Digiqole ad

Ndayisaba avuga ko Abapadiri bahamijwe Jenoside bakwiye kwamburwa iyi ‘Title’

 Ndayisaba avuga ko Abapadiri bahamijwe Jenoside bakwiye kwamburwa iyi ‘Title’

Fidel Ndayisaba aganira n’abanyamadini kuri uyu wa kabiri

*Abanyamadini basaba abiciwe gutanga imbabazi no kubatazibasabye kuko byomora ibikomere
*Abanyamadini biyemeje kuvana Abanyarwanda n’abatuye isi ku banyamadini bagize uruhare muri Jenoside.
*Abanyamadini bumvikanye ‘Kuvana urujujo mu banyarwanda ku bayobozi n’amatorero n’amadini bagaragaweho icyaha cya Jenoside’  

Mu nama nyunguranabitekerezo kuri gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ yahuje abayobozi b’abamadini n’amatorero na Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyi komisiyo Ndayisaba Fidel yavuze ko abakomeje kwitwa abakozi b’Imana kandi barahamijwe ibyaha byibasiye inyokomuntu bakoze muri jenoside bakwiye kwamburwa iyi myanya kandi bikamenyeshwa Abanyarwanda n’isi yose.

Fidel Ndayisaba aganira n'abanyamadini kuri uyu wa kabiri
Fidel Ndayisaba aganira n’abanyamadini kuri uyu wa kabiri

Abanyamadini bagaragarije Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge ibyo bakora mu rwego rwo kunga Abanyarwanda bahemukiwe n’ababahemukiye, uhagarariye Eglise Presbyterienne yavuze ko muri iri torero bajya bahuriza hamwe abishe n’abiciwe bakarebera hamwe icyabateza imbere.

Leta y’u Rwanda yakunze gutunga agatoki bamwe mu banyamadini kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi, mu madini nka Kiliziya Gatulika akavuga ko icyaha ari gatozi, ko uwagikoze aba akwiye kukiryozwa ku giti cye bititiriwe itorero cyangwa idini.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge, Fidel Ndayisaba avuga ko hari bamwe mu bigisha ijambo ry’Imana bakomeje gukora uyu mwuga kandi barahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ndayisaba avuga ko aba bantu atari ukubakeka ndetse ko na bamwe mu bo bigisha baba babizi, ati “ Hari abapadiri, abapasiteri, aba Sheikh bahamwe n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, atari ukubibakekera ahubwo baranafatiwe ibyemezo n’inkiko, ibindi abakirisitu bakaba babizi bavuga bati runaka ni we waje arimbura inyokomuntu.”

Uyu muyobozi muri komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge avuga ko ibi bitera urujijo mu bayoboke b’abamadini kuko baba bayoborwa n’abashumba batandukiriye bagakora ibinyuranye n’inshingano zabo.

Ati “Niba baba bashinzwe guhuza Imana n’abantu cyangwa guhuza abantu hagati yabo, warangiza ukaba waragize uruhare mu kubarimbura, ugakomeza ukitwa umushumba cyangwa umwigisha, ibyo birabacanga bikabashobera .”

Ndayisaba avuga ko Abayobozi b’amadini n’amatorero bakwiye gufatira imyanzuro aba bantu baba bakitwa abakozi b’Imana kuko baba baritandukanyije n’Imana bagasenya ishusho yayo.

Ati “Iyo abantu bakomeje kumva uwo muntu akomeje kwitwa Pasiteri cyangwa padiri, hakwiye gufatwa umwanzuro abantu bakamenya ibyo ari byo niba ari uwiyeza akagira inzira anyuramo, bakanamenya ko hari n’ibyemezo yafatiwe mu gihe runaka kuko uwo muntu yarwanyije Imana ajya gutsemba ikiremwamuntu.”

Ndayisaba avuga ko imyanzuro ikwiye gufatirwa aba bantu ikwiye kumenyeshwa Abanyarwanda n’isi yose kugira ngo aba bantu badakomeza kwiyoberanya kuko hari n’abari mu mahanga bakomeje gufatwa nk’abakozi b’Imana kandi barasize bakoze amahano mu Rwanda.

Mgr Philippo Rukamba yavuze ko bamwe mu bayoboke ba Kiliziya Gatolika bafite aho bageze mu bumwe n'ubwiyunge aho yatanze urugero rw'aho hari bamwe mu biciwe bateye intambwe bakagemurira kuri gereza ababiciye bafunze
Mgr Philippo Rukamba yavuze ko bamwe mu bayoboke ba Kiliziya Gatolika bafite aho bageze mu bumwe n’ubwiyunge aho yatanze urugero rw’i Karama/Huye aho bamwe mu bapfakazi biciwe ababo bateye intambwe bakagemurira kuri gereza ababiciye bafunze

N’abakomeje guhabwa ama ‘Title’ bazayamburwe…

Ndayisaba Fidel avuga ko hari n’abashumba bakatiwe nk’inkiko ariko bagikomeje kwitirirwa iyi myanya y’umurimo w’Imana bakoze bataragwa mu byaha.

Ati “Ni byiza ko aho umuntu ari haba mu buroko cyangwa muri gereza yagira ibyo yigisha abandi bifite akamaro,… ariko muzi ko hari n’uwakatiwe ukomezanya ya title kandi akayikoresha atyo, n’abo yigisha bazanasohoka bakamufata gutyo.”

Ndayisaba usaba Amadini n’amatorero gufatira imyanzuro aba bantu, avuga ko kimwe n’izindi nzego zo mu Rwanda, amatorero na yo akwiye kugira umwihariko mu gufata ibyemezo kugira ngo Abantu bave mu rujijo rwo gukomeza kwigishwa ijambo ry’Imana n’abantu bamennye amaraso.

Iki gitekerezo cyanashyizwe mu myanzuro yahuriweho n’aba banyamadini, cyanagarutsweho na Bishop Alexis Birindabagabo uyobora Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda yavuze ko mu itorero ryabo hariho komisiyo zishinzwe imyitwarire zinahana uwitwaye nabi ariko ko bitumvikana ko uwakoze icyaha cyoroheje yahanwa ariko uwakoze icy’indengakamere nka Jenoside akihanganirwa.

Ati “Umuntu aragiye akoze icyaha cy’ubusambanyi tumukuye mu murimo, undi we agumanye title ye kandi yakoze icyaha cy’ubwicanyi, ntibyumvikana, birazana urujijo.”

Kuri Mgr Rukamba umuvugizi wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda ngo asanga muri Kiliziya bisa n’ibidashoboka kuko Padiri agirwa Padiri ubuzima bwe bwose, ko igishoboka ahubwo ari ukwamburwa imirimo yindi yakoraga ariko kwitwa Padiri bisa n’ibidashoboka kumuvanaho iyo ‘title’.

Umwanzuro wafashwe hagendewe kuri iki gitekerezo, ugira uti “Kuvana urujujo mu banyarwanda ku bayobozi n’amatorero n’amadini bagaragaweho icyaha cya Jenoside hatangazwa aho itorero rihagaze, bigatangarizwa Abanyarwanda n’isi yose.”

Mufti w'u Rwanda avuga ko mu misigiti mu gihe cyo kwibuka bibanze cyane mu gukwirakwiza inyigisho z'ubumwe n'ubwiyunge
Mufti w’u Rwanda avuga ko mu misigiti mu gihe cyo kwibuka bibanze cyane mu gukwirakwiza inyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge
Umuyobozi w'idini ry'AbaOrthodoxe mu Rwanda yavuze ko kugera ku bumwe n’ubwiyunge ari urugendo rukomeye ariko ko abanyamadini bafite uruhare rukomeye mu kurusohoza
Umuyobozi w’idini ry’AbaOrthodoxe mu Rwanda yavuze ko kugera ku bumwe n’ubwiyunge ari urugendo rukomeye ariko ko abanyamadini bafite uruhare rukomeye mu kurusohoza
Uhagarariye Eglise Presbyterienne yavuze ko muri iri torero bajya bahuriza hamwe abishe n’abiciwe bakarebera hamwe icyabateza imbere
Uhagarariye Eglise Presbyterienne yavuze ko muri iri torero bajya bahuriza hamwe abishe n’abiciwe bakarebera hamwe icyabateza imbere
Bishop Alexis Birindabagabo uyobora Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda yavuze ko mu itorero ryabo hariho komisiyo zishinzwe imyitwarire zinahana uwitwaye
Bishop Alexis Birindabagabo uyobora Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda yavuze ko mu itorero ryabo hariho komisiyo zishinzwe imyitwarire zinahana uwitwaye
Abanyamadini atandukanye bari bahuriye muri iyi nama ku bumwe n'ubwiyuunge
Abanyamadini atandukanye bakurikiye ibitekerezo bya bagenzi babo

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

31 Comments

  • Hari title zitamburwa! Kuko aba yarasezeranye yavamo cg yakora iki iyo title ihoraho! Ndayisaba yabivuze yabanje kugenzura icyo amategeko interne y’amadini?

    • Kuki we aba yishyize mu mwanya w’abacamanza agatanga ibihano bitanabaho mu buzima. Agronome, Muganga, Veterinaire, Ambassador, … biri mu bintu bitajya bihindurirwa Title nubwo wapfa ukajya mu kuzimu.

    • VERY VERY SIMPLE; ITANGAZAMAKURU NIRIBIREKA, KIZAHITA GIKEMUKA BURUNDU!

      NTA MPAMVU YO KUBISABA ABANYAMADINI.

  • Komera ka. Njyewe ndabona ndayisaba ashaka kuyobya abayoboke b’amadini anyuranye mu Rwanda. Nk’umunyapolitike, niyishimire rwose kuba hari abiciwe bashoboye kudaheranwa n’amateka ahubwo bagahitamo kureba imbere kuko bemera ko uguhora ari ukw’Imana yonyine. Ibi bigabanyiriza leta imitwaro kuko aba bantu bababarira abandi birabaruhura mu mutwe bityo ibyo kubera leta umuzigo bikavaho. Ibi sinumva ukuntu ndayisaba ushinzwe ubumwe n’ubwiyunde mu banyarwanda atabyishimira ahubwo akihutira kwitiranya titre n’umuntu. Uwakoze icyaha ni umuntu runaka si titre ye. Ibi abanyamadini nibabyemera, abo leta idashaka bose izabita abajenosideri maze amadini asigare ayoborwa na leta y’u Rwanda! Uyu muvandimwe KA abivuze neza. Buri Torero cg idini rifite amategeko interne akurikizwa kugira ngo hatabaho akajagari. Nko muri Kiriziya Gatorika, Padiri ni Padiri kabone niyo yakwiyambura ikanzu ye y’ubupadiri! Ni Umusaseridoti k’uburyo bwa Merikisedeki. Imyumvire ya ndayisaba njyewe ndabona hari ikindi ihishe inyuma.

  • Niba afite ubushobozi nabibambure. Konziko isacramento ritamburwa. Umubatizo, isacramento ryubusaseridote, ntubyamburwa. But you Ndayisaba if you are a God, go head stop those title.

  • Mperutse kuvuga ko hari abagizwe abanyepolitiki batabikwiye! Kandi ga burya Pilitiki si umwuga wa buriwese. Yari yumva uwabaye Depite-Senateri(Honorable), Ambassaderi bamburwa iryo zina?! Ubu se Safari Stanley ntakiri Honorable nubwo atagicirwa akari urutega mu Rwanda kubera ibyaha yashinjwe akanahunga?! Abakatiwe n’inkiko bakanemera icyaha simbona mubahoza ku maradiyo na TV ngo ni urugero rwiza kugeza n’ubwo kubw’inyungu za Politiki hari n’abashaka mubo barimburiye imiryango bahozwa kuri TV ngo nk’ikimenyetso cy’ubwiyunge! Padiri niyo yaba yarabivuyemo akaba umw’ADEPR ntibimubuza gukomeza kwitwa Padiri! Kuko Padiri bitavuze INTUNGANE. Erega politiki ntikora muri byose bwana Fideli NDAYISABA! Hari n’ibyo urekera abandi kuko utabizi! Captain wo mu gisirikare ntabwo aba ari Captain wo mu bwato cg wo mu ndege!

  • Ntekereza ko ahubwo byagombye guhera mu banyepolitiki bose bakamburwa titles bafite; kuko ibibazo byose dufite kuva ku bukene, inzara, imibereho mibi, ubujiji, kwangirika k’umuco, ibidukikije…ukagenda ukagera kuri no genocide, byose biterwa n’abanyapolitiki. Ntibagombye no kujya imbere y’abantu ngo batinyuke kuvuga ikintu cyose kirimo critique.

  • Kuva Ndayisaba yagera mururiya mwanya amaze gutanga ibitekerezo mu binyamakuru bigera kuri 3 ariko byose ni à côté de la plaque cyangwa guta mu cy’amase.Ubutaha ajye abanza abaze abajyanama be icyo babitekerezaho mbere yo kugira icyo atangaza.

  • title iyo utayimwise icyaha kimuvaho se ahubwo ndibaza twareba niba akomeza kuyobora kandi atarigeze yihana cg yicuza naho kuba umuntu yarigeze kuyoba ntibivuga ko atahinduka (ko LETA ikoresha abantu bahoze muri FDLR kandi tuziko idakora ibyiza) naho ibibi umuntu akora ntibimuranga iteka ku bemera bibiliya Pawulo yishe abakristu nyamara amaze guhinduka yanditse ibitabo byinshi tugenderaho RERO ICY’INGENZI NI UKUBA WARAHINDUTSE NAHO UBUNDI NTITUGATEKEREZE ABANTU DUKURIKIJE AHASHIZE cyane ko guca Imana zitabera ari iby’Uwiteka naho ubundi na Yeszu bamuciriye urubanza rwo gupfa kandi bakoresheje amategeko biremera kandi ngo yararenganaga pe

  • Igitekerezo kiri inyuma yibi biganiro, ni uko Amadini afatira ibihano Abashumba bayobeje intama, bakazishora muri Jenoside. Kuba warabaye Padiri cyangwa Pasiteri cyangwa Mufti ni uburenganzira bwawe,ariko ntibibuza ko Idini urimo rigufatira ibyemezo bijyanye n’ibyaha wakoze. Kwicuza ntabwo bivuga ko nta cyaha wakoze, bivuga ko wemera ko wagikoze, ukagisabira imbabazi kandi ukiyemeza ko utazabisubira. Icyo gihe urababarirwa, ariko ukagira imirimo imwe Idini ritakwemerera kongera gukora kugira ngo Abashumba babe intangarugero. Ubwo rero, Amadini yatangaza Abashumba bihannye, hanyuma akanagaragaza ibihano bafatiwe ku rwego rw’Idini, kugira ngo bibere abandi urugero! Nonese nkuko Bishop Alex abivuga, wahana Pasitori cyangwa Padiri kuko yasambanye, ukareka guhana abandi kandi barakoze Jenoside? Ubwose gusammbana na Jenoside, ikiremereye ni ikihe? Na Yezu ubwe igihe bamuzaniraga umugore waregwaga ko yasambanye, yarababwiye ati ” utarabikora namutere ibuye rya mbere”. Tureke amarangamutima, dushyire mu gaciro. Ntabwo tuzakomeza kwigishwa ngo ” Kora ibyo mvuga, ureke kureba ibyo nkora”.

    • Nshuti Rusagara, nkuze ko utanze urugero kuri Yezu aho yavuze ati” …utarakora icyaha namubanze ibuye…”. Utekerezako se mwe cyangwa twe turi hanze y’imiryango ya gereza turi abatagatifu? Aho ari ibishoboka ngo Imana itere kashe ku ruhanga rw’umuntu wese “wamennye amaraso muri kino gihugu, wasahuye, wabeshyeye mugenzi we cyangwa wagambaniye abandi” ntiwasanga mu Rwanda hahise haboneka abaguzi benshi b’ingofero kugirango tubone uko tujya duhisha izo kashe?

      Aho ntushobora gusanga hari bamwe twashyize muri gereza kandi barengana tukaba twarabaciriyeho iteka? IMANZA DUCIRA BAGENZI BACU MUJYE MWIBUKAKO ARIZO NATWE TUZACIRWA IMBERE Y’UMUCAMANZA UTABERA ARIWE IMANA.

      Sinashyigikira abahekuye imiryango yacu ariko tujye dusubiza amaso inyuma twirebemo natwe kuko ushobora gusanga dushaka gukura agatotsi mu ijisho rya mugenzi wacu kandi mu yacu haryamye imigogo.

  • Ese ubu Imana iramutse imanutse igahagarara mu Rwanda ikavuga iti abamennye amaraso ya bagenzi babo, abasahuye ibyabandi, abatunze agatoki abandi, abagambaniye bagenzi babo cyangwa babahimbiye ibinyoma njyiye kubashyira ahagaragara aho benshi muri twe ntibakizwa n’amaguru kandi bigiraga abere? Mu Rwanda twese tugiye twishungura twakwisangamo inkumbi twese, Ndayisaba yari akwiye kujya atandukanya titles z’abantu n’ibyaha bakoze kuko icyaha gifata ku muntu ntigifata title.

    Ndumva atubikiye byinshi buriya asigaje gusabako abafite title za Professor, Doctor, Maître, Ambassador bose bafunzwe babikurwaho!!! Mbega imitekerereze yo hasi! Naherutse Ndayisaba ari umugatorika yakabanje kumenya uko idini rye rikora mbere byajya bituma atijyuraguramo imbere y’abantu, igihe wabaye padiri biba ari burundu kandi bamwe mubo usabira kwamburwa titles zabo ujye wibukako bashobora kuba baragiyemo barenganyijwe. Uyu mugabo ariko mbona rimwe tumurenganya nawe aba ashaka kwibagizako akomoka muri abo bakoze genocide maze si ukubakanira akivayo.

