Digiqole ad

Merkel yisubiye, ati “Kwitandira ntibikwiye hano”

 Merkel yisubiye,  ati “Kwitandira ntibikwiye hano”

Kwitandira bya Kisilamu bishobora guhita bihagarikwa mu Budage hose

Angela Dorothea Merkel, chancellor w’Ubudage yatangaje kuri uyu wa kabiri ko kwitandira bikorwa n’abagore b’Abasilamu bidakwiye mu Budage, biraganisha ku kubica burundu nubwo mbere yari yaravuze ko abona ari uburenganzira bw’aba bagore.

Kwitandira bya Kisilamu bishobora guhita bihagarikwa mu Budage hose
Kwitandira bya Kisilamu bishobora guhita bihagarikwa mu Budage hose

Merkel uherutse kuvuga ko ashaka kuyobora Ubudage kuri manda ya kane yavuze ko guhagarika bene kuriya kwitandira byakorwa aho bishoboka bikurikije amategeko anavuga ko kwitandira wipfukiranye byo bidakwiriye mu Budage.

Mu burayi hamaze igihe hari icyoba cy’ibikorwa by’iterabwoba n’umwuka w’urwango ku bo mu idini ya Islam n’abandi babona ko bamburwa uburenganzira bumwe na bumwe cyangwa bose bareberwa mu ishusho y’iterabwoba.

Ikinyamakuru Bild kivuga ko ubwo yavugaga aya magambo Angela Merkel mu ihuriro ry’ishyaka ayoboye rya Christian Democratic Union yahise ahabwa amashyi.

Merkel kandi yavuze ko Ubudage butazongera kwakira impunzi nyinshi nk’izo bwakiriye umwaka ushize.

Umwaka ushize iki gihugu cyakiriye impunzi 890 000 kubera umwanzuro wo kubaha ikaze wafashwe n’uyu mugore muri Nzeri 2015 kubera impunzi zari zaraheze muri Hongria.

Umwanzuro we ariko wababaje abadage benshi ndetse n’abo mu ishyaka rye rya Christian Democratic Union byanatumye babona amajwi macye mu matora y’abayobozi muri uyu mwaka.

Merkel muri iyi nama yari yahuje abo mw’ishyaka rye yagize ati “Ibintu nk’ibyabaye umwaka ushize, ntibishobora ntibinakwiye gusubira.

Muri uyu mwaka, Merkel ari mu bakinnye politiki ikomeye kugira ngo Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wumvishe Turkiya kwemera kwakira impunzi nyinshi nayo igahabwa akayabo k’amafaranga.

Mu burayi muri iki gihe haba ubwoba bwa hato na hato cyane ahahurira abantu benshi ko hakorerwa ibikorwa by’iterabwoba kubera ibyagiye biba mu minsi ishize mu Budage, Ububiligi n’Ubufaransa.

Merkel ari kwiyamamariza kongera kuyobora Ubudage kuri manda ya kane
Angel Dorothea Merkel ari kwiyamamariza kongera kuyobora Ubudage kuri manda ya kane

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Uyu mugore bamwihanganire bamwumve kuko buriya rwose nawe siwe ni pressure iva mu baturage ba Germany mbese nkakumwe abayahudi bakomeje guhata pilato ngo nareke Yezu abambwe.uyu mugore ni intwali iyaba ari ku giti cye yari kubareka bakitandira ariko urumva agomba kumvira rubanda nyamwinshi niba ashaka kongera gutorwa.nibamwumvire bareke kwitandira ahubwo bamushimire kuko yarabaretse abaha ubuhungiro.ninde wundi wabikoze?Merkel rwose nzagusengera uzongere utorwe kuko uri mu ba politicians bake bagifite ubumuntu.

Comments are closed.

en_USEnglish