Digiqole ad

Kimihurura: Stock y’umushinga IFDC yafashwe n’inkongi ibyarimo birakongoka

 Kimihurura: Stock y’umushinga IFDC yafashwe n’inkongi ibyarimo birakongoka

Icyumba cyahiye kigakongoka ni iki, Police yatabaye kare umuriro ntiwakwira inyubako yose

Ku gasusuruko kuri uyu wa kane icyumba cy’inyuma mu gikari ku igorofa ikoreramo Librerie Ikirezi mu kagali ka Kamukina Umurenge wa Kimihurura yafashwe n’inkongi ibyari muri iki cyumba gikora nka Stock y’umushinga IFDC birashya cyane, gusa Police itabara kare uyu muriro ntiwakwira inyubako yose.

Abapolisi mu mirimo ya nyuma yo kuzimya uyu muriro
Abapolisi mu mirimo ya nyuma yo kuzimya uyu muriro

Icyumba cyahiye cyarimo ibikoresho nka Stock y’umushinga IFDC  uri kurangiza imirimo yawo mu Rwanda.

Ibikoresho byose byakoreshwaga n’abakozi b’uyu mushinga byari bibitse muri iki cyumba nta na kimwe cyarokowe.

Ibikoresho byarimo birimo za mudasobwa, za cartouche, imprimantes…n’ibindi byahise birakongoka.

Umwe mu bakozi bo kuri Librerie yabwiye Umuseke ko Police yatabaye vuba igasanga uyu muriro utararenga iki cyumba ikawuzimya utarafata inyubako irimo Librerie, gusa ngo bari batangiye nabo guhunga no guhingisha ibyo bashoboye.

Police yazimije uyu muriro, ni iki cyumba gusa cyahiye kiri ku nyubako y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Pasteur Bizimungu.

Umunyamabanga w’uyu mushinga, Ndayisenga Josee avuga ko nta gikoresho na kimwe babashije kurokora muri ubu bubiko. Ati “ Nta na kimwe, wajyamo ute?”

Ndayisenga avuga ko atapfa kumenya ibyahiriye muri ubu bubiko gusa akavuga ko ari byinshi kuko ibikoresho by’abakozi bose b’uyu mushinga byari bibitse muri iyi stock.

Ati “ Twari abakozi 40, nyuma tuza kuba umunani, abo bose bagiraga ama Laptops na za Imprimentes, byose ni ho byari bibitse, n’ibindi byinshi…”

Ndayisenga ashimira police yahagereye igihe ikazimya uyu muriro ntugire ibindi bice by’iyi nyubako ifata. Ati “ Uwagira inka yayibaha, ubutabazi bwabo buri très rapide, Imana ibahe umugisha ibongere n’ibindi bikoresho birenze biriya.

Spt Emmanue Hitayezu Umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kigali avuga ko Police yatabaye hakiri kare kuko batabajwe kare.

Avuga ko icyateye iyi nkongi ari ibikorwa byo gusana mu gihe barho basudira.

Spt Hitayezu yavuze ko bagiye kubarura agaciro k’ibyangirikiye muri iyi nkongi.

Spt Hitayezu kandi yatanze ubutumwa ko abantu aho babonye hari inkongi cyangwa umwotsi mwinshi w’inkongi bajya bahita bihutira gutabaza Police kuri Numero itishyurwa 111.

Iyi Stock yahiye iri iruhande rw'iyi nyubako ikoreramo Librerie
Iyi Stock yahiye iri iruhande rw’iyi nyubako ikoreramo Librerie
Icyumba cyahiye kigakongoka ni iki, Police yatabaye kare umuriro ntiwakwira inyubako yose
Icyumba cyahiye kigakongoka ni iki, Police yatabaye kare umuriro ntiwakwira inyubako yose
Za mudasobwa n'ibindi bikoresho byinshi by'uyu mushinga byakongotse
Za mudasobwa n’ibindi bikoresho byinshi by’uyu mushinga byakongotse
Bimwe mu byo babashije kurokora
Bimwe mu byo babashije kurokora
Ni ibikoresho by'umushinga wa IFDC
Ni ibikoresho by’umushinga wa IFDC
Police ngo yatabariye igihe inzu yose ntiyafatwa
Police ngo yatabariye igihe inzu yose ntiyafatwa
Supt Hitayezu asaba abanyarwanda kwibuka gutabaza vuba Police igihe babonye inkongi cyangwa ibimenyetso byayo
Supt Hitayezu asaba abanyarwanda kwibuka gutabaza vuba Police igihe babonye inkongi cyangwa ibimenyetso byayo

Photos © M.NIYONKURU/Umuseke

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ati “ Uwagira inka yayibaha, ubutabazi bwabo buri très rapide, Imana ibahe umugisha ibongere n’ibindi bikoresho birenze biriya.”
    Keep it up, dear RNP members!!!

Comments are closed.

en_USEnglish