P.Kagame asanga ibibazo abaturage bamugezaho bigaragaza icyuho mu buyobozi (Amafoto)
Karongi – Aganira n’abaturage ba Karongi kuri uyu wa kabiri, Perezida Kagame yababwiye ko bagomba guhindur aimyumvire bakagira imikorere yihuta iganisha ku majyambere. Muri uku kubonana n’abaturage akaba yumvise ibibazo by’abaturage asiga hari bimwe ashinze abayobozi gukemura. Byinshi mu byo bamubajije bishingiye ku mitungo. Perezida yanenze ko ibibazo nk’ibi bimugeraho bigaragaza icyuho hagati y’abaturage n’abayobozi.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yibanze cyane gukangurira abaturage gukora bakikura mu bukene, gusigasira umutekano wo nkingi y’ibyagezweho ndetse n’imiyoborere irimo icyuho.
Perezida yabwiye abaturage baje kumwakira ko kuba 1/5 cy’abaturage muri Karongi bakennye cyane, kandi n’abo bane kuri batanu (4/5) bakaba batamerewe neza cyane bibabaje nubwo hari urwego bo bagezeho.
Ati “turifuza ko bose batera imbere kurusha uko bameze, ariko tugahera kuri uriya umwe kuri batanu ukennye cyane tukabikorera hamwe mu bikorwa byanyu mwebwe abaturage n’inzego za Leta zifatanyije namwe.
Iyo tuvuga amashuri, iyo tuvuga ubuzima, iyo tuvuga amashanyarazi , iyo tuvuga ubuhinzi n’ubworozi, itumanaho n’ibindi, uko twakoresha iki kiyaga cya Kivu duturiye, tuba tuvuga uko twabikoresha ngo tugere ku majyambere.”
Perezida Kagame yongeye kugaruka ku mashanyarazi avuga ko 15% by’abanyarwanda bafite amashanyarazi ari bacye cyane, kandi ko nta ruganda rukwiye gukenera kuza mu Rwanda rukabuzwa n’uko nta mashanyarazi ari mu Rwanda.
Avug ako Leta yashyize imbaraga mu kongera amashanyarazi mu gihugu kugira ngo n’abaturage bayakoreshe mu mirimo yabo yo kwiteza imbere.
Perezida Kagame yashishikarije abaturage kugira umuco wo gukora, bagakora bagamije inyungu, bagahinga kandi bakorora kijyambere bakiteza imbere.
Yavuze ariko ko icy’ingenzi ibi byose byubakiyeho ari umutekano buri wese agomba kugira uruhare mu kubaka.
Ati “Ibyo tumaze kubaka ni byinshi turashaka gukomeza kubaka ibindi byinshi, birumvikana rero ko tudakwiriye na rimwe kugira uwo twakwemerera kuba yasubiza inyuma ibyo tumaze kubaka..
Ubu amajyambere tumaze kugeraho bijyana n’umutekano nawo tumaze kugeraho, birajyana iteka. Umutekano ubaye mucye byasubira inyuma, ntitwifuza gusubira inyuma.”
Ibibazo bingeraho bigaragaza icyuho mu buyobozi
Perezida Kagame yavuze ko imiyoborere hagati y’abaturage n’ababayobora ari ngombwa. Ati “Hari ibibazo byinshi…n’ubu ngira ngo turaza kubibona. Abantu baratangira bazane ibibazo ubundi bikwiriye kuba byarakemuwe cyera n’abayobozi, ariko bikajya aho bigasinziraaaa ntibigire ubikemura ku buryo nyuma y’imyaka ibiri itatu umuntu (Perezida) aza hano bakabona kumugezaho ibyo bibazo.
Ibi biba byemerekana ko hari icyuho hagati yanyu ubwanyu n’abayobozi.”
Perezida Kagame yakiriye ibibazo bigera ku munani by’abaturage byinshi bishingiye ku mitungo, amasambu n’abambuwe n’ababakoresheje. Bibiri muri ibi bibazo abayobozi bagaragaje ko nta shingiro bifite kuko byakurikiranywe na mbere.
Ibindi bibazo bimwe birimo icy’umukecuru Mukarugaba Odetta w’i Nyamasheke umaze igihe asaba inzu y’umugabo we, ikibazo cy’imisoro y’ubutaka ku baturage bamwe muri Karongi n’ibindi Perezida Kagame yabishinze abayobozi bireba ko bagomba kubikemura kandi vuba.
Yanenze abayobozi batinda gukemura ibibazo by’abaturage bigafata igihe kinini, yibutsa abaturage ko ibibazo bamugezeho byinshi bikwiye gukemurwa n’abayobozi ntibirinde kumugeraho.
Photo: Evode Mugunga
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
8 Comments
Nkuko Nyakubahwa perezida wacu yabivuze mu gihugu dufite icyuho cy’ubuyobozi, ahubwo icyaba gitangaje nuko twaba turi kubibona ubu kandi bimaze igihe. Usanga abategetsi (reka mbite abategetsi kuko simbabonamo abayobozi) bashishikajwe n’inyungu zabo, ugasanga ntibashaka kwikoza ibibazo bya rubanda kuko sirwo ruba rwabashyizeho. Iki kibazo usanga giterwa n’uburyo abategetsi bagenda bashyirwa mu nzego nta ruhare rubanda rubigizemo, ugasanga umuntu abaye mayor cyangwa depite kuberako yashyizwe kuri list n’abantu runaka nta rindi piganwa ribayeho kuburyo usanga wa mutegetsi iyo abugezeho akorera inyungu zabamushyizeho aho kugirango abereho gukemura ibibazo bya rubanda, akanaharanira kwigwizaho imitungo mbere yuko bamuhaga bakamufukuza. Ubwo sinavuze ba gitifu tubeshya ngo bakorera abaturage kandi ari abakozi basanzwe baba bari kurwana n’ibifu byabo. Erega igihe umuturage atazitorera mu mucyo abitwako bamuyobora ngo anahabwe ububasha bwo kumusezerera nta gihe hatazaba icyuho cya leadership iwacu kuko ibibazo byose bituruka kuri system.
Tomasi we nkunda umugabo ntacyo ampaye pe! Ikibazo abanyarwanda twese dufite ni kimwe, tuzi neza ko ibiba byose aba ari ikinamico ariko ahirengeye tukitaka ngo demokarasi cg amajyambere! Abayobozi bakorera ku byifuzo by’icyama apana iby’abaturage kdi ibi bintu aho bizatugeza muzahabona
Ibuye ryagaragaye ntiriba rishyishe isuka. Ubwo babonyeko hari icuho nakizibe, kuko ariwe ufite ingufu mugihugu ziruta izabanzi, namategeko akaba amwerere gushyiraho no gukuraho abayobozi.
Huum, hari afhandi wigeze kudukoresha inama muri 2005, hanyuma atubwira zimwe mu mpamvu zatumye ubutegetsi bwa Pres. Habyarimana butsidwa, atubwira ko impamvu nyamukuru ari uko bwari “DISCONNECTED” (nkoresheje ijambo yivugiye) n’abaturage, ko nta relation yari afitanye n’abaturage. None ndabona na Pres. Kagame nawe abyivugiye ku mugaragarko hari “ICYUHO” (disconection) hagati y’ubutegetsi bwe n’abaturage. Njye nkibaza ngo iyi virus y’icyuho igiye kuba akarande mu Rwanda iterwa n’iki ? Kuki se abategetsi iyo basimbuye abandi batigira ku bababanjirije ngo bakosore ibyo bo bakoseje ? Ni hatari !
@Sambaza ubivuze neza cyane, impamvu nyamukuru nuko abategetsi bashyirwaho bagomba gukeza ababakuriye kugirango baramuke byose iby’abaturage ntabwo muri make babyitaho cyane bita cyane mu kurebwa neza nababakuriye.Igihe nta demokarasi izaba mu gihugu aho umuyobozi akorera umuturage kuko abariwe uzamutora ejobundi, iyo disconnection izahoraho kandi si mu Rwanda gusa ibyo biranga ingoma zose zitagendera mur demokarasi aho abantu bahora batinya kugira initiative kuberako batazi uko bizafatwa ibukuru bagahora gusa bategereje kwikiriza intera iba yavuye ibukuru.
kandi iyi mbaga nawe yaramwakiraga………………….ndetse banarenze aba…………Afrika ijya gusa
Icyo cyuho se si Kagame ubwe wigira kuri terrain guconstata iyo disconnection??? Sambaza uranyumije pe !! ngaho mpa urugero na rumwe aho Habyarimana yagiye kwiyumvira imbona nkubone ibibazo by’abaturage akabaza bourgmestre igituma ikibazo iki n’iki kidakemurwa imbere yabo? atibagiwe na Ministre runaka urebwa n’icyo kibazo ? Kabare na Sambaza biragaragarira buri wese abo muri bo mubinyujije muri comments zanyu !Iyo ntera iturutse i bukuru se iba irimo kurenganya abaturage? nta demokarasi hahaha ubwo mukumbuye yayindi mwitaga democratie responsable ya rubanda nyamwinshi itegura kandi igashyira mu bikorwa iringaniza na génocide? Nimwemere ko mwasebye mureke ababarusha babereke ikimwaro cyanyu mukivane kuri murandasi!! shame on you!!!
@belina uwamwezi,nanjye reka nkwibarize akabazo k amatsiko.ari ujya mu baturage kumva ibibazo byabo ariko ntibikemuke ari n utarigeze ajyayo kubyumva batandukaniye he?impamvu mbikubajije ni uko akenshi ibibazo by abaturage bititabwaho ahubwo hagatangwa report zivuga ko bari muri paradizo nyamara iyo ugeze mu cyaro resultas ziba zigaragara ko bafite ibibazo koko.tujye tureke fanatisme tuvuge ibintu uko biri niwo musanzu u Rwanda rukeneye.
Comments are closed.