Digiqole ad

Miss Rwanda na Miss DRCongo mu bufatanye muri MissWorld?

 Miss Rwanda na Miss DRCongo mu bufatanye muri MissWorld?

Jolly Mutesi Miss Rwanda 2016 na Andrea Moloto Miss DRCongo 2016 bari mu itinda ry’abakobwa 117 bari guhatanira ikamba rya Miss World 2016, nk’abakobwa baturuka hamwe bagaragaye bari kumwe bishimanye bisa n’aho bari gufatanya mu bikorwa runaka mu irushanwa.

Bamwe mu bakobwa bahagarariye Africa muri Miss World i Washington
Bamwe mu bakobwa bahagarariye Africa muri Miss World i Washington, uwambaye ipantaro yera ni Moloto wa DRC na Miss Mutesi w’u Rwanda ibumoso bwe

Aba bakobwa baherutse gukora irushanwa ryo gutegura amafunguro, byakozwe bashyizwe mu matsinda y’imigabane baje bahagarariye.

Muri iri rushanwa itsinda ry’abo muri Caraibes nibo bateguye ifunguro ryaryoheye cyane abakemurampaka.

Muri iri rushanwa rya 2016 harimo kurushanwa mu bintu binyuranye bizatanga amanota ku uzegukana ikamba rya Nyampinga w’isi. Muri byo harimo; kwerekana impano, kugaragaza imyambaro n’intambuko (modeling), kwiyerekana mu myambaro yo kumazi, gukoresha imbuga nkoranyambaga n’amaro k’uburanga bafite.

Nko mu kurushanwa kumurika impano uzatsinda aka gace azahita yitwa Miss Talent ahite yinjira muri 20 bazagera kuri Final.

Kugeza ubu muri aka kiciro 10 bamaze kwigaragaza kurusha abandi nta uwavuye muri Africa urimo ni abo muri; Canada, Chile, Croatia, Hungary, Latvia, Malta, Mongolia, Philippines,  Pologne na Ukraine.

Miss Rwanda ahagarariye u Rwanda ku nshuro ya mbere igihugu cye gitumiye muri iri rushanwa, Miss DR Congo ahagarariye igihugu cye cyaherukaga muri iri rushanwa mu 2008.

Ibihugu byabo nibyo bisa n’ibishya mu irushanwa.

Africa ihagarariwe na; Botswana, Cote d’Ivoire, DR Congo, Egypt, Equatorial Guinea, Ghana, Guinea-Bissau, Guinea, Kenya, Nigeria, Rwanda, South Africa, South Sudan, Tanzania, Uganda.

Uzegukana iri rushanwa rya 66 rya Miss World azamenyekana tariki 18 Ukuboza 2016 i Washington DC muri Leta ya Maryland. Azahita ahabwa ikamba na Mireia Lalaguna wo muri Espagne ufite iri Kamba ubu.

Mutesi na Moloto bari kumwe mu irushanwa ibihugu byabo birimo kimwe ari ubwa mbere ikindi kitaherukaga
Mutesi na Moloto bari kumwe mu irushanwa ibihugu byabo birimo kimwe ari ubwa mbere ikindi kitaherukaga

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • dusigaye turushwa ubwiza nabacongomani nagahomamunwa pe

  • niba bo nta kata zihaba se twabuzwa niki

  • Eeeeeeeeehhh,mbega mbega Moloto shahuu,ewana abanyarwanda tuve ku bintu hari abaturenze

    • Baturanze iki?

  • Mperuka abanyarwanda biyemera ngo nibeza ubu se murabona uyu miss DRC ataruta kure Jolly!!!!!!!

  • Ntamuruta pee

  • arega muri congo abakemurampaka baho nabantu bafite cash nta bya ruskwa bafata niyo mpamvu amurusha kure byarikuba byiza iyo batoranya wa mwana wi musanze kuko ari mwiza kurusha jolly nizereko mwiboneye noneho difference yo gutora utabikwiye allez y la kinoise

  • Ndabona Jolly wacu azamwigisha kwitukuza nezaaaaaaa!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish