Johnny McKinstry yasabye gusimbura Avraham Grant muri Ghana
Nyuma yo kwirukanwa mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Umutoza w’umunya- Irlande y’amajyaruguru Johnathan McKinstry yasabye akazi muri Ghana ngo asimbure Avraham Grant wayitozaga.
McKinstry yatoje ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi kuva tariki 20 Werurwe 2015 ayitoza mu marushanwa atandukanye harimo; gushaka itike y’igikombe cya Afurika, gushaka itike y’igikombe cy’isi, CECAFA n’igikombe cya Africa cy’abakina mu bihugu byabo CHAN 2016 u Rwanda rwakiriye.
Uyu mugabo bita ‘Johnny’, yirukanwe tariki 18 Kanama 2016, ashinjwa umusaruro muke n’abayobora umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, na Ministeri y’imikino.
Ubu amaze amezi atatu nta kazi afite.
Johnny myaka 31, yatangarije Umuseke ko yamaze gusaba akazi ko gutoza ikipe y’igihugu ya Ghana.
“Buri mutoza ku isi yifuza iterambere, nabanje gutoza Sierra Leone nyuma nza mu Rwanda, igihugu kiza nshima kuko twageranye kuri byinshi birimo kugera muri ¼ cy’amarushanwa ya Africa (CHAN) bwa mbere mu mateka y’u Rwanda.
Hari ibitaragenze neza turatandukana, gusa iteka mpora mparanira iterambere. Nasabye akazi mu ikipe y’igihugu ya Ghana, ubu ntabwo iri kwitwara neza kubera impamvu zitandukanye ntekereza ko hari icyo nayifasha, kandi nayo yateza imbere umwuga wanjye kuko ni ikipe ikomeye.” – Johnathan McKinstry
McKinstry yatubwiye ko umunya-Israel Avraham Grant wayitozaga ari inshuti ye, aramutse ahawe akazi yamugira inama zamufasha kugera ku ntsinzi kuri iki gihugu gikomeye muri ruhago ya Afurika.
Aka kazi agahanganiye na Jean-François Loscuito watoje Rayon sports igihe gito na Sunday Oliseh wari umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu ya Nigeria.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW