Digiqole ad

Kigali Fashion Week yafashije iki mu kuzamura imideri mu Rwanda

 Kigali Fashion Week yafashije iki mu kuzamura imideri mu Rwanda

Kigali Fashion Week igitaramo ngarukamwaka cyo kumurika imideri kimaze kuba inshuro zirindwi uretse guhuriza hamwe abamurika n’abahanga imideri hari abemeza ko cyazamuye uru ruganda rutari rumenyerewe mu Rwanda.

Imurikamideri rimaze gutera imbere mu myaka irindwi ishize
Imurikamideri rimaze gutera imbere kurushaho mu myaka irindwi ishize

Mu 2012 Kigali Fashion Week itangizwa, ibyo kumurika imideri byari bikiri hasi cyane mu Rwanda nubwo n’ubu urugendo rukiri rurerure. Icyari kigamijwe ni ukwereka abanyarwanda n’amahanga ko no mu Rwanda hari impano mu guhimba no kumurika imyambaro.

Umunyamakuru w’Umuseke mu ishami rya Fashion yabikozeho ubushakashatsi anabyandikaho mu mushinga w’igitabo gisoza amashuri ye mu kiciro cya kabiri cya Kaminuza.

Uyu mushinga werakanaga ko hakoreshejwe ikoranabuhanga byafasha abahanga n’abamurika imideli koroherezwa mu kazi kabo kugera kuri 70% , wanagarukaga ku kamaro k’ibitaramo bimurikirwamo imideli mu Rwanda.

Kuva mu 2012 kugeza ubu hari intambwe imaze guterwa mu kumurika imideri, hatangijwe inzu nyinshi zihanga imideri, abamurika imideri babaye benshi ndetse n’abanyarwanda batangiye gukunda uru ruganda rushya.

Uruhare rwa Kigali Fashion Week

  1. Abahanga imideri baritinyutse: Mu myaka irindwi ishize Kigali fashion week yatanze amahirwe kubahanga imideri bashya, ibafasha kumenyekana no kwitinyuka. Ibi byagaragazwaga n’ubwiyongere bwa buri mwaka bw’abahanga imideli bifuzaga kumurika ibihangano byabo muri iki gitaramo. Hari n’abihuje bategura ibitaramo bisa n’iki bimwe bikaba ari ngarukamwaka. Iki gitaramo cyasize abahanga imideri bashinze ihuriro babarizwamo mu rwego rwo gushyiraho amategeko abagenga.
  2. Abamurika imideri baramenyekanye : Uretse guha umwanya abashaka kwamamaza imideri bakora, iyi ni imwe mu nzira abamurikamideri bacagamo n’abo bakimenyekanisha bamwe muri bo batangira gukoreshwa ku byapa byamamaza, ibintu byari bimenyerewe ku banyamahanga.

Ku nshuro ya kabiri mu 2016 abayobozi b’iki gitaramo batoye uzi kumurika imideri neza kurusha abandi mu gihugu, ibi bikaba byaraherukaga kuba ku nshuro ya mbere mu 2012 bikozwe na PMA (Premier Model Agency).

Kaneza Lynka Amanda wari utowe nk’uzi kumurika imideri neza mu marushanwa ya Rwanda Super Model yari yateguwe na Kigali fashion week, byamufashije gutumirwa mu marushanwa yo guhatanira ikamba rya Miss Orient Universe 2016, yanahagarariye u Rwanda mu marushanwa yiswe “Most Beautiful Queen in Africa 2017”

Si Kaneza gusa wamenyekanye ku rwego mpuzamahanga kuko hari n’abandi bamenyekanye babikesha izina bari bamaze kubakira muri iki gitaramo.

Jean de Dieu Ntabanganyimana yahagarariye u Rwanda mu iserukiramuco ry’imideri rya Men’s fashion week Nigeria, yatoranyijwe guhatanira ibihembo mu marushanwa yiswe ASFA ( Abryanz Style and Fashion Awards) , aha akaba yarari mu kiciro cy’abamurikamideli bari kuzamuka neza muri Afurika y’iburasirazuba.

Iki gitaramo cyasize abamurikamideli bashinze ihuriro babarizwamo mu rwego rwo gushyiraho amategeko abagenga.

Muri Kigali Fashion Week iheruka
Muri Kigali Fashion Week iheruka
  1. Abashoramari muri uru ruganda: Kuva iki gitaramo cyatangira kuba, abashoramari batandukanye bashoyemo amafaranga, ibi kandi babikoraga bagamije gucuruza no gushyigikira uru rwego rw’imyidagaduro rwari ruri kuzamuka, uretse abo mu Rwanda hari n’abashoramari baturukaga hanze barimo nk’ikompanyi ya LDJ Production itegura New York Fashion Week n’abandi.

4.Leta yafashije abahanga imideri: Bivuye mu guhangana (kwiza) kw’abahanga imideri muri iki gitaramo ahanini bakoraga imyenda itandukanye bagamije kwimenyekanisha, byafashije amazu menshi y’imideli kuvuka.

Leta nayo itangira kubona ubushobozi mu banyarwanda , ku ikubitiro yongerera ingufu inganda z’imyambaro inafasha inshya gutangira mu Rwanda, yongereye ubushobozi amashuri yigisha imyuga harimo n’ayigisha ubudozi , ishyiraho gahunda ya “Made in Rwanda” n’ibindi.

Ntabanganyimana umaze guhagararira u Rwanda mu marushanwa anyuranye
Ntabanganyimana umaze guhagararira u Rwanda mu marushanwa anyuranye
Kimwe na Kaneza Lynka Amanda
Kimwe na Kaneza Lynka Amanda bombi bafashijwe n’iki gitaramo cy’imideri kuzamura impano yabo

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ni byiza ko habaho Kigali fashion week ndetse n’ibindi bitaramo byo kumurika imideri, ikibazo ni kimwe byose bibera muri Kigali. Ese mu ntara ho nta basore n’inkumi bahaboneka bakora uwo mwuga wo kumurika imideri. ubu n’uwagira igitekerezo cyo gushinga inzu y’imideli ntibimworohera kuko abantu bose bazi ko ibyiza biba i Kigali gusa. Mubabwire baze n’iwacu Huye, Rubavu, Musanze badukangure tumenye ibyiza birimo natwe dukore.
    Murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish