Digiqole ad

Africa yose igiye kuva muri ICC? Gambia nayo yayivuyemo

 Africa yose igiye kuva muri ICC?  Gambia nayo yayivuyemo

Perezida wa Gambia Al Hadji Yahya Jammeh yashinje kenshi ibihugu by’Iburengerazuba guhemukira ibindi bihugu kandi ntibikurikiranwe

Gambia yatangaje ko ivuye ku masezerano ashyiraho Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha irushinja gukurikirana no gusebya cyane cyane Abanyafrica gusa.

Perezida wa Gambia Al Hadji Yahya Jammeh yashinje kenshi ibihugu by'Iburengerazuba guhemukira ibindi bihugu kandi ntibikurikiranwe
Perezida wa Gambia Al Hadji Yahya Jammeh yashinje kenshi ibihugu by’Iburengerazuba guhemukira ibindi bihugu kandi ntibikurikiranwe

Umwanzuro wa Gambia ukurikiye uwa Burundi na South Africa, ibihugu biherutse nabyo kuva mu byemera uru rukiko.

Sheriff Bojang Minisitiri w’itangazamakuru muri Gambia yatangaje kuri Televiziyo y’igihugu ko uru rukiko rukoreshwa gusa mu gukurikirana abayobozi ba Africa ntirukurikirane ibyaha by’abayobozi b’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi.

Yavuze uburyo uru rukiko rwanze gukurikirana Tony Blair ku byaha by’intambara muri Iraq.

Ati “Hari ibihugu byinshi by’iburengerazuba, nibura 30, byakoze ibyaha by’intambara ku bihugu byigenga n’abaturage babyo kuva uru rukiko rwajyaho, ariko nta na kimwe bigeze bakurikirana.”

Yatangaje ko Gambia ivuye muri uru rukiko rwitwa mpuzamahanga  ariko nyamara ngo ari urwo gukurikirana abanyafrica.

Gambia imaze igihe igerageza ngo uru rukiko rubaze ibihugu by’Iburayi impfu z’ibihumbi by’abantu b’abimukira bapfira ku nkombe z’ibihugu byabo ariko ntacyo yagezeho.

Iyi iraba inkuru y’urucantege ariko kuri Fatou Bensouda umushinjacyaha mukuru w’uru rukiko wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Gambia.

Mu 2013, Gambia yivanye mu muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza ivuga ko uwo muryango ari ubundi buryo bw’ubukoloni.

Muri week end ishize, uru rukiko mpuzamahanga rwasabye u Burundi na South Africa gusubira ku myanzuro yabo.

Sidiki Kaba umuyobozi w’inteko y’ibihugu byemeje uru rukiko yasabye ko u Burundi na South Africa byisubiraho bigafatanye n’ibindi bihugu guca umuco wo kudahana biciye muri uru rukiko.

Kugeza ubu ariko nta bushake na bucye bwo gusubira ku cyemezo ibi bihugu byafashe, ndetse ibihugu bya Namibia na Kenya nabyo byatangaje ko bishobora kuva mu byemera amasezerano ya Roma ashyiraho uru rukiko.

Sidiki Kaba we yavuze ko ibyemezo by’u Burundi na South Africa bishobora gutuma n’ibindi bihugu byinshi bya Africa biva muri uru rukiko.

Kugeza ubu ibihugu 124 ku isi nibyo byasinye ku masezerano ya Roma yemera uru rukiko bikaba n’ibinyamuryango byarwo.

Kugeza ubu ariko kandi uru rukiko rumaze gukurikirana abantu 39 (bose ni abanyafrica) barimo Joseph Kony wo muri Uganda, Perezida Omar al-Bashir wa Sudan, Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, uwari Perezida Muammar Khadaffi wa Libya n’uwari Perezida Laurent Gbagbo wa Cote d’Ivoire.

Hari ibihugu byasinye amasezerano ya Roma ariko bitarayashimangira ngo byemere kuba ibinyamuryango by’uru rukiko muri byo harimo nka Angola, Cameroon, Iran, Jamaica, Maroc, Mozambique, Uburusiya, Syria, Ukraine, UAE, Zimbabwe…

Hari ibihugu byasinye ayo masezerano ariko ubu byamaze kuvuga ko bitazayashimangira ngo byemeze uru rukiko, ibyo ni Israel, Sudan na USA.

Hari ibindi bihugu 41 (biba no muri UN) byo bitigeze bisinya aya masezerano ya Roma bitanemera uru rukiko, muri byo harimo nk’Ubushinwa, Ubuhinde, Cuba, Ethiopia, Iraq, Indonesia, Libya, Malaysia, Qatar, Singapore, Vietnam, Togo, Turkiya n’u Rwanda.

Josiane Uwanyirigira
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • ICC ishyigikiye umuco wo kudahana, iyo iza guhana inkozi z’ibibi zose itabogamye byari kuba ari byiza. Birirwa muri media ngo baharanira democracy ariko nta democracy ya ICC kuko Igihe cyose uvuga ibinyuranye n’imikorere uba uri igisambo ndetse uba uri inkozi y’ibibi kuruta uwerura agashyira mu bikorwa! Kuvamo birakwiye kuko ntacyo kubamo byamaze!

  • urwo rukiko wagirango rwashyiriwe ho abanyafurika gusa.Nonese nkubwo rwagiye kuburanisha Kadafi gute kandi igihugu cye kitari membre warwo?

  • Uzumve bajya kuburanisha ba gashozantambara zo mu bihugu by’abarabu! za Syria na Yemen babihinduye umuyonga, abaturage bacitse ku icumu barahunga (n’ubwo babima n’ubuhungiro… Ubwo se ko abo baturage ubwo butabera butabareba ni uko ba badafite uburenganzira nk’ubw’abandi? Isi we! Njye sinanze ko abantu babazwa amabi yabo (ni na byiza cyane) ariko ni bikorwe buri wese ajye munsi y’amategeko, bitabaye ibyo izo nkiko bazisubize uwazizanye ashake undi mubumbe azijyanaho.

  • Ubwo se ubutabera bukora nk’uburimo abafite immunite judiciare ni butabera nyabaki? Ndabona ari nka bimwe bya droit de veto muri UN …hhhh

  • yewe Afrika warakubititse, uzibohora ryari?
    Uwasenye Irak, Libya,yemen,syiria,Somaliya,Uwakoze Genocide yo muri Algeriya Igihe barwaniraga ubwigenge bakica miliyoni 2 z’abanya Ageriya,akajya muri Vietnam agakora indi Genocide ya miliyoni zitabarika, akongera agakora iyo mu Rwamda arimbura miliyoni irenga ho ibihumbi magana. yaburanishijwe he ? ni ryari yigeze abyemera wenda ngo anasabe isi imbabazi nubwo ntacyo twamutwara.
    UN,ICC, n’andi mashami ya UN yose gahunda yabyo nu kutugira ingaruzwa muheto zabo.
    AFRIKA WE,NTA JORO RIDACYA, HARI IGIHE UZIGENGA.

Comments are closed.

en_USEnglish