Perezida Kagame yageze muri Zambia yakirwa na mugenzi we Lungu
Muri iki gitondo Perezida Kagame yageze muri Zambia mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, ku kibuga cy’indege cya Lusaka yakiriwe na mugenzi we Edgar Lungu nk’uko bitangazwa n’ibiro bya Perezida wa Republika y’u Rwanda.
Perezida Paul Kagame yagiye muri Zambia ku butumire bwa Perezida Lungu.
Aba bayobozi bombi baraganira ku buryo bwo kwagura umubano hagati y’u Rwanda na Zambia nk’uko byatangajwe mbere na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Harry Kalaba.
Perezida Kagame yabanjirijwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo uri muri Zambia aho ejo hashize yasuye Ambasade y’u Rwanda i Lusaka.
Perezida Kagame azasura ibice binyuranye by’ibikorwa by’iterambere muri Zambia nk’inganda z’ibyuma n’ibindi.
Muri uru ruzinduko ngo hari amasezerano azashyirwaho umukono n’ibihugu byombi harimo ay’uko u Rwanda ruzoherereza Zambia abarimu b’igifaransa.
Zambia n’u Rwanda bihuriye mu muryango wa COMESA.
Photos/Flickr/PaulKagame
UM– USEKE.RW
8 Comments
Abarimu b’i Gifaransa tuzabakurahe bo kohereza? Kereka abasaza nibavanwa muri pension!
Nahava amaze gusobanura iby’impunzi z’abanyarwanda zihari bahite bazishushubikanya zihari zitahe, statut y’ubuhunzi yazo harya ntiyarangiye? Ko naherutse babashinja gukora ubupfumu babatunarika bikaba byarongeye bigatuza?
NDITEGUYE KUBAFASHA
What a poor article!!
Abarimu b’igifaransa turahari!
Hamwe na Degree, dufite na za DALF na za DELF.
Ahubwo baturangire aho tujyana Dossier
Abarimu b’igifaransa koko?
U Rwanda se rugirabarimu bigifaransa kandi baragiciye? Ahubwo uyu iyajya kubaza muri Kongo cyangwa kwa Nkurunziza.
Akimpunzi karashobotse.
Comments are closed.