Tanzania: Umugore yabyaye abana batanu, bane bahita bapfa
Umugore witwa Bahati Tabu w’imyaka 37 wo mu gace ka Taveta muri Kenya ku cyumweru yabyariye hakurya muri Tanzania kubera imyigaragambyo y’abaganga muri Kenya. Yabyaye abana batanu bane bahita bapfa.
Tabita yabyariye mu bitaro bito biri ahitwa Moshi muri Tanzania gusa agira ibyago abana bane b’abahungu bahita bapfa harokoka agakobwa kamwe ari nako kari kavutse mbere.
Aka gakobwa kavukanye garama 600 kahise gashyirwa ku buvuzi bwihariye kugira ngo gakomeze kubaho.
Tabu yambutse umupaka kuko abaganga n’abaforomokazi barenga 5 000 bo mu bitaro bya Leta muri Kenya bigaragambije bagahagarika akazi kuva tariki 06 Ukuboza basaba ko bongererwa umushahara.
Tabu yatangarije ikinyamakuru Citizen ko asanganywe abana 10, aka karokotse kakaba kabaye aka 11 mu bana be.
Uyu mugore avuga ko yatandukanye n’umugabo bari bamaranye imyaka 20, ubu akaba ari we utunze abana 10 babyaranye nabwo akora akazi ko hasi cyane gatuma babasha kubaho umunsi umwe bagategereza uko bazabaho ejo.
Tabu avuga ko umugabo wari wamuteye iyi nda nawe yigendeye bamaranye igihe gito mu rukundo rushyushye.
Amafaranga yo kumuvana muri Kenya bamwambutsa muri Tanzania kubyara ngo akaba yarakusanyijwe n’abaturanyi.
Kwa muganga ngo ntibari bazi ko atwite abana batanu, babibonye batangiye kumubyaza, birabatungura, nubwo we avuga ko yari abizi ariko yageze kwa muganga ananiwe cyane atabasha kuvuga.
Abaganga ubu bari kumufasha gukira banakurikirana akana karokotse muri batanu bari bavutse.
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ariko nyumvira nawe kweli? Ariko abapagani babaye bate koko? umuntu mubyaranye abana 10 aragutaye ugiye no kwigerekaho umugogoro wo gusambana? Iyo se uhitamo gukora ukarera abo yagusigiye ubwo ibyo gusambana wumvaga aribyo bifite priorité kweli? Imana ikubabarire maze iguhe kuyimenya
Comments are closed.