![Digiqole ad](http://ar.umuseke.rw/wp-content/uploads/2019/12/tigo.gif)
Gasabo: Abantu benshi, kajugujugu n’amafarashi bagiye i Rutunga bamamaza Kagame
![Gasabo: Abantu benshi, kajugujugu n’amafarashi bagiye i Rutunga bamamaza Kagame](https://ar.umuseke.rw/wp-content/uploads/2017/07/BZ6I2475-931x600.jpg)
Abantu benshi n’amafarashi bari i Rutunga bamamaza Paul Kagame
Igikorwa cy’abantu barenga ibihumbi 100 cyaturutse kuri Stade Amahoro kuri iki cyumweru cyerekeza mu murenge wa Rutunga, hamwe n’imodoka nyinshi cyane, indege ndetse n’amafarashi bagendaga bamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi bazatora ngo kuko hari byinshi yabagejejeho.
![Abantu benshi n'amafarashi bari i Rutunga bamamaza Paul Kagame](https://i0.wp.com/umuseke.rw/wp-content/uploads/2017/07/BZ6I2475.jpg?resize=800%2C534&ssl=1)
Bakoze urugendo rurerure ari benshi bagera Rutunga aho bari bategerejwe n’abandi bantu benshi cyane, bose bavuga ko tariki 04 Kanama itinze kugera gusa.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pascal Nyamurinda wari umushyitsi mukuru yabwiye aba baturage ko gutora Kagame ari ukurushaho kurinda ibyagezweho no kongera umuvuduko w’ibindi mu mibereho myiza y’abaturage.
Pascal Nyamurinda yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyagaragaje umwihariko mu kwishakamo ibisubizo byose kubera Politiki nziza ya Paul Kagame.
Akurikije aho u Rwanda rwavuye ati “Ibyo byose twagezeho nyuma y’imyaka ingana itya uretse mu Rwanda, ibyo n’umwihariko w’u Rwanda, ntahandi biba.”
Ibyagezweho mu mibereho myiza y’abaturage, mu murekano, mubikorwa remezo, mu bubanyi n’amahanga n’ibindi mu myaka 23 ishize ngo byagezweho kubera Politiki nziza ya FPR-Inkotanyi n’umuyobozi wayo Paul Kagame.
Iki gikorwa cyo kwamamaza umukandida wa FPR by’umwihariko mu karere ka Gasabo bizakomeza tariki 02 Kanama ari naho uyu mukandida azasoreza ibikorwa bye.
Abatuye aka karere bagasabwa kuzitabira iki gikorwa ari benshi.
![Mu modoka bagana Rutunga kwamamaza Paul Kagame](https://i0.wp.com/umuseke.rw/wp-content/uploads/2017/07/MGR2267.jpg?resize=800%2C534&ssl=1)
![Berekeza Rutunga](https://i0.wp.com/umuseke.rw/wp-content/uploads/2017/07/MGR2310.jpg?resize=800%2C533&ssl=1)
![Na kajugujugu igenda yamamaza umukandida wa FPR](https://i0.wp.com/umuseke.rw/wp-content/uploads/2017/07/MGR2394.jpg?resize=800%2C536&ssl=1)
![Umurongo w'imodoka ziva kuri Stade Amahoro zerekeza i Rutunga](https://i0.wp.com/umuseke.rw/wp-content/uploads/2017/07/BZ6I2424.jpg?resize=800%2C426&ssl=1)
![i Rutunga hari abantu benshi cyane bakereye iki gikorwa](https://i0.wp.com/umuseke.rw/wp-content/uploads/2017/07/BZ6I2457.jpg?resize=800%2C533&ssl=1)
![Ku mafarashi bamamaza Paul Kagame](https://i0.wp.com/umuseke.rw/wp-content/uploads/2017/07/BZ6I2468.jpg?resize=800%2C534&ssl=1)
![Abayobozi b'Umugi wa Kigali, Gasabo na RFP i Rutunga](https://i0.wp.com/umuseke.rw/wp-content/uploads/2017/07/BZ6I2494.jpg?resize=800%2C534&ssl=1)
![Abaturage barashima umukandida wa FPR ibyo yabagejejeho](https://i0.wp.com/umuseke.rw/wp-content/uploads/2017/07/BZ6I2530.jpg?resize=800%2C534&ssl=1)
![Bari baje ari benshi](https://i0.wp.com/umuseke.rw/wp-content/uploads/2017/07/BZ6I2629.jpg?resize=800%2C534&ssl=1)
![Umuyobozi w'Umugi wa Kigali muri iki gikorwa](https://i0.wp.com/umuseke.rw/wp-content/uploads/2017/07/BZ6I2571.jpg?resize=800%2C533&ssl=1)
![Umuyobozi w'Akarere ka Gasabo Stephen Rwamurangwa](https://i0.wp.com/umuseke.rw/wp-content/uploads/2017/07/BZ6I2879.jpg?resize=800%2C534&ssl=1)
![Bagaragaje ibyishimo byabo mu mbyino n'indirimbo zirata umukandida wabo n'ibikorwa bye](https://i0.wp.com/umuseke.rw/wp-content/uploads/2017/07/BZ6I2893.jpg?resize=800%2C534&ssl=1)
![Biteguye cyane kandi kumwakira tariki 02 Kanama muri Gasabo, mbere gato y'amatora](https://i0.wp.com/umuseke.rw/wp-content/uploads/2017/07/BZ6I2945.jpg?resize=800%2C532&ssl=1)
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
2 Comments
Uwapfuye yarihuse kbs.Ariko rero muzatubwire budget yaya matora nizereko NEC igomba muri rapport izatanga niyi mibare izaba irimo.
Nec NI nec kwiyamamaza nukwiyamamaza ibyo ntaho bihuriye na NEC ifite budget yibisabwa mumatora not kwiyamamaza u are confused!!
Comments are closed.