Digiqole ad

Kunywa urumogi ntibizongera kuba icyaha muri Israel

 Kunywa urumogi ntibizongera kuba icyaha muri Israel

Ku cyumweru, Leta ya Israel yatoye umushinga wo kureka guhana gukoresha urumogi. Benjamin Netanyahu uyobora Guverinoma yaho avuga ngo bari gufungura igihugu ku imbere hazaza, ariko ku rundi ruhande banareba ingaruka zabyo. Ati “tuzakomeza kugereranya hagati ya byombi.”

UN ivuga ko abanyaIsrael 90% bakoresha urumogi
UN ivuga ko abanyaIsrael 90% bakoresha urumogi

Iyi politiki nshya igomba kubanza kwemerwa n’Inteko yabo irimo ko ufashwe anywa urumogi azajya ahabwa ihazabu yoroheje aho gutabwa muri yombi akanakurikiranwa.

Gufatwa no gukurikiranwa ngo bizakorwa gusa ku bafatanywe urumogi kenshi. Ndetse ku barugurisha n’abaruhinga ngo bazakomeza gukurikiranwa banahanwe n’amategeko bisanzwe.

Minisitiri waho w’ubutabera yatangaje ko Israel itahumiriza ku mpinduka ziri kuba ku isi mu kunywa urumogi n’ingaruka zabyo.

Muri USA ho, Leta 28 muri 50 zemera ikoreshwa ry’urumogi mu buganga, izindi Leta nyinshi zemerera abanywa urumogi kubikora mu gihe ari ukwishimisha no kuruhuka gusa nk’uko muri Israel naho bashaka kubigenza.

Leta ya Israel ivuga ko aho kubuza abashaka kunywa urumogi kubikora ahubwo izashyira imbaraga mu gushishikariza urubyiruko ibibi byarwo.

Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe ibiyobyabwenge byemeza ko hafi 90% by’abanyaIsrael bakoresha urumogi, nubwo hari abantu muri Israel bavuga ko iyo mibare ya UN ikabije.

Muri Israel abantu 25 000 bafite uburenganzira bwo gukoresha urumogi kubera impamvu z’ubuvuzi.  Nta handi umubare nk’uyu uri ku isi mu by’ubuvuzi.

Mu Rwanda urumogi ni ikiyobyabwenge kibujijwe cyane ndetse gihanirwa n’amategeko.

Ingingo ya 593 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ivuga ku “Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bitemewe n’amategeko” ivuga ko;

Guhinga, gukora, guhindura, kugurisha, gutunda, kubika no kunywa ibiyobyabwenge birabujijwe keretse mu bihe no mu buryo byagenwe n’itegeko.

Iteka rya Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze ritangaza urutonde rw’ibiyobyabwenge.”

Ingingo ya 594 ikavuga ko “Umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).

Umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Ibikorwa bivugwa mu gikacya 2 cy’iyi ngingo, mu gihe bikozwe mu rwego mpuzamahanga, ibihano byikuba kabiri.”

Burya kandi n’umuntu worohereza undi kubona ibiyobyabwenge cyangwa kumuha aho abikoreshereza amategeko y’u Rwanda aramuhana.

Ingingo ya 595  ivuga ko “Umuntu wese ufasha undi kubona uburyo bumworoheye bwo gukoresha ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, amuha aho abikoreshereza cyangwa amubonera ubundi buryo ubwo ari bwo bwose, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y‟amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).”

 UM– USEKE.RW  

3 Comments

  • Ndumwe mu banyweye urumogi niga secondaire!!rwose iryo tabi sinajya ho ngi ndisingize!ariko nanone abantu barivuga nabi bakarenza urugero.nararinywaga na bandi banyeshuri kdi ntibitubuze gutsinda no kwitwara neza imbere yababyeyi bacu na bandi bantu muri rusange.

  • Ubwo ni amahirwe wagize kuko abarunywa bakabura ubwenge aribo benshi.

  • Nta kiza cy’ikirogabwenge.Munyaru se ko atatubwiye icyiza yabonye mu kunywa urumogi? Imana ishimwe yakurinze gupfa uhagaze, ikaguha n’imbaraga zo kurureka.Wikoshya abandi rero, kuko nawe buriya hari imopamvu waruretse.

Comments are closed.

en_USEnglish