Inzovu yishe umu ‘guide’ muri Pariki ya Victoria Fall

Inzovu ijya itwara abantu (byo kwishimisha) yishe umuntu wari nk’umushumba wayo muri Pariki yitwa Victoria Fall muri Zimbabwe. Umugabo witwa Enock Kufandanda warebereraga inzovu nyinshi zamenyerejwe abantu, imwe muri zo yamwivuganye kuwa gatandatu. Nta muntu wabonye inzovu yica uyu mugabo ariko Brent Williamson ukora muri iyi Pariki avuga ko bumvise inzovu itera urusaku. Hari abandi […]Irambuye

Amateka abererekeye Amajyambere… i Karongi Imana y’abagore bayirimbuye

Mu mujyi muto wa Rubengera abantu bose barahazi ku Mana y’abagore, n’abandi bantu benshi banyuze cyangwa babaye mu cyahoze ari Kibuye bazi cyane iki giti. Kuri iki cyumweru cyarimbuwe, ngo kibererekere iyubakwa ry’umuhanda Karongi – Rutsiro – Rubavu, abantu batari bacye bari baje kureba uko Imana y’abagore irimburwa. Ni igiti cy’inganzamarumbo cyari ku muhanda, abakuru […]Irambuye

Gasabo: Abantu benshi, kajugujugu n’amafarashi bagiye i Rutunga bamamaza Kagame

Igikorwa cy’abantu barenga ibihumbi 100 cyaturutse kuri Stade Amahoro kuri iki cyumweru cyerekeza mu murenge wa Rutunga, hamwe n’imodoka nyinshi cyane, indege ndetse n’amafarashi bagendaga bamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi bazatora ngo kuko hari byinshi yabagejejeho. Bakoze urugendo rurerure ari benshi bagera Rutunga aho bari bategerejwe n’abandi bantu benshi cyane, bose bavuga ko tariki 04 Kanama […]Irambuye

Tuyishimire, umunyamideri witoboye mu maso ngo bimuhe umwihariko

Tuyishimire Emmanuel Mitterrand ni umunyamideri utarabimaramo igihe kinini kuko yabyinjiyemo mu 2016, ukimubona icya mbere ubona ni uko afite utwuma yambaye hejuru y’ijishi (piercing) ndetse no ku gutwi, ibi ngo bimutandukanya n’abandi bikorohera n’abantu kumwibuka. Uyu musore w’imyaka 23 yagaragaye mu bitaramo byo kumurika imideri bya Kigali Fashion Week, Rwanda Cultural fashion show, Kitenge Fashion […]Irambuye

Kicukiro: Umukozi wo mu rugo ngo ‘yibye ibihumbi 700 asiga

Umugabo witwa Innocent Mugabo utuye mu kagari ka Nyanza mu murenge wa Gatenga muri Kicukiro aravuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu umukozi we wo mu rugo witwa Nyiransengimana yahumanyije umuryango wose mu cyayi maze akabiba ibihumbi 700 Frw akanduruka. Uyu mukozi wo mu rugo w’imyaka 21 ngo bari bamaranye amezi arindwi abakorera […]Irambuye

Rwamagana bo bifuza iki kuri Perezida uzatorwa?

*Nyakariro barifuza ikoranabuhanga Nyakariro, Karenge, nzige na Muyumbu barifuza umuhanda wa kabirimbo ubahuza n’umugi wa Kigali kuko ngo umusaruro wabo ugera i Kigali bibagoye kandi bakaba ari ikigega cy’umugi. Ibi ni bimwe mubyo babwiye Umuseke bategereje kuri Perezida uzatorwa. Iyi mirenge yo mu karere ka Rwamagana yiganjemo ubuhinzi bw’urutoki, imboga n’imbuto, ndetse n’ikawa cyane muri […]Irambuye

i Nyamyumba na Nengo, Mpayimana yabuze abaza kumwumva

Kuri uyu wa kane mu gitondo kandida Perezida Philippe Mpayimana yiyamamarizaga mu bice by’iburengerazuba, mu murenge wa Nyamyumba yahageze asanga ategerejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge ariko ntiyahatinda kuko hari abantu mbarwa. Yavuye aha Nyamyumba ahamaze umwanya muto, ahita yerekeza mu murenge wa Gisenyi ku kibuga cya Nengo naho ahasanga Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge gusa waje kumwakira. Aha […]Irambuye

Episode 167: Birabaye, Nelson asezeranye kubana na Brendah akaramata

MWARAMUTSE! Kwishyura iyi nkuru birarangirana no kuwa gatandatu tariki 22 Nyakanga. Kwishyura byakorerwa ku murongo wacu wa MTN (Mobile Money) kuri numero 0788 77 28 18 ya UM– USEKE INFORMATION TECHNOLOGY LTD. Ku bantu bari mu mahanga bakwifashisha abavandimwe cyangwa inshuti zabo mu Rwanda bakabafasha kuyohereza. Murakoze ======================================   Brown-“Ndakumva Bro! Humura rwose ntabwo ndi […]Irambuye

Gatsibo hatashywe umuyoboro uzaha amazi ingo 33 200

Uyu munsi, mu murenge wa Remera mu karere ka Gatsibo hatashywe umuyoboro w’amazi meza uzayageza ku miryango 33 200 y’aha muri Gatsibo no muri Rwamagana. Ni umuyobozi w’ibirometero bigera kuri 18 ufite amavomero 27. Abawuhawe basabwe kuwubungabunga. Laurence Uwitonze wo mu murenge wa Remera mu kagari ka Butiruka yabwiye Umuseke koi we abana bakoreshaga amasaha […]Irambuye

Habineza yabwiye ab’i Muhanga ko agiye gusubiza igifaransa agaciro

Frank Habineza umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda) ku mugoroba w’uyu wa kane yiyamamarije mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga yabwiye abaturage ko ururimi rw’igifaransa rugiye kujya ku rwego rumwe n’icyongereza. Mu Murenge wa Nyarusange Habineza Frank yahageze saa kumi yibanze kuri za gahunda zitandukanye avuga ko […]Irambuye

en_USEnglish