Digiqole ad

Abadepite babajije MINISANTE ku bizamini ‘bikomeye’ bikoreshwa Abaforomo

 Abadepite babajije MINISANTE ku bizamini ‘bikomeye’ bikoreshwa Abaforomo

Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite uyu munsi yabajije uhagarariye Minisiteri y’ubuzima ku kibazo cy’ibizamini ngo bikomeye n’imitangirwe yabyo gihora kigarukwaho ku bashaka kwinjira mu rugaga rw’Abaforomo mu Rwanda. MINISANTE ivuga ko ibizami bitangwa bigomba kuba bikomeye mu rwego kugira abanyamwuga koko. Kandi ngo kuko ari uko bimeze kizahora kigarukwaho.

Dr Ndimubanzi ibyo bizami bavuga ko bikomeye hari ababitsinda
Dr Ndimubanzi ibyo bizami bavuga ko bikomeye hari ababitsinda

Mu bagera ku 1 231 baherutse gukora iki kizamini, 171 nibo gusa babashije gutsinda.

Dr Patrick Ndimubanzi yabwiye iyi Komisiyo ko inshingano ya mbere ya Ministeri y’ubuzima ari ukwita ku buzima bw’abanyarwanda, bityo mu kubikora ngo intambwe ya mbere ni ukugira ubuvuzi bikorwa n’ababifitiye ubushobozi.

Ati « mu byukuri nubwo bavugako ibyo bizamini bikomera hari abantu babitsinda hakaba n’abandi babitsindwa nk’uko bisanzwe mu ishuri, ubitsinzwe rero tumusaba kujya kwihugura akagaruka agakora, iyo unaniwe kugitsinda ni ukuvuga ko uba udashoboye gukora ako kazi neza

Ikibazo ngo cyari kirimo ni uko ibi bizamini byatangwaga gacye ababikeneye ari benshi, iki ngo bari kugikosora ikizamini kijye gitangwa kenshi.

Umuntu ngo ahabwa amahirwe yo gukora kabiri gusa.

MINISANTE ngo igiye gutangira gufatanya na MINEDUC n’Inama Nkuru y’uburezi (HEC) hamwe n’abaganga bajye basura amashuri yigisha ubuganga barebe niba bakurikiza gahunda baba barahawe kwigishirizaho ndetse niba bigisha abanyeshuri bafite ubushobozi bwo kwiga ikiganga.

Dr Ndimubanzi ati «Umuntu ugiye gutangira kwiga mu ishuri ry’ubuganga tuzajya tubanza kumenya icyo yize mu mashuri yisumbuye kandi tukamenya niba afite ubumenyi buhagije bwo kwinjiramo. Ibi tuzabikora mu bigo byose byigisha ubuganga  kuko ubundi umwana wize neza yakagobye gutsinda ibizamini bitagwa naho ibindi bitari ibyo abantu bajya bapfa mu mavuriro tugahora twibaza impamvu »

Gukomeza inzira zo kuba muganga ngo bigamije gutuma ubuzima bw’abanyarwanda bujya mu maboko y’abantu babifitiye ubushobozi.

Ati « iki kibazo abaforomo bazakomeza bakivuge ariko nta yindi nzira yakorwa kugirango tumenye abafite ubushobozi bidaciye mu bizamini

Abasabwa gukora ibi bizamini barimo abize ubuvuzi mu cyiciro cya mbere cya kaminuza bafite impamyabumenyi ya A1.

Josiane  UWANYIRIGIRA
UM– USEKE .RW

52 Comments

  • Harya ubundi ikizamini iyo gitsinzwe n’abatageze kuri 20 ku 100, bigenda bite? Abaminuje muri Pedagogy, Assessment, Education,…, murabizi.
    (Conclusion: harya ubwo ikibazo kiba kiri ku banyeshuri? ni ku Barimu? ni kuri Curriculum? ni Teaching Methods? cg ni ku Kizamini?)

    • Iyo wigishize abanyeshuli nkuko ubivuga ikibazo gishobora kuba kiri ku mwalimu,teaching methods cg ku banyeshuli. Ariko muri iyi case umenye ko Council ntabwo ariyo yigisha ahumbwo icyo ikora ni ukureba niba abanyeshuli barangije barigishijwe neza kuburyo bujuje ibyo Council yifuza ngo bajye gutanga ubuvuzi.

      • Ni iki kerekana ko ikizamini gifite Ireme? (Ubu hari henshi ubu batemera ko usohokana kopi ngo imitegurire mibi itarabura). Ntawagarura section ya Nursing muri secondaire, bityo bigafasha abantu kuzamuka neza?

      • Ni iki kerekana ko ikizamini gifite Ireme? (Ubu hari henshi ubu batemera ko usohokana kopi ngo imitegurire mibi itarabura). Ntawagarura section ya Nursing muri secondaire, bityo bigafasha abantu kuzamuka neza?

      • Ese icyo nibaza kuki iki kizamini gihabwa abaforomo ntigihabwe abaganga ubwo ufite uruhare runini cg ufata icyemezo ku murwayi ni nde? Muganga arasuzuma umugoromo agakora ibuo Dr yanditse, ahubwo nuko council y,abaforomo igomba kubona igihemba abakozi bayo, none hari ahandi binjiriza atari mu bizami, bahebwa iki?

    • Honorables bazatubarize n’ibijyanye n’ibizamini byo gutwara moto. Ubona bikomeye kurusha ibyo muri United States of America.

  • sincerely rubanda turaceceka!ariko ntabwo turi injiji.

  • Mujye muceceka dutore ubundi tujye ku mavi dusenge, hari ubwo ibitagenda byazahinduka kubw’igitangaza cy’Imana tutabigizemo uruhare dutinya.

  • Amashuri yigisha ubwo buforomo nimuyafunge yose rero kuko ntacyo ashoboye? Ibi bizami byahindutse business niyo mpamvu abanyeshuri babitsindwa kuko babazwa ibyo batigishijwe kugirango batsindwe cash zikomeze kwinjira. Byaba byiza ahubwo Mineduc ariyo iteguye icyu kjzami kuko niyo izi programs zijyishwa, Minisante nizo councils zikorera ibyazo. Mukomeze muhimanwe n’ abanyarwanda amaherezo ni mu nzu.

    • MINEDUC IFITE MISSION YAYO, NA MINISANTE IKAGIRA MISSION YAYO NDETSE NA COUNCIL GUSA BOSE BARUZUZANYA KUGIRANGO BAKINGIRE ABANYARWANDA UBUVUZI BUDASOBANUTSE. IKIBAZO NTABWO ARI UTEGURA IKIZAMINI KUKO LETA Y`U RWANDA IDENDERA KU MATEGEKO KUBURYO IDASHOBORA KWIHANGANIRA ICYO WISE BUSINESS.
      IBYO BYASHOBOKA MUKINDI GIHUGU KITARI U RWANDA.

      • ndagusetse ubahe ubuse ni ubwa mbere wakumva ibibazo bibera mu ma cooperative y’abamotari cg mu mataxi
        ubujura buri muri iki gihugu bwihishe mu bayobora ama koperative ndumva ari wowe utabizi pe wasobanura gute ukuntu utanga 30.000 yo gukosora umuntu umwe usobanura ute ukuntu umuntu asorera diplome buri mwaka mu rugaga kandi usanzwe utanga TPR ese uko mubona mubona uru rugaga rubereyeho abanyamuryango cg ni inyungu z’abantu ntazi

        • Hhhhh ntimukitwaze ubuswa bwanyu ngo muz3 kudukiniraho shaaaaa ko hari ababitsinda kandi kurwego rushimishije????

          • urwo rwego rushimishije ni ukuvuga iki waba ufite amanota babonye ngo uyampe ikindi abo batsinda bize he bonyine abantu bajye bakopezwa cg batomboze bagwe ku gisubizo cyaneko aba ari choix multiple bakora ubyite gutsinda bishimishije ese ko amashuri yose yasohoye abaswa aba babazwa bize he bize bonyine?

          • @uwayo: jya kwiga uzatsinde nk’abandi wita umwanya mu matiku! Education pour tous mu buvuzi ntishoboka rwose mujye mukinira mu bindi. Abiga bose bumva kimwe se?

          • waba Uzi ubwoko bw’abantu Leta ifata ikabajyana mu mashuri y’ubuvuzi ko baba batsinze neza muri secondaire? ikindi waba Uzi ibisabwa ngo abantu bimuke mu mashuri ya kaminuza cg ugirango university ni uburezi kuri bose Jya utandukanya ibintu

      • Ibi ni ibibazo byigize Rwiziringa, franchement parlant Dr NDIMUBANZI arabizi ko atari umunurse ntabe na Paramedical personnel; we na former minister bari mu bashyizeho ingaga z abakora ubuvuzi: NCNM and RAHPC, inyungu bakuramo barazizi; ubujura bukorerwamo barabuzi. Gusa nta kitagira iherezo.
        Wowe Zizou, nkubaze ugira permis de conduire???? Uburyo ibizami bya Permis byakorwagamo n akavuyo karimo urakazi?? ubu se ko byakosotse bigafata umurongo…
        Wamara Four years wiga unakora stages mu bitaro bya Leta ku barwayi; mu kurangiza ugakora Jury Pratique ukayitsinda, then ngo Council nayo iguhaye examen urayitsinzwe??? MENYA KUVUGISHA UKURI, 85% y abacandidats iyo itsinzwe aba ari ikibazo; gusa bizagera aho bigere ku ntore izirusha intambwe, muzarya iminwa.
        tks

        • Mujye mureka gutaka ngo muratsindwa, mutyaze ubwenge mwige mureke kuvuga ngo ibizamini birakomeye.Uko mwiga namwe murakuzi, batangiye bavuga ngo mu ma Universite ngo barbigisha nabi mugatsindwa none aho bashyizeho itegeko ko ntamunyeshuri utsindwa muri kaminuza abarimu byabaye ngombwa ko dutanga amanota yúbuntu kugirango utazajya usiragizwa imbere y’abayobozi twisobanura!!! izo stage muvuga muzi uko muzikwepa mwagiye kwikorera mu tubari. None ngo mwatsinzweee!!! Ikizamini batanga muvuga ko gikomeye kiri ku rwego rwo hasi cyaneee ndetse abagitegura nabo bazi neza urwego muriho bakakimanura kuko bafashe nk’izamini muri US, UK,cyangwa Canada bakora kurwego rwanyu nta numwe wagitsinda. Mureke rero gukinira kubuzima bw’abantu kuko simwe mubutanga. Ubomye amakosa akorwa n’abaforomo,abaganga n’abandindi niwazasubira kwa muganga.Ubu icyo nzi cyo ni uko mumunsi iza hari babantu bagiye kwiga amategeko kandi barize nubuvuzi kugirango barengere abanyarwanda bajye bajyana amabamyamakosa munkiko. Ibyo mwihaye ngo ntawabafata ngo muzi kweza amadosiye ntawe nabyo utabizi.
          Tuzareba iminsi izatubwira!!!!!

          • waduha nibura urugero rw’ikizamini cyatanzwe niba Koko ukizi nkuko wigira nkaho ari wowe ubitegura

  • Wowe wiyise zouzou wasanga Uri mubo iyi business irimo kugaburira, abanyarwanda ibihumbi baririra mumyotsi.
    Iki kibazo kiri no mungaga hafiyazose z’ubuvuzi nuko hari abagicecetse bari munzira y’imishyikirano ngo batavuga n’amahirwe bari basigaranye nyit’urugaga Bakayabambura.

    • Hhhhh ntimukitwaze ubuswa bwanyu ngo muz3 kudukiniraho shaaaaa ko hari ababitsinda kandi kurwego rushimishije??

      • abo batsinda kurwego rushimishije baba barize he bonyine ese abo batsinzwe kuri angahe %,niba ari benshi ni bangahe nta n’isoni kubona abantu batagera ku 10% nibo wita benshi ubwo ni ukutamenya kubara cg njye nibaza aba Bantu iyo bize pe umuntu utazi ko 170 ari nto ku 1000 batubwire ngo abatsinze bize he abatsinzwe bize he turebe twisesengurire

  • Ikibazo ntabwo kiri kuri aba baforomo na MINISANTE gusa, ahubwo ni rusange kandi gishingiye ku ireme ry’uburezi ubwaryo. Abantu biga nabi, abandi ugasanga bagiye kwiga muri kaminuza ibintu batigeze bategurirwa na rimwe mu mashuri yisumbuye, abandi bakarangiza amashuri yabo bakopera, babakorera za devoirs / homeworks / assignments kugeza n’aho bandikisha ibitabo barangije amashuri makuru, etc.
    Urebye aho ibizami bikorwa mu mucyo hose uzasanga abantu batsindwa bikabije ahubwo hakaza ibindi byo kubahengekera, wenda akaba aribyo byananiranye kuri abo baganga. Wajya mu ibaruramari n’icungamutungo, wajya mu butabera, wajya mu bwubatsi, ikibazo ni rusange, ari nayo mpamvu hakenewe ingamba rusange. Wa mugani w’Umwami Mutara Rudahigwa, abo badepite na guverinoma nibareke kureba Gitera ngo babe ariwe bica, ahubwo barebe ikibimutera….

  • uwambuwe nuwazi ntata ingata
    Ni akarengane mugirira abo baforomo.ntimushaka ko abantu bazamuka mushaka ko baguma ari abacakara banyu

  • Imana Yo mu ijuru ibicishije muri Kagame nibo bazarangiza Iki kibazo. Naho NCNM ni Abajura. Minisante ibonamo umusaya.mureke Dutegereje. The wind of change uzagera Aho ukore ibyawo. Nyakubahwa perezida Tamara!!. Kuki ahandi muzindi ngaga Ibi bintu bitabamo? Na Medecin kuki batagira Ibi bibazo?

  • Ibi ni ibibazo byigize Rwiziringa, franchement parlant Dr NDIMUBANZI arabizi ko atari umunurse ntabe na Paramedical personnel; we na former minister bari mu bashyizeho ingaga z abakora ubuvuzi: NCNM and RAHPC, inyungu bakuramo barazizi; ubujura bukorerwamo barabuzi. Gusa nta kitagira iherezo.

    Wowe Zizou, nkubaze ugira permis de conduire???? Uburyo ibizami bya Permis byakorwagamo n akavuyo karimo urakazi?? ubu se ko byakosotse bigafata umurongo…
    Wamara Four years wiga unakora stages mu bitaro bya Leta ku barwayi; mu kurangiza ugakora Jury Pratique ukayitsinda, then ngo Council nayo iguhaye examen urayitsinzwe??? MENYA KUVUGISHA UKURI, 85% y abacandidats iyo itsinzwe aba ari ikibazo; gusa bizagera aho bigere ku ntore izirusha intambwe, muzarya iminwa.

    tks

  • ruswa, ubukomisiyoneri nibyo biri murugaga rw’abaforomo, muri bariya 171 abasaga 100 batanze hagati ya 200.000 Na 300.000, ibi byose mfititiye gihamya.

    Munkundire mumpera z’uyu mwaka nsashyira hanze igitabo nise “My career in troubles” cyivuga Kandi gikubiyemo ubuhamya ku ngaga zishamikiye kumirimo ikorerwa kwa muganga.

    NCNM muri etude nakoze nayigaragaje kuri pages 23 zose harimo ubuhamya bwa bamwe mu baforomo(nshimira cyane kuba baremeye kugaragaza ibibazo bahuye nabyo) bavuze inzira igoranye banyujijwemo kugirango bagere mumwuga. Ruswa muri NCNM itangwa muburyo bw’ubuhanga cyane aho bashyizeho abakomisiyoneri babagezaho abashaka icyangombwa kibinjiza mu mwuga.

    Mu 2015 hari bamwe mubakoze ikizami bagiye kugikora bagifite bari batanze amafaranga bayaha abakozi ba NCNM.

    Kuva UMUKURU W’IGIHUGU yakuraho amafaranga abashakaga kwinjira mumwuga bacibwaga, ubuyobozi bw’urugaga bwakoze ibishoboka ngo bushakishe ahantu ariya mafaranga agomba kuzava, ibi byose nabyanditseho.

    Igihe cyo kuzamurika iki gitabo muzankundire muze gusobanukirwa iby’amanyanga akabije y’ingaga cyane cyane urw’abaforomo, nabo nzabatumira kuko ntazavuga amazimwe.

    Byose bizagarukwaho muri “My career in troubles”.

    Ibitekerezo byawe birakenewe, wanyandikira kuri e-mail.

    KUBWIMANA Innocent
    E-mail : [email protected]

    • Iki gitabo kizaba kiryoshye.Uretse ko batazakwemerera ko gisohoka.Uzaba ubireba.

    • Uri aho uratera icyocyere gusa ngo wanditse igitabo! Mujye mwiga kandi mwigire kumenya atari ugushaka amaramuko. Ntabwo ushobora kwiga Indimi muri secondaire, ngo muri bachelor wige social sciences, hanyuma nubona ko bidafite akamaro ku isoko, wikoze hakurya muri Congo cg Kabale muri week end; nyuma y’imyaka 2 uze usakuza ngo ufite degree ya nursing nibaguhe abanyawanda bo kuvura. Twe abantu bajya kwa muganga twivuza cg tujyanye abana twarumiwe, twumijwe n’ubuswa bubaranga, ari aba nurses, aba doctors, abatanga imiti, ababyaza,…Biteye isesemi pe !

      Igitabo niba niba waracyanditse kikaba kirimo ukuri, bazagisoma bakosore ibyo ubanenga, ariko niba harimo amazimwe, bazakujyana mu nkiko.

      Hagati aho kosora iriya title “MY CAREER IN TROUBLES”, ntabwo ijambo TROUBLE rijya mu bwinshi: iriya “S” yikureho. Wasanga nabyo bifitanye isano n’imyigire yawe.

      • za ndimi warwanyaga iyo kumenya ko arizo zatumye umenya ko trouble utajya mu bwishi njye mpamya ko nta somo ritagira akamaro

        • @ uwayo

          Ariko nta wize idimi uvura cyangwa ukwiye kumva yavura abantu!!!

          • wamubonye he utarize Ubuvuzi uvura
            icyo ntakwemera ni ukuvuga ko uwize ibindi atakwiga Ubuvuzi muri university ese iyo umuntu ageze university ntabwo afata,ubuse abize ubwarimu ko biga Biological muri KIE ese mu buforomo habamo buhanga ki muretse kumbeshya
            ni gute uwize imyaka 3 muri Secondaire(n’ururimi yigamo atarwumva neza) yafatwa nk’uwafashe ibintu kuruta uwize imyaka 4 muri kaminuza nibura ko we yabaga yaramaze guca akenge ibyo ni ukubogama kudafite ishingiro pe kuko Wenda wambwira uti uwize tronc commun yize biologie nonese ninde wize indimi atarize tronc commun ??????

        • @ uwayo

          Ariko nta wize indimi uvura cyangwa ukwiye kumva yavura abantu!!!

      • Umbaye kure ngo ngukore mu ntoki! Aya mashuri y’ibigoroba yadutse buri wese ashakisha igipapuro niyo agiye kudukoraho. Umuntu ukora mu murenge i Muhanga akakubwira ngo nimugoroba yiga i Goma kandi iminsi yose y’icyumweru umubona mu kabari. Byarangira ngo ntibashaka ko aba umuforomo kandi abifitiye “Impamyabushobozi”!!! Mugabanye ubunebwe, mwige, niba mutabishoboye mugabanye urusaku.

      • @Mukaneza, ndabona ari wowe utazi ururimi.Ijambo “trouble” rijya mu bwinshi “troubles”.Mbere yo kwandika no kwishongora ujye uca bugufi ubanze ukore iperereza. Hari inkoranyamagambo ku mbuga za internet.

        • Nibyo ijambo “Trouble” rishobora kujya amu bwinshi rikaba “Troubles”, ariko muri iyi title y’igitabo cye, ntabwo bikwiye ko ijambo “trouble” rijya mu bwinshi. iriya “s” igomba kuvaho. Wumvise wowe wize ikigoroba.

          Uwababona mwanigirije amakote, cravate na Samusung

      • urumusazi ibyo uvuga ntubizi ariko bizajya ahagaragara bamwe ayo bariye bazayaruka harya ngo ntimushaka abaswa bajya kwica abaturage harya abajyanama bubuzima bize amashuri angahe ko birwa babajomba inshinge se ko mutavuga mwarangiza mukarwanya aba nurse haruwababwiye ko umu nurse abaga ko umu nurse akora ibyo docter yanditse ese nkubaze murwanda dukeneye theory cyangwa dukeneye pratic nigute uzigisha umwana imigezi yo muri afrique nurangiza numuha ikizami umubaze imigezi yo muri asia??turabizi neza kagame wacu nibimugeraho azabikemura kandi neza ibibera murugaga rwabafromo nagahomamunwa baba bahaze amafranga yabaturage buretse haruzayabarutsa nuko igihe kitaragera

  • Ese umuntu amara imyaka irenga 20 avura abanyarwanda nta kosa atazi ibyo akora?
    Ubu n’uburyo bwo guca intege abakozi bataretse ni kubapyinagaza.Amahirwe n’uko dufite umubyeyî ushyira mu gaciro akarenganura abarengana.Imana ikomeze imuhe kuyobora uru Rwanda.H.E.turagushyigikiye!!!

  • Ubu ni uburyo bwogutuma abana b’u Rwanda bari barigiriye amahirwe yo kwiyigira umwuga basi wari ukibonekamo akazi nabo bakomeza gushyirwa hasi kabisa. Udafite koko niwe urimirwaho uburimiro ndemeye uzi agafaranga utanga kugira ngo utsinde icyo kizamini nibajyane nubundi byose nibyabo ntakundi. Ariko bazarya kugeza ryari kweli?

  • Wenda gukora ikizamini reka mbihe 30% ya logique ariko se mwabantu ko mwize mugasoma kandi mukaba mukunda Igihugu,ariya mafaranga”MAMA NIBA NGO YITWA VALIDATION OF LICENCE??? yakwa buri mwaka abasanzwe bakora akazi kandi batsinze icyo kizamini muri gukangisha, ubwo nayo afitanye isano no gusigasira ubuzima bw’abanyarwanda? Ubu se abacamanza baba bacira abantu imanza nabyo ko bitoroshye gukatira ununtu burundu wibeshye!!!!bo ko nta bizamini nk’ibyo babanza gukora ngo bobone licence yo kuba Abacamanza.

  • Ababona ko barengana batuze kandi basenge Imana bayereka ikibazo nta buryarya. Muribuka ko hari umuyobozi wigeze kuvuga ko u Rwanda ari rutoya bityo ko ngo abanyarwanda bataruturanama ngo bishoboke. Nyamara byari ukubeshya,kuko H.E yakoze kuburyo abantu babana neza kandi bigashoboka. Muribuka kandi ko abanyonzi bari baraciwe mu mihanda imwe n’imwe ngo ntibyashoboka ko bakandagiza amagare yabo muri kaburimbo yo muri KIGALI, nyamara H.E aho amenyeye ikibazo akagisesengura, yerekanye ko ikibazo atari igare mu mugi kuburyo abantu bose bagendera muri kaburimbo ya KIGALi birashoboka. Nshuti rero, nimusenge nta buryarya, kuko namwe umunsi umwe H.E azamenya ikibazo cyanyu kandi igisubizo azagitangaho muzacyakire neza kuko atajya arenganya. Yakemuye byinshi byari birenze n’icyo kibazo muvuga. Uwiteka amukomereze imigisha.

