Ibibazo biri mu ma Koperative nibyo bica intege abantu ntibayitabire
* Muri Koperative 8 000 ziri mu Rwanda basanze 3 500 ari zo zikora neza
* Abanayrwanda miliyoni 3,2 bari muzi za Koperatives, miliyoni 7 nibo bakabaye bazirimo
Mu nama nyunguranabitekerezo y’urugaga rw’amakoperative n’abandi bafatanyabikorwa yabaye kuri uyu wa kane, Minisitiri Francois Kanimba yavuze Keta ishyira imbaraga nyinshi mu guteza imbere amakoperative kuko iyo akora neza kandi acunzwe neza aba umuyoboro ukomeye w’iterambere. Gusa ngo mu Rwanda hejuru ya 50% by’amakoperative afite ubuzima gatozi arimo ibibazo bitandukanye.
Minisitiri Kanimba yavuze ko amakoperative ahuza abantu benshi bagakora ibintu byinshi ari nayo mpamvu Leta y’u Rwanda ishyira imbaraga mu kubaka urwego rw’amakoperative rukomeye.
Avuga ariko ko nubwo Leta ishyiramo imbaraga amakoperative yo mu Rwanda amenshi aracyugarijwe n’ibibazo byinshi ari nabyo bica intege abanyarwanda mu kuyitabira kwitabira.
Ubushakashatsi ngo bwagaragaje ko hejuru ya 50% by’amakoperative akorera mu Rwanda yanditse afite ubuzima gatozi afite ibibazo.
Minisitiri Kanimba ati “Ku makoperative agera ku 8 000 ubu agaragara ko ari amakoperative afite ubuzima gatozi, ayo babonye rwose akora neza twakwita ko ameze neza ni 3500.”
Nyinshi muri izi Koperative ngo zifite ibibazo bishingiye ku micungire mibi y’umutungo, izindi ugasanga abaziyobora bazigize akarima kabo.
Abafatanyabikorwa batandukanye bari muri iyi nama bavuga ko ibi bibazo aribyo bituma abanyamuryango bazo badatera imbere kuko abayobozi benshi bashyira inyungu zabo bwite imbere.
Vincent Havugimana Perezida wa Federation y’abahinzi b’ibirayi ati “Ingaruka bigira ni uko koperative idashobora gutera imbere mu gihe iyoborwa n’umuntu umwe kandi hari urwego rugomba gufata ibyemezo, yifatira icyemezo areba inyungu ze atareba inyungu z’abanyamuryango bose.”
Ibi bibazo Minisitiri Kanimba avuga bitaharirwa Rwanda Cooperative Agency gusa ko bireba abanyarwanda bose kugira ngo amakoperative atere imbere.
Ibihombo bya koperative zicunzwe nabi ngo bica intege abandi banyarwanda ntibitabire iyi politiki y’amakoperative kandi ubwayo ari Politiki nziza.
Abanyarwanda miliyoni 3,2 ngo nibo bari muri za Koperative mu gihe abari mu kigero cyo kuzijyamo bagera kuri miliyoni ndwi.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
3 Comments
Abanyamuryango ba Koperative bagomba kumenya ko icyemezo cyose kigomba gufatirwa mu Nteko rusange. Nta burenganzira bariya bagize Komite Nyobozi bafite bwo gufata ibyemezo mw’izina ry’abanyamuryango. Komite Nyobozi ishinzwe gushyira mu bikorwa ibyemezo byafashwe n’Inteko rusange. Komite Nyobozi kandi niyo ishinzwe kugenzura ibikorwa umunsi ku munsi bya Koperative.
Mu gihe hari umwe mu bagize Komite Nyobozi (cyangwa bose) ushaka kwikubira cyangwa kunyereza umutungo wa Koperative, abanyamuryango ba Koperative bagomba guhaguruka bakamwamagana ndetse bakanatumiza Inteko rusange igaterana ikanamukura muri iyo Komite, kubera ko abagize Komite Nyobozi bashyirwaho n’Inteko rusange.
None niba arikizigenza mu muryango wa RPF aziranye na meya cg gitifu na afande ahontushobora kwisanga ariwowe ufite ikibazo.
Ushyize muri Google ngo ” Why cooperatives are failing in Africa?” ubona n’izindi research icyo zibivugaho.
Comments are closed.