Bahuye nk’abanzi mu Ntambara ya II y’isi, baba inshuti hashize imyaka 50
Mu kwa gatanu 1944 Intambara ya kabiri y’isi yari irimbanyije, Abongereza n’inshuti zabo z’Abanyamerika n’abandi barwana n’ingabo za Hitler.
Howard Linn yari afite imyaka we, yari umusirikare w’umunyamerika urwanira mu kirere. Indege yabo B-24 Liberator irasa za Bombe ihaguruka mu Bwongereza igiye kurasa ahitwa Brunswick mu Budage.
Linn byarangiye aguye mu cyaro cyo mu Budage, umwana w’imyaka 15 ahita amutanga ku ngabo z’Abadage zimugira imfungway’intambara mu gihe cy’umwaka. Uyu mwana ariko hashize imyaka 50 baje kubonana bombi ari abakambwe, Linn aramubabarira baba inshuti zikomeye. Inkuru yabo ni isomo ku bafitanye amahari akomeye.
Linn, ubu ni umusaza w’imyaka 94 wibera iwabo aho yavukiye muri Leta ya Iowa,US. Icyo gihe yari ashinzwe kurasa muri iyi ndege, maze mu gihe cy’urugamba indege ye barayirasa.
Mu gihe iri kuguramana yabwiye Umupilote ko indege yafashwe n’umuriro bakwiye gusimbuka.
Nubwo nta bumenyi buhagije yari yarahawe mu gusimbuka indege n’umutaka, Linn yabashije kubikora agwa ahantu mu cyaro mu ishyamba arihisha.
Mu gitabo cye Linn yise “World War II and My Prisoner of War Experience” yaranditse “Nubwo bwose numvise patrol inyura hafi ishakisha nyiri umutaka bari babonye, iryo joro nasinziriyemo neza.”
Bucyeye yakoresheje compass (boussole) ituma afata inzira y’iburasirazuba, ariko ntabwo mu by’ukuri yari azi aho aherereye.
Avuga ko yageze ahantu hari inzu mu cyaro akabona akana k’agasore kazi icyongereza gicye akakabaza niba aho kari ari mu Buholandi cyangwa mu Budage, kuko yari amaze kubona ibikoresho byifashishwa mu buhinzi bimeze nk’ibyo mu Buholandi.
Akana kamubwiye ko ari mu Budage kandi kamujyana iwabo, bamutekera icyayi ubundi bamuha n’imigati ararya.
Amaze kurya, uyu muryango yari agezemo wahise wemeza ko bamutanga, aka gasore kahise gasohoka gahamagara umusirikare w’umudage kamubwira ko iwabo hari umusirikare w’umunyamerika waguye avuye mu ndege.
Ati “Nuko mba ndafashwe mba imfungwa y’intambara.”
Linn yahise ajyanwa i Frankfurt mu ibazwa rikomeye, aho yasanze n’abandi basirikare benshi bagenzi be bafashwe.
Ibazwa ngo ryari akaga, ariko avuga ko yakomeje kubana n’amahirwe.
Ati “Mu mijyi indege zacu zari zararashemo abantu baho baratwangaga cyane, abaturage iyo bakwifatiraga bagukoreraga iyica rubozo ubundi bakaba banakwica.”
Gusa we ngo yaguye mu gice cy’icyaro aho batari bakagezweho n’akaga k’ibisasu by’indege z’abanyamerika n’abongereza.
Ingabo z’abadage zanzuye ko imfungwa z’intambara 2 000 z’ingabo z’ibihugu byishyize hamwe ngo birwanye Hitler zikoreshwa urugendo n’amaguru rw’iminsi 87 zerekeza ahitwa Hanover.
Linn avuga ko bagenze kugeza ubwo bacitse ibisebe bikazamo inyo. 1/4 cy’abo batangiranye urugendo ngo baguye nzira kubera umwuma n’inzara.
Imfungwa ntizari zemerewe gukaraba mu rugendo rw’iyo minsi yose. Inda zari zuzuye imyenda yabo n’imisatsi.
Mu gitabo cye ati “Tekereza kumara iminsi 87 udakaraba. Ikintu kiza cyariho ni uko twese twanukaga kimwe, bityo ntawari uzi uburyo tunuka.”
Amaherezo bageze muri gereza ya Hanover mu Budage, baba mu kigo kirinzwe cyane, uwageragezaga gucika yahitaga araswa agapfa.
Linn cyakora yibuka ko impuhwe ku babafunze bazigiriwe gato kuri Noheli ya 1944 aho bemerewe gusohoka gato hanze y’aho bafungiye ariko ntihagire uhirahira acika.
Uyu munsi ngo baririmbye indirimbo ya Noheli, bishimaho gake.
Mukwa gatanu 1945 ingabo z’abongereza zabohoje iki kigo bari bafungiyemo maze aba bagabo bongera kubona ubwisanzure. Wari ubaye hafi umwaka wose bafunze.
Linn ati “Ubwisanzure ni ikintu gikomeye cyane. Abantu ntabyo bazi.”
Avuga ko icyambere bakoze ari ugukaraba kugira ngo bikize umwanda n’inda byari bibugarije.
Ati “najyaga mu bwogero inshuro eshatu ku munsi kugira ngo inda zose nari mfite zimveho.”
Linn yagarutse iwabo Iowa,US, akodesha ifamu (farm) aba umuhinzi, nyuma aza no kwigurira iye, ashaka umugore ubu bamaranye imyaka 71, babyara abana bane, abuzukuru batandatu n’abuzukuruza 12.
Mu kwa gatanu 1994, umugabo witwa Russell Ives washakishaga amateka ya sekuru mu ntambara y’isi yaramwandikiye. Sekuru w’uyu yahoze mu itsinda ry’ingabo ryarimo na Linn.
Linn yabwiye Russell iyi nkuru. Maze nawe akorana n’abanyamateka ya gisirikare mu Bwongereza na Amerika n’Ubudage agera ku mugabo witwa Wilfried Beerman wari ufite imyaka 65 icyo gihe (1994).
Beerman, basanze ari wa mwana w’umuhungu wahamarije Linn abasirikare ngo bamufate.
Beerman amenye ko Linn akiriho, mu Ugushyingo 1994 yaramwandikiye, amubwira ko batamufashe nk’umwanzi ahubwo bamufashe nk’umuntu bakwiye gufasha kandi nta mahirwe bari kugira mu kumuhisha.
Linn n’umukecuru we baje gukora urugendo bajya mu Budage guhura na Beerman, abakira nk’abantu bakomeye kuri we.
Beerman avuga ko yumvaga yicuza gutanga Linn ku basirikare, ariko Linn akavuga ko nta mpamvu afite yo kwicuza.
Linn ngo yaramubwiye ati “Hari mu ntambara. Ndakubabariye.”
Beerman yapfuye mu 2001, ariko kuva mu 1994 Linn na Beerman, wamuhungu wamutanze bakomeje kuba inshuti zikomeye. Buri Noheli bagasurana cyangwa bakohererezanya impano z’icyo buri wese abona cyashimisha mugenzi we.
Abantu ni ibiremwa bitangaje. Bahora bashora mu mishinga y’ubugome yo kwica abandi buri munsi.
Nyamara mu ntambara ikomeye ku isi abantu babiri bari nk’abanzi b’impande zari zihanganye bahavanye ubucuti bw’igihe kinini.
Ibidutanya ntibikwiye kuruta ibiduhuza.
©Usatoday
UM– USEKE.RW
1 Comment
Good story ????