Israel nayo yazanye F-35. Netanyahu ati “Ubu turakomeye kurushaho”
Kuri uyu wa mbere Israel yabaye igihugu cya mbere, nyuma ya Leta zunze ubumwe za Amerika (US), kigize indege kabuhariwe mu ntambara ikorerwa muri US yitwa F-35. Izi ni kabombo mu kurasa umwanzi aho ari hose. Netanyahu yavuze ko ubu bakomeye kurushaho.
Kwakira izi ndege ebyiri za mbere muri Israel byari byitezwe cyane nk’uko bivugwa na Reuters nubwo byakererejwe amasaha menshi n’ikirere kibi cy’aho iyi ndege zari guhagurukira mu Butaliyani.
Nibwo bwa mbere izi ndege izaba ikorera hanze ya US. Izi ndege imwe iba ihagaze agaciro ka miliyoni 100$.
Minisitiri w’Intebe Netanyahu mu kuyakira byabereye mu kigo ca gisirikare cya Nevatim mu butayu bwa Negev yagize ati “Ukuboko kwacu kwarushijeho gukomera no kuba kurekure”
Umunyamabagna ushinzwe ingabo za US Ash Carter yari ahari, ahamya ko izi ndege zongereye ubushobozi bw’ingabo za Israel mu karere.
Porogram y’indege za F-35 niwo mushinga munini w’igisirikare cya USA wabayeho.
Trump we aherutse kwandika kuri Twitter ati “Igiciro cy’umushinga wa F-35 ni umurengera.”
Muri command y’imyaka 10, Israel yagennye MILIYARI 38$ ku mushinga wo kugura intwaro muri US, harimo n’izi ndege kabuhariwe mu kurasha zidahushije umwanzi.
Israel ubu yari ifite indege z’intambara zo mu bwoko bwa F-15 na F-16.
Ingabo za Israel zikunda gukoresha indege ku bitero byo hafi nko muri Gaza cyangwa kurwana na Hezbollah muri Liban na Syria.
Bivugwa ko Israel yaba yazanye izi ndege kubera umugambi wayo wo kuzahangana na Iran bihora birebana ay’ingwe.
Iki gihugu ubundi cyari cyatumije indege 33 ariko mu kwezi gushize basinye ko hazaba haje 17.
F-35 Lightning II ni umushinga w’indege z’intambara zitangaje zikorwakuva mu 2006 n’uruganda Lockheed Martin Aeronautics rukorera i Palmdale muri California n’ahandi bateranyiriza ibikoresho muri Florida, Mississippi, Pennsylvania na West Virginia. Ubu bamaze gukora indege 180 buri imwe iba ihagaze miliyoni 100$.
Leta ya US iteganya kugura izi ndege 2 457 kugeza mu mwaka wa 2070 kugira ngo bakomeze igisirikare cyabo kirwanira mu mazi, mu kirere no kubutaka.
F-35 ni indege ijyamo umuntu umwe, ifite moteri imwe, ikagira ubushobozi bwinshi mu kurwanira mu kirere no hafi cyane y’ubutaka.
Ibihugu byinshi ku isi ubu nabyo byatanze command yo kubakorera izi ndege z’indwanyi ibindi nabyo iyi gahunda ngo birayifite cyane.
Gukora izi ndege niwo mushinga uhenze mu mateka y’igisirikare ku isi. Abantu benshi banenze ikorwa ryazo rigendaho amafaranga atagira ingano mu gihe isi yugarijwe n’ibibazo aya mafaranga agiyemo bahita bikemuka.
UM– USEKE.RW