Uko ‘akagoroba k’ababyeyi’ kari guhindura ubuzima bw’abari Abazunguzayi

*Ntibabona umwanya wo kujya muri iyi gahunda aho batuye *Bityo bishyiriyeho akagoroba k’ababyeyi hagati yabo *Bafashanya gutera imbere bakanaganira ku kuboneza urubyaro Abagore  bagera kuri 30 bahoze ari abazunguzayi mu bice bya Remera ubu bari hamwe mu gasoko bubakiwe ahitwa ku Gisiment, iyo batajya inama ngo bajye bafashanya mu mikorere ubu baba barakavuyemo nk’uko bagenzi […]Irambuye

AERG ya UR Huye Campus yijihije imyaka 20 ishinzwe

Gouverneur w’Intara y’amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose yashimiye abashinze n’abagize ubu umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside wa AERG ishami ryo muri Kaminuza y’u Rwanda Koleji y’i Huye ibyo bakomeje kugera. Hari ku mugoroba wo kuri iki cyumweru ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 20 iyi AERG yabanjirije izindi mu gihugu itangijwe. Yatangijwe n’abari abanyeshuri mu cyahoze ari UNR, igamije […]Irambuye

RRA VC yakozwe mu jisho na St Aloys ariko yihanangiriza

Imikino ya Shampiyona muri Volley Ball mu bagore yakomeje kuri iki cyumweru, ikipe ya Rwanda Revenue Authority VC isanzwe izwiho gukomera kurusha nyinshi yakozwe mu jisho n’ikipe y’i Rwamagana St Aloys iyi St Aloys iwutsinda kuri seoul seti 3-2 za RRA VC. Ni umukino wabayemo guhangana cyane ku mpande zombi ariko bigaragara ko abakobwa ba […]Irambuye

Episode ya 33: Aliane nawe aracyazirikana Nelson….

Mutwihanganire ko EPISODE ya 34 yatinze kubageraho, iri kunozwa ngo ibagereho vuba    Njyewe-“Bre! Mbere ya byose ihangane kandi utuze umutima, humura ibyo wambwiye byose wabwiraga uwumva kandi umutima wanjye ukereye kumva rya jwi ryawe uhora utegereje, Sinshidikanya ko nubwo ibyo byose byabaye uyu mwanya ariwo wari utegereje ngo umenye byose kandi ngushimiye ko wihanganiye […]Irambuye

U Rwanda mu ngamba nshya zo kugabanya abajya kwivuza mu

Kuri uyu mugoroba ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB na Minisiteri y’ubuzima bagiranye ibiganiro n’abashoramari banyuranye barimo abavuye mu Bushinwa bifuza gushora imari mu rwego rw’ubuzima, ubufatanye ngo bwatuma amafaranga abantu batanga bajya kwivuza mu mahanga agabanuka bakivuriza mu Rwanda. Urwego rw’ubuzima mu Rwanda ruracyarimo icyuho kuko hari umubare utari muto ukenera kujya kwivuza hanze kuko hari […]Irambuye

Rwema na Remera baretse gukorera abandi bihangira inzu y’imideri

Umutoni Rwema Laurène na Mukahigiro Remera Nathalie baretse gukorera abandi biyemeza gushyira hamwe bagashinga inzu y’imideri bise ‘ Uzi Collections’. Akazi kabo ubu niko kababeshejeho, ibikorwa byabo ngo bigenda byaguka. Rwema Laurène yabwiye Umuseke ko muri Nyakanga 2015 aribwo we na mugenzi we Remera Nathalie biyemeje gufungura inzu y’imideri. Rwema ati “Ubundi twembi mbere twari […]Irambuye

Musanze: Bungutse uburyo bwo guhinga hejuru y’amakoro ahatari ubutaka

Abaturage bo mu murenge wa Gataraga, mu karere ka Musanze barishimira uburyo bigishijwe n’itsinda ry’abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi rya Busogo, ubwo buryo ni uguhinga hejuru y’amakoro ahantu bo bavuga ko babonaga ko ntacyo hari habamariye kuko hari amakoro gusa bakabona nta kundi bari kuhagenza ngo aho hantu hahingwe. Aba […]Irambuye

Uku kwezi kwahariwe umugore…Hari abatabizi muri bo?

*Hari abatabizi, icyo bazi ngo ni umunsi wabahariwe *Ababizi ngo bumva ari ingirakamaro mu buringanire *Ngo ni igihe cyo kurushaho kubaha agaciro Umuseke waganiriye n’abagore n’abakobwa 50 muri Kicukiro, Remera, Huye na Ngoma bavuga icyo batekereza kuri uku kwezi kwahariwe Umugore mu Rwanda ndetse n’umunsi mpuzamahanga wabahariwe uba tariki 08 Werurwe. Abagera kuri 62% by’abaganiriye […]Irambuye

Gitifu w’Umurenge yarabuze nyuma yo ‘gusambanya umukobwa w’umuDASSO ku ngufu’

Thomas Niyihaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi mu karere ka Karongi kuva mu cyumweru gishize yarabuze nyuma y’uko hasohotse urwandiko rwo kumuta muri yombi mu cyumweru gishize. Ni nyuma y’uko kandi ibimenyetso bya ADN by’aho yasambanyirije umukobwa w’UmuDASSO ngo bije bihamya ko ari we. Uyu mukobwa amushinja ko yamusambanyije ku ngufu. Byabaye mu mwaka ushize ubwo […]Irambuye

en_USEnglish