    Ese ubu niba komisiyo yitwako ari iy’ubumwe n’ubwiyunge ivuga ibimeze gutya ni nde uzarenganya za CNLG cyangwa IBUKA ngo zavuze, ese ejo ninivugirako abahutu bose bakwiye kwamburwa title y’ubumuntu ntimuzavuga ngo ndi intagondwa idashaka ubwiyunge.

    Mbona mu gihe tugezemo abanyepolotike bacu bari bakwiye kwiga imvugo nshyashya zo gukoresha naho izimeze nkiza kibandi bakazireka kuko intambwe dukeneye gutera idusaba kuva mu busutwa nkubwo mbona bamwe bicara bavuga. Dukeneye abayobozi bumva neza ibyo bakora, batari ibirumirahabiri kandi bagira imvugo zinoze.

    • Sinkuzi ariko ntacyo utavuze nuko abanyarwanda tutumva.

    • Abo uvuga akomokamo bakoze Genocide akaba arimo kubakanira ni bande ? Burya se akomoka mu nterahamwe, ko njye nari nzi ko arizo zakoze gencide ? None se bariya banyamadini uvuga arimo gukanira nibo bakoze genocide ?

  • au fait jya mbona uyu mugabo ameze nka mitari, Burya mitari nawe yaritoraga agatikura icyintu aho ukibaza bikagushobera. HE nkaba bantu koko mubashaka mo iki koko

  • Ndayisaba we urantangaje cyane! hambere aha umwe ati niyo waba umwere uzajye kuba musenyeri ahandi! ntabwo mwibuka ibyakurikiyeho? nzaba mbarirwa!

  • Niba Ndayisaba yifuza kumenya uko ibihano bifatirwa abihaye Imana bakoze ibyaha bikomeye muri Kiliziya Gatolika, namushishikariza gusoma ingingo za “Code de Droit Canonique” cyangwa “Canon Law” zibiteganya. Mu gitabo cya gatandatu havugwamo ibihano biteganyijwe muri Kilziya, igitabo cya karindwi kikavuga uko imanza zicibwa. By’umwihariko Umutwe wa kane w’icyo gitabo cya karindwi, mu ngingo 1717 kugeza kuya 1731, bavugamo iby’imanza mpanabyaha (proces penal).

    Iki gitabo cya canon Law / Code de Droit Canonique gifite ingingo 1752, ntibikwiye ko umuntu avuga ibya Kiliziya Gatolika ataranyuzamo amaso ngo arebe ibiteganyijwemo. Kandi kiri kuri website ya Vatikani mu ndimi zose isanzwe ikoresha, harimo n’igifaransa n’icyongereza. Najye kuri link ikurikira arebe version y’igifaransa: http://www.vatican.va/archive/FRA0037/_INDEX.HTM. Cyeretse niba Ndayisaba yifuza ko amadini yajya afata ibihano ku bashumba bayo agendeye ku mabwiriza y’inkiko zisanzwe.

    Ariko ikibazo mfite cy’amatsiko: Nk’uwihaye Imana wakatiwe n’inkiko Gacaca aba hanze y’igihugu, akagirwa umwere na TPIR (nka Padiri Hormisdas) cyangwa n’urukiko rw’ikindi gihugu (nka Munyeshyaka mu Bufaransa, yumva Kiliziya yamufatira ibihano cyangwa ibyemezo ihereye ku myanzuro y’uruhe rukiko? Ariko icyo agomba kuzirikana, nuko mu migirire ya za Leta icyaha kigenerwa igihano, naho mu migirire ya Kiliziya bikemerwa ko urugi rw’imbabazi ruhora rukinguye ku wicujije akanasabira imbabazi icyaha cye, kandi nta cyaha kitababarirwa n’Imana.

    Atari ibyo, na Pawulo ntabwo uyu munsi tuba tumwita umutagatifu n’umuhanga wa Kilziya urebye umubare w’abakristu yicishije. Nsozereze ku byavuze na bamwe mu basomyi, ko nta muntu wamburwa ubusaserdoti yarasizwe amavuta n’ubwo ashobora kwamburwa inshingano ze iyo yakoze icyaha gikomeye.

    • Ntabwo amategeko ya Kiliziya n’amadini asumba amategeko ya Leta aba yarashyizweho mu izina ry’imbaga rusange. Gusa, kubera ko Leta atari yo itanga ziriya titles, ntabwo yagombye kwivanga mu buryo abazitwa bazihabwa cg bazamburwa (nigeze no kumva na Min. Kaboneka abikomozaho). icyo Leta ikora ni uguhana uwihaye Imana wakoseje ikurikije amategeko yayo bwite gusa. Ndayisaba is playing ignorant (umuntu udasobanukiwe, wirengagiza).

      • Erega biroroshye, ni ukugendera ku mategeko, niba hari itegeko risaba gukuraho title muzikureho ariko u Rwanda ni igihugu gikomeye ntago kigendera ku marangamutima, naho ubundi Kiliziya yo iradukuriye twabyanga twabyemera, harya Diocese zo zarahindutse? Padiri aba yarabuhawe kuko yize akanamenya akaba anigisha abandi, ntago abuhabwa kuko atishe. agomba guhanwa kuko ari munsi y’amategeko ariko Title ni title kandi ubanza mu bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge hazamo koroherana kurusha Gukanyagana. kuko ukanyazwe umwana we aba abireba agahora aharanira kuzakanyaga uwamukanyaze bigahora ari gatebe gatoki.
        Banyarwanda mureke twicare ahashashe turinganire mbona ari byo bizatugeza kure tukubaka Urwatubyaye nk’uko HE abidusaba. bisaba kugira ibyo twigomwa(ka effort rwose karakenewe).

  • Arakoze SAFI kuduha amakuru ajyanye n’amategeko agena imikirize y’imanza mpanabyaha muri Kiliziya Gatolika, ubwo ndakeka ko no mu yandi madini, ibyo bitabo bibamo! Icyo twasaba ni uko Abakuriye ayo madini bakoresha ayo mategeko bagenderaho, bagatangariza Intama bashinzwe, imyanzuro bafatiye abashumba bakoze ibyaha, kugirango urwikekwe rwo kudahana rucike! Naho Abavandimwe RUGORO na RWEMA nagirango mvuge ko icyifuzwa atari uguca abantu imitwe, kuko byaraciwe mu Gihugu cyacu, icyifuzwa ni uko abantu bakwicuza, bagasaba imbabazi, bakababarirwa, bityo tukava mu byahise tukareba imbere dushaka kubaka Igihugu buri wese yiyumvamo nk’Umunyarwanda.Murakoze

  • Ndayisaba ariko yageze mu ishuri!?cg yaraje gusa ahabwa imyanya!?

    • @rr
      Ndayisaba yarize rwose, ntukajye wumva ibyo avuga bidafite shinge na rugero ngo utekereze ko atize. Yarize da. Ndetse reka nguhe umwirondoro we:

      Ndayisaba yavutse mu mwaka wa 1968, Yavukiye mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare i Ngoma.

      Yize amashuri abanza i Butare, ayisumbuye ayiga i Kigali mu ishuri ry’abihayimana rya IFAK riri Kimihurura. Amashuri makuru yayize muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) i Butare. Muri 2004 yagiye kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) muri Canada mu bijyanye n’ubukungu.

      NDAYISABA Fidele ubu arubatse akaba afite umugore n’abana batatu barimo abakobwa babiri n’umuhungu umwe.

      Muri Politiki NDAYISABA Fidele yabanje kujya mu ishyaka rya PSD (Parti Social Democrate). Nyuma yaje kurivamo ajya mu shyaka rya FPR ari naryo akirimo kugeza ubu.

      Mu bijyanye n’umupira w’amaguru Ndayisaba Fidel yatangiye afana ikipe ya Mukura FC, nyuma aza gufana ikipe ya Rayons Sports. Mu gihe yari agizwe Mayor w’Umujyi wa Kigali yarahinduye afana AS Kigali.

      Mu kazi yakoze, Ndayisaba Fidel yabanje gukora muri Rwanda Revenue Authority mu bijyanye n’imisoro, nyuma nibwo yajyanwe mu butegetsi bwite bwa Leta aho yashinzwe kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umujyi wa Kigali. Aho yahavuye muri 2007 ajya kuba Guverineri w’Intara y’Amajyepfo. Muri 2011 yakuwe ku buyobozi bw’intara y’Amajyepfo aza kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, none dore muri 2016 bamushyize muri Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge.

      Nguwo Fideli rero uramumenye.

