Rubavu: Abamotari barasaba ko ibyanyerejwe n’ababayoboraga,begujwe, bigaruzwa
Nyuma yo kweguza uwari umuyobozi w’ihuriro ry’Amakoperative y’abatwara moto mu karere ka Rubavu kubera imicungire mibi no kunyereza umutungo, Abamotari muri aka karere barasaba ko n’umutungo wabo wanyerejwe wagaruzwa.
Igenzura ryakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’amakoperative (Rwanda Coperatives Agency,RCA) ryagaragaje imicungire mibi n’inyerezwa ry’amafaranga abarirwa muri miliyoni 12 mu ihuriro ry’amakoperative y’abamotari ba Rubavu ryitwa UCOTAMRU, byatumye uwari umuyobozi waryoyeguzwa.
Amwe mu makoperative y’abamotari ngo yakoraga uko yishakiye, gutanga nabi imisanzu, kudashyira imisanzu yatanzwe kuri Konti n’ibindi…
Havugwa kandi inyubako y’ihuriro ngo yaguzwe miliyoni 52 ariko Abamotari bakavuga ko ari amafaranga y’umurengera kuri iyo nzu ahubwo andi yanyerejwe. Bagasaba ko bikorwaho iperereza.
Aba bamotari nubwo ngo basanga igenzura n’impinduka byaratinze ukurikije igihe bavugiye imicungire mibi mu ihuriro ryabo, ngo bishimiye ko hari icyakozwe gusa ngo gukuraho ubuyobozi bwariho ni kimwe no kugarura umutungo wanyerejwe ni ikindi babona gikenewe.
Christine Mukakiramba ushinzwe ubugenzuzi bw’amakoperative muri RCA, avuga ko amakoperative yashyiriweho guteza imbere abanyamuryango atari ubuyobozi bwayo.
Avuga ko mu bugenzuzi bakoze basanze amafaranga yagiye akusanywa ataragejweje ku ma konti yak operative ariko baniyemeje ko ayo mafaranga bazayagarura akaza akaba umutungo wa rusange.
Ati “koperative iberaho abanyamuryango, inyungu ikaboneka kuri bose ntiberaho ngo umuntu akore ashyira mu mufuka iby’abandi”
Gafora Sentibagwe wahoze ari umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abamotari aha i Rubavu yakiriye anemera kuvanwa ku buyobozi yari amazeho imyaka itandatu, gusa ngo yaragambaniwe.
Sentibagwe ati “hirya no hino bavugaga ko nanyereje amafaranga {ariko} imbogamizi nahuye nazo ni abayobozi b’amakoperative kuko nibo bafataga ibitabo bakajya kwishyuza. Imyaka itandatu twabanye ndabashimiye cyane”
Ihuriro ry’abatwara moto mu karere ka Rubavu (UCOTAMRU) rigizwe na koperative 12 abayobozi bayo nibo batorwamo ab’ihuriro.
Nyuma yo kwegura kw’aba bayobozi hashyizweho ubuyobozi bw’inzibacyuho bwasabwe gutegura amatora mu gihe kitarenze imisi 10.
KAGAME K. Alain
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ijambo ‘kweguzwa’ dukwiye kurireka. Ryumvikana nabi.
Comments are closed.