    • Iyi ni “Personality Cult” urimo ukwirakwiza. Abashinzwe kuyobora abandi bagombye kujya bakemura ibibazo abo bakorera bafite batarindiriye ko bigera kwa President, kuko siwe uzikorera imizigo yose y’abanyarwanda.

      Mu gihe imyumvire yanyu itarahinduka, ariko cyane cyane imyumvire y’abarengana (nk’iyi yawe), mugahora mutegereje umuntu umwe ko ariwe uzabakemurira ibibazo byanyu muzabihorana hamwe n’amaganya kuko nawe agira priorities, hari igihe ibyo bya NCNM biba biri hasi kuri list y’ibyihutirwa akazibigeraho mandate ye yararangiye muri 2024. Mbega ubujiji, iyaba bwagurishwaga mwari kuba muri abakire !

      • Ibyo uvuze ni ukuri 100%. Ntabwo ibibazo bizakemurwa no kwirirwa mutabaza HE, buri wese anogeje ibyo asabwa gutunganya ntitwagira izo rwaserera zose kandi nibwo buryo bwiza bwo kumufasha kurangiza inshingano ze ziremereye aho kumugerekaho ingaruka z’ubunebwe twashyize imbere.

        • Navuze ngo abumva ko barengana, (baramutse bahari) ntabwo nemeje kuko nihagira ababicukumbura aribo bazatubwira ibyo aribyo. Ese Tindo na citoyen mwaba mushidikanya ku kuba hari ibibazo byari byarabaye akarande mu bigo bimwe n’uturere, ariko HE yabimenya bigahita bikemuka. Gusa byaba byiza koko ababishinzwe babikemuye bitarinze ko bizagera iyo hose. Ese tureke kwisabira abayobozi bacu kubikurikirana, mu gihe mu barenga 1.000 bize neza kandi mu Rwanda, haburamo na 10% batsinda ibizamini bya NCNM? Erega aba bataka ni abana b’igihugu. Niba dufite abarimu bashoboye koko bafite na programme NCNM ivuga ariko abanyeshuri bagatsindwa kariya kageni, ikibazo nticyaba ari abanyeshuri bonyine nk’uko NCNM yabyumvikanishije. Ababishinzwe bazatubwira.

  • za ndimi warwanyaga iyo kumenya ko arizo zatumye umenya ko trouble utajya mu bwishi njye mpamya ko nta somo ritagira akamaro uti uwize ubwarimu ntakige ikiganga nonese ko ushaka ko abize biochimie biga ubuganga baba barigishijwe nande atari umwarimu

  • Wenda gukora ikizamini reka mbihe 30% ya logique ariko se mwabantu ko mwize mugasoma kandi mukaba mukunda Igihugu,ariya mafaranga”MAMA NIBA NGO YITWA VALIDATION OF LICENCE??? yakwa buri mwaka abasanzwe bakora akazi kandi batsinze icyo kizamini muri gukangisha, ubwo nayo afitanye isano no gusigasira ubuzima bw’abanyarwanda? Ubu se abacamanza baba bacira abantu imanza nabyo ko bitoroshye gukatira ununtu burundu wibeshye!!!!bo ko nta bizamini nk’ibyo babanza gukora ngo bobone licence yo kuba Abacamanza kandi nawo ni umwuga ukora kubuzima bw’abantu.

  • NTEKEREZA KO IKIZAMINI GITSINZWE NA BOSE NTICYABA ARI IKIZAMINI KANDI MURI ABO BAGIKORA HARI ABABA BARIZE UBWARIMU,UBUFOROMO ,VETERNAIRE,….HAR N’ABABA BARIZE ZA CONGO BAKARANGIZA BADAKANDAGIYE MU ISHURI AHUBWO MINISANTE NA NURSING COUNCIL BABANZE BAREBE ABAKWIYE NAHO UBUNDI KUBA BEMERA KO BAKORA BARIZE NABI NIBO BABITEZA.

