeye ku mugambi wo kujya hamwe kw’ibihugu hagamijwe inyungu rusange z’abaturage b’akarere. Avuga ko abatuye ibihugu […]Irambuye

en_USEnglish