  • Jye uyu mugabo arantangaza kabisa. Ubanza atumva neza icyo Ubumwe n’ubwiyunge bivuga. Amadisikuru ya porotiki yavanye mu Mujyi wa Kigali ni yo yinjiranye muri Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge. Ntiyigeze atekereza ko izo nzego zombi zifite inshingano zitandukanye. It’s a pity!! Nyakubahwa Fidele, niba wifuza ko gukora akazi kawe neza, saba amahugurwa, nawe ugende ukarishye ubwenge. Kuba ufite impamyabushobozi ihanitse mu bumenyi runaka ntibisobanura ko ibyo wahawe kuyobora na byo ubizi. Ibyo ugenda utangaza bishingiye ku myumvire yawe bwite, cyangwa ku “nyurabwenge” yawe (logique), nta ho bihuriye n’ubumenyi busabwa ngo ube wasohoza inshingano z’urwego uyobora. Emera ufate amahugurwa naho ubundi uzakomeza utuyobye wikorera porotiki nk’iyo wakoze mu Mujyi.

  • Mu gihe Umuyobozi runaka (CYANE UNABISHINZWE) yigisha Ubumwe n’Ubwiyunge mu banyarwanda,yari akwiye kuba intangarugero nyayo koko, ku buryo abumva ibyo avuga bakabona n’ibyo akora bavuga bati uriya muyobozi koko arabikwiye. Yari akwiye kuba ari umuntu ufite imitekerereze ihamye kandi inogeye abayisesengura. Yari akwiye kuba ari umuntu wuzuye, udacagase kandi wiyizeye muri we ubwe akanizera abo bafatanya. Nyamara iyo usesenguye neza ibyo uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge avuga, usanga bigoramye, bidasukuye kandi bimuhesha isura itari nziza kuko ubona nta bushishozi buhagije burimo.

    Niba abanyarwanda bashaka gutera imbere no kubana mu mahoro, bari bakwiye kwirinda abayobozi bamwe ubona batagira umurongo uhamye mu mitekerereze no mu bitekerezo byabo. Muri abo bayobozi na NDAYISABA Fidele arimo. Biratangaje kubona umuyobozi ushinzwe Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge afite imitekerereze ihusanya n’umurongo wo kwiyunga no gushimangira ubumwe.

    Iyo NDAYISABA Fidele avuga mu ruhame ku bibazo bijyanye n’amahano yabaye muri iki gihugu, buri gihe usanga asa naho ashaka kwerekana akarusho, usanga ashaka kwerekana ko we ari wa muhutu wanga cyane abahutu benewabo bicanye, usanga iyo avuga ijambo mbwirwaruhame akoresha amagambo y’ibikatsi iyo atari ibitutsi, cyangwa se agakoresha amagambo akakaye iyo adakanganye, nta na rimwe ubona akoresha ijambo rinoze, rihumuriza, rihuza abantu, ryigisha ubumuntu, rikebura abantu mu kinyabupfura, rikora ku mutima ritawushegeshe, rihamagarira abantu kubabarira no koroherana. Mbese usanga ashaka kwereka abamushyize ku mwanya afite mu buyobozi, ko batoranyije intagondwa-nzima-kandi nziza y’umuhutu yihatira gutuka benewabo buri gihe ngo irebwe neza.

    Iyo ukoze ubusesenguzi ku myitwarire, imivugire n’imitekerereze ya NDAYISABA Fidele usanga ari “à la fois Démagogue, Anarchiste et Cynique”. Kandi ibyo akora arabizi nubwo bamwe twaba dukeka ko atabizi.

    Ibyo gukebura abanyamadini kuri iki kibazo bishobora gukorwa mu buryo bwuzuye ubupfura, mu buryo budahutaza kandi bigakunda, si ngombwa kujugunya amarangamutima yose kubo ubwira, cyane cyane ko muri abo ubwira harimo abakurusha ubutoni n’ubukerebuke.

    • Waduha ingero z’abantu bake batari “a la fois Demagogue, Anarchist at Cynique” ?

  • Kuki Leta ishaka kwivanga mu madini? Ndayisaba ejo azasaba ko za dioceze zitwa Musanze, Muhanga,Huye,n’ibindi.Ndayisaba na ba shebuja bazakomeza kurisha génocide kugeza ryari? Ariko uwamumbariza uwateguye génocides yamumbonera? Yigeze yibaza icyatumye yarasimbuye Dr Habyarimana bohereje muri Ambassade muri Congo Brazzaville mu gihe dufite undi Ambassadeur i Kinshasa? Ndibutsa ko Kinshasa na Brazzaville ari zo Capitales zegeranye kw’isi, upfa kwambuka uruzi rwa Fleuve Congo.Habyarimana watubeshyaga ko ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda bugeze ku gipimo Kirenga 90% ubanza Ndayisaba agiye kubugeza kuri 110%.

  • Ngo hari n’abifuje ko twajya tuvuga Diocese ya Gicumbi,Diocese ya Nyamagabe,Diocese ya Rusizi,Diocese ya Ngoma,etc.HAHAHAHAH ,Ngo byungbure iki se?

  • Ibyo Ndayisaba Fidele avuga ntashingiro bifite

    Dore uko amategeko u Rwanda rufite avuga

    1. Igitabo cy’amategeko ahana kivuga ko “Umuntu aryozwa icyaha yakoze ubwe” kandi ko icyaha kiryozwa uwagikoze, uwafatanyije na we kugikora n’icyitso cye.

    2. Umuntu wese aba ari umwere mugihe ataracirwa urubanza (Presumption of innocence)

    None ikigaragara nuko Ndayisaba arimo kuryoza abantu ubyaha batigeze bakora cg ngo banagiremo uruhare urwo arirwo rwose, kuba umuturanyi wawe, umuvandimwe, uwo musengana cg umubyeyi wawe bakora icyaha ntibivuze ko uri umufatanyacyaha. kuko ntawe ubazwa icyaha cy’undi kuko icyaha ni gatozi.

    ikindi kandi mugihe ntarubanza ruraba ukekwa ni umwere kuko aba atari yahamwa n’ibyo akekwaho. gufata amadini yose ngo Padiri, Shehe, Pastor kanaka bakoze ibyaha ugahita ubigereka ku idini ibi birimo ubuswa no kutubaha amategeko.

    Ku isi ntamategeko abaho ahana ikivunge cg itsinda runaka, amategeko ahari ahana buri umwe hashingiwe k’uruhare runaka aba akurikiranweho ku icyaha, MRND, CDR nandi matsinda ntabwo aribo baregwa haregwa umuntu kugiti cye, kimwe nkuko FDRL nubwo yitwa umutwe w’abicanyi ariko iyo hagize utaha ntaregwa kwica ngo nuko gusa yabaga muri FDRL ahubwo aregwa uruhare runaka kandi hashingiwe ku ibimenyetso runaka.

    Tujye tureka gukoresha imvugo zo gukomatanya ibyaha ahubwo turebe abantu ku igiti cyabo, kuko ntawe idini ryatumye kwica.

    Ubumwe n’ubwiyunge buzashingira kukuvugisha ukuri, ariko nihabaho gukomeza kuremekanya ntacyo tuzageraho

  • ntago ubundi eglise igomba kuba challenged by the world, aho kugirango isi abe ariyo ihindura eglise.
    ariko ubundi muribuka uwo mugabo FIDELE NDAYISABA mu mujyi wa kigali aho yagiye afata ibyemezo bidafite umutwe cyangwa igihimba ahubwo wasangaga bigamije gukandamiza abaturage ngaho gusenya kwimura abacuuruzi ku ngufu, gufunga insengero, gufunga abakozi b’Imana, guhagarika ibyishimo abakirisito bagira iyo bari gusenga ngo barasakuza n’ibindi.
    ubundi ni gute un politicien aza gushuka abana b’Imana, ubwose ataniye naya nzoka yashukaga adam na eve, ubundi amatorero yagombye kureba uko agira inama les politicien.
    kandi hari title zitajya zihinduka, ahubwo muzamubwire niba ashaka guhindura titles ahere ku ba depite bahamwe n’ibyaha doreko bakibita nubundi honorable,

  • UWOMUGABO MUMWEREKE IMANA MUM– USENGERE NAWE AHINDUKE KANDI AHINDUKIRE AVE MUBYAHA AREKE ABAKOZI BIMANA,MUMUMBWIRIRE KO URU RWANDA RWACU RUBESHEJWEHO NO G– USENGA ,
    NAWEKANDI NAHINDURE IMVUGO AJYE ABANZA ATEKEREZE MBERE YOKUVUGA,KADI NAKOMEZA KWIKOMA ABA KOZI BIMANA IZAMUCISHA BUGUFI KANDI AZABIBONA,ABAKOZE GENOCIDE NTIBIHANA IMANA NAYO IZABAHANA RWOSE,UUTUGEZE MUBIHE BYANYUMA REKA DUSHAKE UBWAMIBW IMANA NO GUKIRANUKA ,BASI TUZIBONERE IJURU KUKO ISI YO IRABISHYE.

  • None se Ndayisaba, abanze gutanga ubuhamya ngo nashinjure abashinjwaga kandi barabarwanyeho,cyangwa se abashinje ibinyoma ngo bumvishe abandi,bo bazongererwa grades?Ariko ariko..twibagirwa vuba Mr Maire.

Comments are closed.

en_USEnglish