    IKINDI ABATSINWE BARI BARI MU MASHURI BO BASUBIREMO AMASOMO UBUTAHA BAZATSINDA KUBERA HARI IGIHE UBA WARAMUTSE NABI

    NAHO NKUKO KIMONYO YABIVUZE UMUNTU W’UMUHANGA NIWE UBA WIFUZA KO YAKUVURIRA UMURWAYI WA WUNDI UTAZI NO GUFATA IGIPIMO SE YAKUMARIRA IKI???

  • Nanjye numva bitari mu inshingano za Council to assess learning outcomes!Ubwo se MINEDUC urahare rwayo ni uruhe?Ese uku gutsindwa gutya ntibyaba biterwa ni uko wenda iyi Council yaba ifite ibipimo by’umuvuzi nyawe(Required healthcare standards)yibitseho ubwayo zikaba zitazwi,noneho MINEDUC nayo ikagira National Qualifications Framework,ari nazo amashuri ashingiraho akora integanyanyigisho,nyuma Council igashingira kubyayo muby’ukuri bitazwi itanga ibizamini bigoye kuriya!Murebe neza ahaba hari ikibazo.Mbona harabuze imikoranire ifututse hagati ya Council,MiINEDUC n’amashuri yigisha ibijyanye n’ubuvuzi.

  • Ibi bintu byatangiranye na diplomes zitwaga “merci Kagame” muri 1995, haba hajeho ibyo kwiga ikigoroba, haza ibya candidats libre, haza ibyo kwandikisha memoires muri prison, hakurikiraho za shops za ULK, UNILAK, UNATEK, UNI, UNI, haza ibyo kunyarukira Bukavu na Kampala ukaza wibitseho degree…Abantu twese tubireba tukumva ari sawa sawa.

    Uyu munsi dore tugeze aho buri wese ari abayobozi n’abayoborwa turimo kurwana urugamba rwitwa “IREME RY’UBUREZI” tutumva n’cyo aricyo. Bigeze aho abadepite babaza ngo kuki abaganga mubaha exam ikomeye bagatsindwa ari benshi…!

    Ba uretse gato aba basaza bize ikiganga muri za 1970’s bamare kujya muri pension cg kwitahira maze urebe ko bidasigara ari agatogo. Mbiswa ma ! Ngo akabigira kabizi karya imboga karika umutisma.

  • LETA yahaye inshingano zisa Minisiteri ebyiri. MINEDUC MINISANTE biri gukora inshingano imwe bihuriyeho. Ibi byose niho biva kereka nibatandukanya izo duties.

    MINISANTE ikwiye kuba abajyanama kuri MINEDUC, kugeza naho irengera igatanga ibizami! Ni akavuyo Guverinoma ikwiye gukuraho cyangwa se imwe murizo bazayambure amashuri bayihe iyindi.

  • noneho murwanda ntabazongera gupfira kwa
    Muganga pe birakemutse bazanye inzobere zizi gutsinda choix multiple

  • MUREKE NATWE ABARIMU TURYE KU GAFARANGA AHUBWO BADEPITE EXAME IVEHO DUTORE UMUSAZA!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Iyi Consol irakabije
    Kubera objectif yo gushaka kugwiza amafranga ntibakwemera ko abakora ibizamini batsinda ari benshi cyane, ntibyakunda. Nawe se; Gukora kiriya kizamini ni ukubanza gutanga akayabo k’amafranga, gusubiramo ikizamini bavuga ko uba watsinzwe ni ukubanza gutanga akayabo k’amafranga, Kuzongera gusubiramo cg kwongera gusaba gukora ikizamini ni ukubanza gutanga akandi kayabo k’amafranga. Ubundi se babaho bate ko ari ukwihangira imirimo bakangisha abantu kubakura ku isoko ry’umrimo. Icyakora Leta yacu yari ikwiye kurenganura abaforomo kuko birakabije.

Comments are closed.

en_USEnglish