Digiqole ad

Indege ya EgyptAir yavaga Paris ijya Cairo yaburiwe irengero

 Indege ya EgyptAir yavaga Paris ijya Cairo yaburiwe irengero

Iyi ndege yari ivuye i Paris yerekeza i Cairo itwaye abantu bose hamwe 66

Indege ya Egyptair yari itwaye abantu 66 bava i Paris bajya i Cairo birakekwa ko ishobora kuba yaguye mu nyanja ya Mediteranee nyuma y’uko za radar zose ziyibuze kugeza ubu. Abayobozi b’ibyindege za gisivili mu Misiri bemeje muri iki gitondo ko iyi ndege yashanyagurikiye mu nyanja.

Iyi ndege yari ivuye i Paris yerekeza i Cairo itwaye abantu bose hamwe 66
Iyi ndege yari ivuye i Paris yerekeza i Cairo itwaye abantu bose hamwe 66

Iyi ni indege yo mu bwoko bwa Airbus A320 yari ihagurutse kuri kibuga cy’indege cya Charles De Gaulle saa yine z’ijoro ryakeye nyuma imaze amasaha atatu n’iminota 40 mu kirere irabura.

Iyi ndege yabuze hasigaye gusa iminota 20 ngo igwe ku kibuga cy’indege cy’i Cairo.

Byari biteganyijwe ko igwa saa munani z’ijoro.

Iyi ndege yari itwaye abagenzi 56, harimo abana bato cyane babiri hamwe n’abakozi b’indege 10.

Aba bantu muri bo 30 bari Abanyamisiri, Abafaransa 15, Umwongereza umwe, Umubiligi umwe, UmunyaIraq umwe, UmunyaKoweit, UmunyArabia Saoudite, UmunyeChad, Umuportugal, umunyAlgeria n’umuCanada umwe.

Umukapiteni w’ubwato mu Nyanja ya Mediteranee yatangaje ko yabonye ikibatsi cy’umuriro mu kirere.

Umukozi ku kibuga cy’indege cya Paris we yavuze ko icyo yakwemeza ari uko indege itaguye bisanzwe.

SkyNews Arabia  ivuga ko Ihab Raslan umuyobozi mu by’indege za gisivili mu Misiri yavuze ko bishoboka ko iyi ndege yaguye mu Nyanja ya Mediteranee

Kugeza ubu ibikorwa byo kuyishakisha biri gukorwa mu Nyanja.

Radar ngo zabuze iyi ndege ubwo yari iri ku butumburuke bwa 11Km. Iyi ndege ngo ikaba yari yatangiye kumanuka ubwo umupilote wayo yatakazaga itumanaho n’abo ku  kibuga.

Ubugereki nabwo bwatangiye gufasha Misiri gushakisha mu Nyanja ibisigazwa by’indege cyanwa imibiri y’abari muri iyi ndege

Indege za kajugujugu, amato n’amatsinda y’inzobere mu byo gushakisha mu mazi bagiye mu gice cy’iyi Nyanja aho indege bikekwa ko yaburiye bari kuyishakisha.

Abapilote b’iyi ndege byatangajwe ko bohereje ubutumwa bugaragaza ko bagize ikibazo mu rugendo mbere gato y’uko indege yabo ibura kuri za radar.

Abdel Said, umupilote mukuru wari utwaye  iyi ndege yari afite ubunararibonye bw’amasaha 6 000 mu kirere, harimo amasaha 2 000 yamaze mu ndege za Airbus A320.

Iyi ndege yabuze iri hejuru y'inyanja
Iyi ndege yabuze iri hejuru y’inyanja

Mu kwezi kwa gatatu indege ya EgyptAir yashimuswe n’umwe mu bagenzi ayerekeza muri Cyprus nubwo ntacyo abari bayirimo babaye, uwakoze ibi ngo basanze agira ibibazo byo mu mutwe ariko ngo n’ubu ari mu buroko.

Tariki 31 Ukwakira 2015 indege yo mu Burusiya yashwanyagurikiye hejuru ya Sinai mu Misiri abantu 224 bahasiga ubuzima. Uburusiya bwemeje ko iyi ndege yashwanyaguritse kubera ikintu giturika cyari cyayitezwemo, umutwe wa Islamic State wavuze ko ariwo wari wateguye ubu bugizi bwa nabi.

Mu 1999 indi ndege ya EgyptAir yashwanyagurikiye mu Nyanja ya Atlantic hafi ya Leta ya Massachusetts ihitana abantu 217.

UM– USEKE.RW    

1 Comment

  • ACTUALLY THESE ARE DISASTERS LIKE OTHERS!!!

Comments are closed.

en_USEnglish