Digiqole ad

Derek Sano (Active) usibye muzika anafite indi mpano

 Derek Sano (Active) usibye muzika anafite indi mpano

Derek Sano azwi cyane muri muzika mu itsinda Active, ariko yabwiye Umuseke ko anafite impano yo guhanga imideri (fashion design).

Derek asanzwe ngo ari n'umuhanzi w'imideri
Derek asanzwe ngo ari n’umuhanzi w’imideri

Amaze imyaka itandatu mu muziki n’itatu mu itsinda Active kuko mbere yabanje kuririmba ku giti cye.

Derek ariko avuga ko anafite impano yo guhanga imyambaro.

Ati “Akenshi kwambara neza birahenda kandi bisaba kubyitondera, uretse guhaha imyambaro yakozwe n’abandi nanjye nkunda kwihangira imyambaro.”

Derek avuga ko ajya ashushanya umwambaro yifuza uko uba umeze ubundi akawuha abadozi bakawumukorera. Iyi ngo ni indi mpano yo guhanga no kumurika imideri afite.

Avuga ko akunda imyambaro y’umukara ngo abona riberanye n’umubiri we, agakunda kandi ibara ritukura. Muri rusange ngo amabara yijimye arayakunda.

Mu myambaro bisanzwe ngo yambara bitewe n’aho agiye, akisanisha n’abo agiye kubonana nabo cyangwa gutaramira.

Derek ubu ku mutwe afite inyogosho y’umusatsi mwinshi umeze nka ‘punk’ ariko irimo n’amavuta. Avuga ko iyi nyogosho ari igitekerezo cy’abahanzi bo mu njyana ya R&B yo mu myaka ya 1980.

Igisuguri afite ku mutwe ngo ni igitekerezo cy'abahanzi bo mu myaka ya 1980
Igisuguri afite ku mutwe ngo ni igitekerezo cy’abahanzi bo mu myaka ya 1980

Photos © Innocent ISHIMWE/Umuseke

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish