Ibiciro by’amazi n’amashanyarazi MU CYARO byagabanyijwe

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro cyatangaje kuri uyu mugoroba igabanuka ry’ibiciro byamazi n’amashanyarazi mu bice by’icyaro. Ibiciro byagabanutse ku kigero cya 51% naho ijerikani y’amazi igabanywa ku kigero kiri hagati ya 12 na 50%. Mu cyaro abaturage mu ngo zabo bakoresha amashanyarazi atarengeje 15Kilowatt ku kwezi ubu igiciro gishya […]Irambuye

Gen Kabarebe – “{Rubyiruko} ntimukabe imfungwa z’amateka mutagizemo uruhare”

Gabiro – Kuwa mbere ba Minisitiri Philbert Nsegimana, Julienne Uwacu na Francis Kaboneka bahaye ibiganiro byiganjemo ubuhamya itorero ry’urubyiruko 754 ririmo abiga n’abatuye mu mahanga. Kuri uyu wa kabiri Minisitiri w’ingabo General James Kabarebe nawe yahaye ikiganiro uru rubyiruko kiganje cyane ku buhamya bwe bugaruka ku mateka y’igihugu arusaba kutaba imfungwa z’amateka mabi rutagizemo uruhare. […]Irambuye

UMUKINNYI W’UKWEZI: uw’Ugushyingo azahembwa muri Week-end

Umukinnyi warushije abandi kwitwara neza muri Shampionat Azam Rwanda Premier League mu mpera z’iki cyumweru nibwo azashyikirizwa igihembo. Azaba ari uwa kabiri uhawe iki gihembo kizajya gitangwa buri kwezi na Umuseke IT Lt. Ni igitekerezo kigamije guteza imbere umupira, kongera ishyaka mu irushanwa no kumenyekanisha kurushaho impano z’abakinnyi bakina mu Rwanda. Umuseke ufatanyije n’abasomyi bawo […]Irambuye

Turatsinze na Mugabo birukanywe na Police FC, baba bumvikanye na

Police FC yirukanye abakinnyi batatu barimo ba myugariro babiri, Hertier Turatsinze na Mugabo Gabriel. Aba basore bivugwa ko bari mu biganiro na Rayon sports ifite ikibazo mu bwugarizi. Tariki 21 Ukwakira 2016 nibwo Police FC yahagaritse by’agateganyo abakinnyi batatu; rutahizamu Muganza Isaac naba myugariro Hertier Turatsinze na Mugabo Gabriel. Aba basore bashinjwe imyitwarire mibi no […]Irambuye

Tanzania: Umugore yabyaye abana batanu, bane bahita bapfa

Umugore witwa Bahati Tabu w’imyaka 37 wo mu gace ka Taveta muri Kenya ku cyumweru yabyariye hakurya muri Tanzania kubera imyigaragambyo y’abaganga muri Kenya. Yabyaye abana batanu bane bahita bapfa. Tabita yabyariye mu bitaro bito biri ahitwa Moshi muri Tanzania gusa agira ibyago abana bane b’abahungu bahita bapfa harokoka agakobwa kamwe ari nako kari kavutse […]Irambuye

Wa mukinnyi warokotse impanuka y’indege asoma Bibiliya yavuye muri Coma

Helio Neto warokotse impanuka y’indege yahitanye abantu 71 mu byumweru bibiri bishize muri Colombia yavuye muri Coma, ariko nta kintu na kimwe yibuka mu byabaye byose. Uyu mukinnyi w’ikipe ya Chapecoense yari igiye mu mukino wa nyuma w’amakipe yabaye aya mbere iwayo, yarokokanye n’abandi bantu batandatu mu buryo butangaje. Byatangajwe ko Helio Nato yariho asoma […]Irambuye

Rusizi: Ntibazi aho amafaranga batanga mu makoperative arengera…

Urubyiruko rwo mu karere ka Rusizi ruvuga ko rurambiwe no kuba nta nyungu rubona mu makoperative nyamara ngo batanga amafaranga y’umugabane shingiro ariko yaba mu bikorwa no mu nyungu ntibagire icyo babona. Ibi ngo bimaze imyaka ibiri batazi aho amafaranga batanga arengera. Ni urubyiruko ruri mu makoperative yo mu mirenge ya Bugarama, Nyakabuye na Muganza […]Irambuye

Kwizera Pierrot wa Rayon yaba azajya muri Maroc ku cyumweru

Umukinnyi wo hagati wa Rayon Sports Kwizera Pierrot biravugwa ko yagiranye ibiganiro na FAR Rabat muri Maroc. Kandi ashobora kujya muri iki gihugu kuri iki cyumweru. Kuwa gatanu tariki 9 Ukuboza 2016 nibwo abashinzwe gushaka abakinnyi baturutse muri Association sportive des FAR yo mu mujyi wa Rabat muri Maroc bageze mu Rwanda baje kumvikana n’umurundi […]Irambuye

Tariki 16/08/2017 tuzamenya uwatorewe kuyobora u Rwanda

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku byemezo by’inama y’Abaminisitiri, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Vincent Munyeshyaka yagaragaje ibyerekeye ingengabihe y’amatora avuga ko taliki ya 16 Kanama 2017 hazatangazwa imyanzuro ya nyuma y’ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu azaba yabaye kuwa 04 Kanama 2017. Umunyamabanga uhoraho muri MINALOC, Vincent Munyeshyaka avuga ko inama y’Abaminisitiri yemeje  ko amatora y’umukuru […]Irambuye

en_USEnglish