Uba i Kigali? Ushobora kwiruka Marathon? Ngwino ugerageze…
Sport yo kwiruka ni imwe muri sports z’ingenzi kurusha izindi ku mubiri w’umuntu, nyamara iyi sport ntabwo iraba umuco mu banyarwanda. Mu irushanwa rya Kigali Peace Marathon buri wese utuye i Kigali ashobora kwiyandikisha akaza akagerageza kwiruka Marathon, ariko akanakora sport yo kwiruka hamwe n’abandi benshi. Iri rushanwa rizaba ku cyumweru rihuze abiruka babikora nk’umwuga n’abiruka bashaka kwikorera sport (run for fun).
Mu kurushanwa, Johnson Rukundo Umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri (FRA) avuga ko abanyarwabda bashyiriweho akarusho hagamijwe kureba ko batanga umusaruro uruta uwo basanzwe batanga mu myaka ishize.
“Twatangiye gutegura abasore bacu bazitabira iri siganwa. Imyaka yashize byagaragaye ko abanyamahanga baza bakadutwara imyanya ya mbere. Niyo mpamvu twashatse ibintu byafasha abanyarwanda kwitwara neza.
Abanyarwanda bazakina ‘Kigali Peace Marathon’ babonye umwanya wo kwitegurwa, bashyirwa mu mwiherero ku buryo bakora imyitozo neza.
Banazamuriwe ibihembo kuko umukinnyi wa mbere azahembwa miliyoni ebyiri, naho yaba umunyarwanda akongerwa indi miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.” –Rukundo Johnson
Nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga uhoraho muri MINISPOC, Lt Col Rugambwa Patrice, iyi ‘marathon’ yahawe insanganyamatsiko igira iti: “amahoro arenze imipaka”, mu rwego rwo gukangurira abazayitabira kubungabunga amahoro aho bava mu bihigu bitandukanye.
Ibice bitandukanye bigize ‘Kigali International Marathon’:
- Full marathon: abiruka ibirometero 42
- Semi marathon: abiruka ibilometero 21
- Run For Peace: abiruka badasiganwa biruka ibilometero birindwi (7km)
Iyi ‘marathon’ yatewe inkunga na MTN izaca mu mihanda ya stade Amahoro, Chez Lando, Gishushu, MTN Centre Nyarutarama, Gacuriro, bagaruke Gishushu, inteko ishinga amategeko, Umubano hotel bagaruke ku Gishushu, Gisementi, Tigo, kaminuza y’u Rwanda (yahoze ari KIE), Control Technique, Sports View basoreze kuri stade Amahoro.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW